RFL
Kigali

Igitekerezo cy’umuvugabutumwa Mugabo Joshua ku irushanwa rya NYAMPINGA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2017 20:13
1


Mu gihe irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi uburanga rimaze kwandika amateka mu Rwanda dore ko buri mwaka hatorwa umukobwa w’uburanga uhagararira igihugu (Miss Rwanda), umuvugabutumwa Mugabo Joshua avuga ko nta kamaro rimariye abanyarwanda.



Mu butumwa yasangije abanyarwanda abunyujije ku Inyarwanda.com, akabuha umutwe w’amagambo uvuga ngo ‘Abamikazi si imitako i bwami’, Ev Mugabo Joshua yavuze ko gutora Nyampinga atari ikibazo ndetse atari na bibi, gusa ngo uburyo bikorwamo bukwiye guhinduka ndetse na Nyampinga utowe nta be umutako.

Mu gihe mu bishingirwaho hatorwa Nyampinga harimo n’uburanga, Ev Mugabo Joshua avuga ko kureba uburanga n’indeshyo bari bakwiye kubikuraho hakajya hatorwa ufite imico myiza ndetse n’umushinga mwiza.

Ev Mugabo Joshua ni muntu ki?

Mugabo Joshua ni umukristo wavutse ubwa kabiri akaba n’umuvugabutumwa ubimazemo imyaka 7. Kuri ubu afite imyaka 23 y’amavuko akaba ari umunyeshuri muri Architecture kuri NSPA (Nile Source Polytechnic of Applied Arts). Ni umukristo mu itorero Christian Life Assembly benshi bazi cyane nka CLA. Ev Mugabo Joshua avuga ko yakijijwe afite imyaka 14 y’amavuko.

Mugabo Joshua yaje kwinjira mu muhamagaro atangira umurimo w’ivugabutumwa afite imyaka 15 y’amavuko ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali (LDK). Akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha, aherutse gutangaza ko gutorwa kwa Donald Trump nka Perezida wa USA ari ikimenyetso cy'ubyiyongere mu bubyutse ku isi.

Tutabatindiye reka tubagezeho ubutumwa bwa Ev Mugabo Joshua ku irushanwa rya Nyampinga

 ‘Abamikazi si imitako i bwami’

Esther 8:3-17. “Amarushanwa yo gutoranya ‘Nyampinga’ w’igihugu aba buri mwaka mu bihugu byinshi byo ku isi aho hatoranywa umukobwa uhagararira abandi biciye mu irushanwa, muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda aho umukobwa uhiga abandi muri iryo rushanwa yambikwa ikamba rimwemerera guhagararira abandi bakobwa ndetse n’igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko ikibabaje ni uko akenshi usanga iryo kamba (umwanya) riba ryahawe uwu mukobwa ritagirira akamaro abo yitwa ko ahagarariye ahubwo ari we wenyine bigirira akamaro ndetse n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bimukoresha mu kwamamaza ibikorwa byabyo.

Mu by’ukuri ayo marushanwa yo gutoranya “Nyampinga” w’igihugu ahanini usanga nta kintu avuze kirenze imyidagaduro ndetse no kwangiza amafaranga n’ubwo abategura ayo marushanwa bavuga ko aba agamije gutoranya umukobwa uzabasha guhagararira neza abandi bakobwa ndetse n’igihugu muri rusange, mu yandi magambo ayo marushanwa nta cyo amarira igihugu.

Ni nk’aho ayo marushanwa abereyeho gutuma umukobwa runaka amenyekana maze uko kumenyekana kwe kukaba ari we wenyine kugirira akamaro ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye bimukoresha mu kwamamaza ibikorwa byabyo. Ariko si ko bikwiriye kugenda; amarushanwa ya “Nyampinga” w’igihugu ntiyakabaye ari ayo gutoranya umukobwa ujya mu mwanya wo kumenyekana ahubwo yakabaye ari ayo gutoranya umukobwa uhabwa inshingano zo gukorera igihungu ku rwego rw’igihugu bitewe n’uko yagaragaje ubushobozi bwo gukorera abanyagihugu kurusha abandi.

Abamikazi si imitako ibwami, umwanya (position) wo kuba umwamikazi ni umwanya w’inshingano nk’uko tubibona mu gitabo cya Esiteri. Esiteri watsinze amarushanwa yo gutoranya umwamikazi w’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi yerekanye ko abamikazi atari abo kuba imitako ibwami ubwo yagiraga uruhare rukomeye mu kuburizamo Jenoside yari yateguwe gukorerwa Abayuda. (Esiteri 4:6-17, Esiteri 8:3-17).

Ni byo koko hari abajya batoranywa kuba ba “Nyampiga” b’igihugu maze bakagirira sosiyete akamaro ariko usanga akenshi biba byaturutse kuri bo nyiri ubwite(from their own initiative) bitaturutse ku rwego rwa Leta urwo ari rwo rwose cyangwa ababa barateguye amarushanwa. Birakwiye ko uru rwego (industry) rutegura amarushanwa ya “Nyampinga” w’igihugu ruhindura imikorere kugira ngo aya marushanwa ave ku kuba imyidagaduro gusa ahubwo abe igikorwa gifitiye igihugu akamaro.

Hakwiriye kuba impinduka mu:-ntego zayo marushanwa, ibisabwa kugira ngo umuntu ayitabire ndetse no mu bihembo bihabwa abatsinze amarushanwa.Hari ibyo nizera ko byagira akamaro muri izo nzego uko ari eshatu biramutse bishyizwe mu bikorwa ari byo ibi bikurikira:-

Intego yayo marushanwa: Intego yayo marushanwa ikwiriye kuba ari ugutoranya umukobwa ushoboye gukorera(to serve) sosiyete kurusha abandi aho kuba umukobwa urusha abandi ubwiza bw’umubiri.

Ibisabwa by’ingezi kugira ngo umuntu yitabire amarushanwa:

1)Kuba afite imico myiza (morality)

2)Ubuhanga (Intelligence)

3)Kuba afite imishinga y’iterambere myiza (Smart development projects)

Aho kuba ubwiza bw’umubiri, indeshyo runaka ndetse n’ibiro runaka!

Kuko abafite imiterere y’umubiri runaka, indeshyo runaka ndetse n’ibiro runaka atari bo bonyine bafite ubushobozi bwo gukorera (to serve) sosiyete.

Ibihembo by’ingenzi byagakwiye kujya bitangwa:

1)Gutera inkunga imishinga y’iterambere by’abatsinze.

2)Kwishyurira amafaranga y’ishuri abatsize mu byo bifuza kubonamo ubumenyi.

3)Inkunga (allowances) zifasha abatsize kuzuza inshingano zabo.

Aho guhabwa ibihembo bibafasha kwishimisha gusa bidafite ikintu gifatika bimarira sosiyete.

Ikindi kandi ni uko gukoresha umwanya (position) w’icyubahiro cyangwa umwanya wo kumenyekana gukorera inyugu za sosiyete atari ibya ba nyampinga gusa, buri wese ufite umwanya w’icyubahiro cyangwa uwo kumenyekana yicayemo akwiriye kuwukoresha kugirira sosiyete akamaro mu rwego yaba arimo urwo ari rwo rwose, yaba ari mu kazi runaka akora, umurimo w’Imana, politike, ubucuruzi, muri muzika, mu mikino n’ahandi.

Umwanya w’icyubahiro cyangwa kumenyekana ntibikwiriye kuba igikoresho gituma umuntu yigwizaho ibyo ashaka atitaye kukumererwa neza kw’abandi bamuzengurutse. Hari abakristo benshi batajya babona ibisubizo by’amasengesho yabo asaba gutera imbere kuko impamvu baba bifuza iryo terambere aba ari ukwiyerekana ndetse no kwinezeza muri iryo terambere.

Imana ntishobora gusubiza isengesho ry’uyisaba gutera imbere mu gihe atiteguye gukoresha iryo terambere mu gufasha abamuzegurutse kumererwa neza.Yakobo 4:3 "Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi."

Kandi ukuri ni uko ugukomera k’umuntu kutari mu kumenyekana kwe ahubwo kuri mu cyo amariye abandi. Niba utarakira Yesu Kristo nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe ndagushishikariza kumwakira none kuko agakiza atanga ni ko konyine kabasha kubohora umuntu kuri kamere y’icyaha imutera kuba umwibone ndetse no kwikunda cyane agahora aharanira kumenyekana ndetse no kwigwizaho imitungo kugira ngo yinezeze muri byo atitaye ku kumererwa neza kw’abamuzegurutse.

Ikindi kandi agakiza Yesu Kristo atanga ntikabohora umuntu ku ngeso mbi z’ubwibone no kwikunda cyane gusa ahubwo kamubohora ku byaha byose uko bingana. Ni iby’ukuri ko umuntu wese uhitamo kubaho ubuzima bw’ibyaha agatera umugongo ubuzima bwo gukiranuka buzanwa no kwakira Yesu Kristo mu bugingo bwacu nk’Umwami n’Umukiza azarimbuka mu muriro w’iteka ryose wagenewe abatumvira Imana.

Abaroma 6:23 "Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu." Abagalatiya 6:7-8 "Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.  Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho."

Ese waba ushaka kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe?

Niba ubishaka, ihane mu mutima wawe, ugambirire gutera umugongo ubuzima bw’ibyaha nurangiza usenge iri nsegesho rikurikira: “Mana yo mw’ijuru, nje imbere yawe nemera ko ndi umunyabyaha, ndagusabye ngo umbabarire ibyaha byanjye byose, Yesu, natuje akanwa kajye ko uri Umwami w’icyubahiro, ndagusabye ngo uze mu bugingo bwajye umbere Umwami n’Umukiza, Mana yo mw’ijuru Urakoze ko umbabariye kandi unyakiriye nk’umwana wawe, Yesu, urakoze ko uje mu bugingo bwajye, Amen.

Niba usenze iryo nsegesho ubivanye ku mutima nta kabuza wakiriye agakiza, ubu uri umwana w’Imana kuko uwambaza izina ry’Imana wese akizwa. (Abaroma 10:13). Ubu izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Hari ibintu bitanu ukwiriye gukora byagufasha muri uru rugendo rw’agakiza utangiye, bizagufasha gukura mu buryo bw’umwuka ibyo bintu ni ibi bikurikira:-

1)Gushaka urusengero rw’abarokore uzajya uteraniramo.

2)Gushaka Bibiliya uzajya usoma niba utayifiite kandi byarushaho kugufasha uhereye mw’isezerano rishya.

3)Gusabana n’Imana So wo mu ijuru biciye mu gusenga.

4)Kwirinda kwifatanya n’abantu b’ingeso mbi. (1 Abakorinto 15:33)

5)Kubatizwa mu mazi menshi (Matayo 3:13-15), urusengero uzahitamo guteraniramo rwabigufashamo.

Urakaza neza mu muryango w’abana b’Imana

Ev. Mugabo Joshua






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ivan7 years ago
    ibyo EV MUGABO JOSHUE avuze ni ukuri bigaragarira cyane kuri ba nyampinga batorwa benshi ugasaga nyuma yaho atorewe aho gukora ibiteza igihugu imbere ahubwo ibyo akora ni ibyica umuco nyarwanda nawe ubwe ntiyiyubahe.





Inyarwanda BACKGROUND