The Gospel Flava ni kimwe mu bitaramo byari byitezwe cyane mu mpera z’icyumweru gishize, kikaba cyarabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19/10/2014, nk’uko byari biteganyijwe gihuza abahanzi bakora injyana ya gospel igezweho(Urban gospel) ndetse n’abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Worshippers).
Uretse urwego rukomeye rw’imitegurire, muri iki gitaramo hakaba hagaragayemo udushya twinshi dutandukanye harimo ibijyanye n’imyambarire n’imyitwarire igezweho mu bahanzi basanzwe byanaranze abahanzi ba gospel. Ikindi abantu benshi bishimiye akaba ari ukongera kubona abahanzi Aline Gahongayire, Gabby Irene Kamanzi, Tonzi na Fany bahoze bagize itsinda rya The sisters bataramira abakunzi babo n’ubundi bari kumwe nk’uko byahoze mbere y’uko buri wese ahugira mu bikorwa bye bwite.
Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije
Abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Eddie Mico, The Sisters, Patient Bizimana, The Blessed sisters, Pastor BDP, Mimi, Esther Umwiza, The blessing family, Alfred Gaga, MD, Shining stars, Shekinnah drama team, Dominic Nick, Freddy Don, abanyarwenya Clapton na Ramjane n’abandi bahanzi batandukanye bakaba barataramiye imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gitaramo.
Reba uko byari byifashe mu mafoto
The sisters mu gitaramo Gospel flava concert
Fany yari yifatanije n'abagenzi be bahoze bagize The sisters
Aline Gahongayire afatanije na bagenzi be bashimishije abantu cyane
Tonzi nawe yari kumwe na bagenzi be ba The Sisters
Gabby Kamanzi nawe yari yabukereye mu ijwi rye ryiza cyane akaba yarafatanije na bagenzi be
Bari bishimiwe cyane
Serge Iyamuremye mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka ARAMPAGIJE, YESU AGARUTSE nawe yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo
Alfred Gaga nawe yataramiye abitabiriye Gospel Flava concert
Eddie Mico
Patient Bizimana nawe yafatanije n'abandi bahanzi gutaramira abitabiriye iki gitaramo
Dominick Nick n'ubwo yari yitabiriye igitaramo bisanzwe, inshuti ye Patient Bizimana yamusabye kugera ku rubyiniro akaririmbiraho abantu
King James yagaragaye mu bitabiriye iki gitaramo
Hagaragaye gufashwa no guhimbaza Imana byo mu rwego rwo hejuru
Producer Pastor P yari yitabiriye
Umuraperi MD
Umunyarwenya Ramjane na Clapton
Colombus nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Twahirwa Aimable n'umugore we nabo bitabiriye iki gitaramo
Ubwoko bwose bw'umuziki wo kuramya no guhimbaza bwari buhari
Abahanzi benshi bari bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi MUSABE uri kuzamuka mu muziki wa Gospel nawe yaririmbye
Hafashwe n'umwanya uhagije wo gushima, kuramya no guhimbaza Imana
Nyuma y'igitaramo, Mushyoma Joseph(Boubou) na Judo Kanobana bafashe agafoto ku rwibutso
Nizeyimana Selemani
Amafoto/Jean Chris Kitoko & Moise N
TANGA IGITECYEREZO