Ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016; umunsi wizihizwagaho Pasika, nibwo umuhanzi Sam Muvunyi wo mu itorero rya ADEPR yakoreye igitaramo i Gikondo mu mujyi wa Kigali, igitaramo yari yise “Umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana” kikaba cyaragaragayemo guhembuka no kuzura umwuka kuri benshi.
Muri iki gitaramo cyari cyanitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR, abakitabiriye bahagiriye ibihe byiza bafatanya n’uyu muhanzi kuririmbana indirimbo ze zirimo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma abantu baza gufashwa buzura umwuka wera, baratwarwa banatambira Imana cyane mu mbyino.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "SINABAHO NTAGUFITE" YA SAM MUVUNYI
Sam Muvunyi yararirimbye benshi barafashwa bafatanya nawe kuririmbira Imana no kuyibyinira
Mu bayobozi b’itorero rya ADEPR bari bitabiriye iki gitaramo ndetse bakaba na bamwe mu batwawe bakuzura umwuka bagatambira Imana, harimo Pasiteri Nshuti Jean Baptiste ushinzwe abakozi muri ADEPR na Kalibutwa Lambert uhagarariye urubyiruko muri ADEPR, aba bakaba barahurije hamwe barambika ibiganza kuri Sam Muvunyi bamusabira umugisha n’amavuta ku bw’umugoroba udasanzwe yateguye kuri uyu munsi wa Pasika.
Abashumba basabiye umugisha uyu muhanzi wafashije benshi kunezerwa ku munsi wa Pasika
Abari bitabiriye iki gitaramo, basabye umuhanzi Sam Muvunyi ko yajya ategura n’ibindi bitaramo byinshi, bitewe n’uburyo umubare munini w’abashije kwitabira uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana batashye bafashijwe kandi bagashimangira ko baboneye umugisha muri iki gitaramo.
REBA HANO INDIRIMBO "REKA TUKURAMYE" YA SAM MUVUNYI:
TANGA IGITECYEREZO