RFL
Kigali

Igitaramo cy’abaraperi bo muri Gospel cyerekanye ko Hiphop iri kwigarurira imitima ya benshi mu bakristo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2017 10:12
0


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 kuri Women Foundation Ministries i Kimihurura kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba habereye igitaramo ‘WOW’ cyahuje abaraperi bo muri Gospel.Iki gitaramo cyishimiwe na benshi, abaraperi bari aho berekwa ko injyana ya Hiphop ikunzwe na benshi mu bakristo cyane cyane urubyiruko.



Iki gitaramo cyiswe ‘W.OW’ (Win Over the World) cyahuruje imbaga y'abakunzi ba Hiphop biganjemo urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15-20 y'amavuko na cyane ko wari umunsi wo gusezera ku banyeshuri bagiye gusubira ku ishuri. Mu bandi bantu bitabiriye iki gitaramo bazwi cyane muri Gospel hano mu Rwanda harimo; Gaby Irene Kamanzi, Serge Iyamuremye, Apotre Mignone Alice Kabera n'abandi.

Muri iki gitaramo haririmbye abaraperi banyuranye, buri umwe ku giti cye ndetsa baza no guhurira bose mu ndirimbo imwe. Abaraperi muri rusange bari muri iki gitaramo hari; Blaise Pascal wamenyekanye mu ndirimbo 'Kubera Imana' yiswe Ako gasura, The Pink, MD, P Professor (umuraperi wo muri ADEPR), Deo Imanirakarama (na we wo muri ADEPR), Regy Banks, abasore bagize B4T b'i Burundi, Gospel Mind na Regis Hat ari na we wagize igitekerezo cyo gukora icyo gitaramo yise ‘W.OW’ (Win Over the World) hakiyongeraho na Dj Spin wabafashaga kuvangavanga imiziki.

The Pink

The Pink ni umwe mu bishimiwe cyane

Mu gihe hari bamwe mu bakristo bavuga ko injyana ya Hiphop idakwiriye kuririmbirwa mu rusengero ndetse ko nta mukristo ukwiye kuyikoresha mu guhimbaza Imana, Apotre Mignone ni umwe mu bashyigikiye urubyiruko rukora iyi njyana bikaba byemezwa n'uburyo yabahaye urusengero bakoreramo igitaramo ndetse na we akifatanya nabo.Kuba hari abarara mu kabari babyina bagataha bamenetse umutwe, Apotre Mignone asanga nta ko bisa kubyinira Imana na cyane ko nta we bijya bibuza gukora indi mirimo isanzwe.

Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe ku bakunzi ba Hiphop dore ko benshi mu baraperi bari bambariye gushimisha abakunzi b'iyi njyana. MD akaba yari yambaye nk'umunyeshuri ugiye ku ishuri. Uyu muraperi umaze kwegukana ibikombe bibiri bya Groove Awards Rwanda, yari ahetse igikapu mu mugongo nka bimwe by'abanyeshuri ndetse yari yambaye impuzankano ku buryo uwamubonaga wese yibwiraga ko agiye ku ishuri.

Mu bantu bishimiye cyane iki gitaramo harimo na Gaby Irene Kamanzi dore ko ubwo B4T yari kuri stage, yahagurutse akajya imbere agafatanya nabo kurapa. Undi wafashijwe cyane ni Apotre Mignone, na we wagiye imbere agafatanya n'aba baraperi bagaragaje ubuhanga buhanitse mu mirapire yabo. Mu ijambo rye, Apotre Mignone ubwo yari agiye gusengera abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri, yavuze ko Imana ihagurikije 'Generation' nshya bakaba bagiye kuyikorera mu mpano zinyuranye bahawe n'Imana. Regis Hat wateguye iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda ko afite ishimwe rikomeye ku Mana bitewe n'uburyo yabanye nabo mu gitaramo cyabo.

Reba amafoto y'uko icyo gitaramo cyagenze

HiphopMD

Umuraperi MD

Regis Hat

Regis Hat wagize ihishurirwa ryo gutegura iki gitaramo WOW

Gospel Hiphop

Regy Banks (hagati) hamwe n'abafana be

Dj SpinGospel HiphopGospel Hiphop

Bagiriye ibihe byiza mu gitaramo cy'abaraperi ba Gospel

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye yari yifatanyije n'aba baraperi abanza kubereka ko na we yashobora kurapa

M Olivier

M Olivier wo muri Gospel Mind na we yararirimbye

Deo Munyakazi

Deo Munyakazi yifatanyije n'aba baraperi acuranga inanga

Gospel HiphopApotre Alice Mignone

Apotre Mignone yarafashijwe cyane

Gospel HiphopGaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi na we ni umwe mu bafashijwe n'umuziki mu njyana ya Hiphop

Gospel HiphopGispelGospel Hiphop

Apotre Mignone yasengeye abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri abasaba kubaha Imana no kwita ku masomo yabo

Apotre Alice Mignone

Bamwe bakiriye agakiza muri icyo gitaramo cy'abaraperi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND