RFL
Kigali

Rubavu: Zeraphath Holy Church yateguye igiterane cy'amashimwe yatumiyemo Patient Bizimana

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2018 10:42
0


Patient Bizimana yatumiwe mu giterane cyateguwe n'itorero Zeraphath Holy Church mu Rwanda. Gifite insanganyamatsiko iri mu Abefeso 5:20-21 (Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo).



Iki giterane kizaba mu byumweru bibiri bikurikiranye aho kuva ku mataliki ya 21-25 Ugushingo 2018 kizabera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahari ishami ry’itorero Zeraphat Holy Church, naho ku itariki ya 28 Ugushyingo- 2 Ukuboza kizakomereza mu karere ka Rubavu.

Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana uzaboneka muri ibi biterane byombi ni ukuvuga i Kigali n’i Gisenyi, Healing Worship Team izaboneka mu giterane i Kigali hamwe na Fire Team n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri uru rusengero rwa Zeraphath Holy Church mu Rwanda. Iki giterane kandi yaba i Kigali n’i Rubavu kizitabirwa n’umukozi w’Imana usize amavuta, Bishop Mathias Rubona uzaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.

Image result for PATIENT Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana yatumiwe muri iki giterane

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda yavuze ko mbere ya byose ashima Imana ko ikomeza kugenda yiyereka abantu bayo binyuze mu masengesho y’imbaraga zibohora. Ati :”Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakristo ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’umwami n’umukiza birakunezeza."

Yakomeje agira ati:"Kimwe n’ahandi hose hirya no hino kw’isi iyo umwaka ujya kurangira abakristo bategura ibiterane byo gushima Imana ku burinzi bwayo iba yaragize mu mwaka urangiye ndetse no gusaba imbaraga n’imigisha bibinjiza mu mwaka mushya ,ni muri urwo rwego natwe duteguye iki giterane mu rwego rwo gusenga Imana ngo idukize inyatsi n’indwara n’ibindi bibazo byose bisigare mu mwaka tugiye kurangiza maze iduhe imbaraga n’imigisha twinjire mu mwaka mushya w’i 2018 turi bashya kandi dufite umugisha."

Rubavu District

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church Rwanda

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje asaba abantu kuzaza muri iki giterane ari benshi kugira ngo bafatikanirize hamwe gushima Imana nayo biyitere gusubiza ibyifuzo byabo, abarwayi bakire, ababaaye bishime. Yagize ati: Usibye no kuba abantu basubizwa bakwiriye no kuza tugashima Imana kubwo uburinzi bwayo kuko iba yatanze ingabo nyinshi kugira ngo abantu turindwe kuko ubu turi gusoza umwaka wa 2018 ari nayo mpamvu iki giterane twagihaye intego yo gushima Imana."

Healing worship team

Bishop Rubona Mathias wo muri Kenya azitabira iki giterane

Image result for Healing worship amakuru inyarwanda

Healing Worship Team yatumiwe muri iki giterane

Healing worship team






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND