RFL
Kigali

Impinduka ku gitaramo cya Serge Iyamuremye, hatangajwe itariki ntakuka kizaberaho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/04/2018 9:09
2


Mu mpera za 2017 ni bwo twabagejejeho inkuru y'igitaramo cya Serge Iyamuremye agomba kumurikiramo album ye nshya. Kuri ubu ariko habayeho impinduka, hatangazwa itariki ntakuka iki gitaramo kizaberaho.



Serge Iyamuremye yari yatangarije Inyarwanda.com ko mu kwezi kwa Gicurasi 2018 ari bwo azakora igitaramo, gusa magingo aya hamaze kubamo impinduka, igitaramo akimurira mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2018. Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye kizaba tariki 29/07/2018 kikazabera muri Kigali Serena Hotel.

Ni igitaramo yise 'One Spirit' azamurikiramo album ye nshya 'Biramvura'. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Kugeza ubu ariko ntabwo Serge Iyamuremye aratangaza abandi bahanzi bazaba bari kumwe nawe muri iki gitaramo. Yahamagariye abakunzi b'umuziki wa Gospel kutazacikanwa n'iki gitaramo cye, abatangariza ko kizaba kirimo Umwuka w'Imana. Aganira na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yagize ati:

Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n'umutima w'urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n'ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w'umuntu keretse umunezero. Buriya igihe cy'Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nkuko yabimpaye. 

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye agiye kumurika album ye nshya

Serge Iyamuremye agiye gukora iki gitaramo nyuma y'iminsi micye akoze igitaramo yise ‘International Live concert’ cyabereye Maputo muri Mozambique tariki 30/07/2017. Ni igitaramo yari yatumiyemo Israel Mbonyi ndetse na Adrien Misigaro. Muri iki gitaramo, Serge Iyamuremye yamuritse iyerekwa yagize rya 'Rwandan Praise', igitaramo gikomeye kiri ku rwego mpuzamahanga azajya akora akagihurizamo abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze bagahurira mu mugoroba wo kuramya Imana, kikazajya kiba rimwe mu mwaka. 

Serge Iyamuremye ni umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akunzwe mu ndirimbo; Arampagije, Amashimwe,Nta wundi nambaza, Nzaririmba Hoziana n'izindi. Serge Iyamuremye amaze iminsi yiga umuziki muri Afrika y'Epfo ndetse avuga ko hari ibyo amaze kunguka bizamufasha mu muziki we na cyane ko intego ye ari ukuwukora mu buryo bw'umwuga.

Igitaramo Serge Iyamuremye agiye gukora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwishema Bonjour5 years ago
    Oooh Serge keep it up,tuzaba duhari rwosee!!!
  • Mathirde5 years ago
    Uyu mwana ndamukunda tuzamutumira mubwongereza aze aduheshe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND