RFL
Kigali

VIDEO: Iyo udasenga, iyo udafitanye ubusabane n'Imana uba uri igiporoporo-Pastor Julienne Kabanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/11/2018 16:25
2


Pastor Julienne Kabanda umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba umushumba mu itorero Jubilee Revival Assembly rikuriwe mu Rwanda n'umugabo we Pastor Stanley Kabanda, yatangaje ko abantu badasenga ndetse batanagira umwanya wo gusoma Bibiliya ari ibiporoporo.



Ibi yabitangaje mu minsi ishize ubwo yabwirizaga abakristo bo mu itorero Jubilee Revival Assembly. Yavuze ko hari abakristo usanga babayeho ubuzima budasenga ndetse batanagira umwanya wo gusoma ijambo ry'Imana (Bibiliya). Kuri we asanga bene aba ari ibiporoporo. Yasobanuye ko satani aba yarabakamuyemo 'isupu', akabasigira gusa izina ry'uko bakijijwe. Yagize ati:

Iyo udasenga, iyo utari mu cyumba cyo hejuru, iyo udafitanye ubusabane n'Imana, ntugire n'umwanya w'ijambo, yebaba we! Mumbabarire mvuge ijambo ryiza, uba uri igiporoporo. Satani aba yaragukamuyemo ibintu byose by'igikristo. Aba yarakumazemo isupu. Aba yaragusigiye izina ry'uko usengera muri.....Agusigira izina ry'uko ukijijwe ariko yarakumazemo ibyangombwa byose.

REBA HANO PASTOR JULIENNE KABANDA AVUGA KO ABAKRISTO BADASABANA N'IMANA ARI IBIPOROPORO

Pastor Julienne Kabanda yakomeje avuga ko ari yo mpamvu muri iyi minsi usanga abantu benshi batukisha izina ry'Imana ndetse ngo ni nayo mpamvu kamere yarushije imbaraga ibintu by'umwuka. Yagize ati: "Ni yo mpamvu turi mu minsi turimo turatukisha izina ry'Imana, ni yo mpamvu turi mu minsi abantu barimo barakora ibintu bibi, ni yo mpamvu kamere usanga yarushije imbaraga ibintu by'umwuka."

Image result for Pastor Julienne kabanda kuyobora itorero jubilee

Pastor Julienne Kabanda ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda

Yatanze urugero kuri matora (agace kayo gato cyane), avuga ko iyo uyisutsemo inshyushyu bidahita bitunguka hasi ako kanya, ndetse ngo n'iyo wongeryemo ibindi bintu urugero ugasukamo ibindi bisukika by'amabara atandukanye nka; orange, umukara, icyatsi, umuhondo n'amazi nabwo ntabwo bitunguka hasi, ahubwo biguma gahati. Kugira ngo rero umenye ibintu biri muri ka gace ka matora bisaba ko ubanza gukamura, bya bindi byose byari birimo bigahita bisohokera icyarimwe. Yahereye aha avuga ko abantu bashukwa cyane n'ubuzima. Yagize ati: 

Ubuzima buradushuka, umunsi ku wundi hari ibikujyamo, wabyanga wabyemera, hari ibikujyamo. Byaba ari umweru, byaba ari umutuku, ariko bijyamo. Bibiliya ivuga kuri Yobu ngo yari umukire, yari afite amatungo, yari afite abana, nta cyo yari abuze, ngo ariko yari umukiranutsi wubaha Imana. Ngo abana be babaga bataramye akavuga ati ahari bashobora kuba bakoze icyaha, akajya gusenga abasabira imbabazi. Yobu ni ukuvuga yari abayeho ubuzima busenga, bushaka Imana. Ubuzima bwe umunsi ku wundi, shifo yiwe cyangwa matora, yabaga ashyiramo ubuzima bushaka Imana, n'ubwo akize bwose, ntabwo ubukire bwamukuye ku Mana, yakomezaga gushyiramo, ..kubaha umugore,..

Image result for Pastor Julienne kabanda amakuru

Pastor Julienne Kabanda yakomeje agira ati: "Umunsi umwe igitondo kimwe ubuzima bukanda buraza,.. imbitsi ziraza ziravuyga ziti abana barapfuye, ubutunzi buraguye, byose bituruka impande zose n'umugore yishakiye aramuhinduka, shifo ye iba irakamuwe, hasohotsemo iki? Bibiliya iravuga ngo Yobu amaze kubona izo mbitsi zose arapfukama,..azamura amaboko aravuga ngo navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y'isi ntacyo ntwaye...Ni nde washima Imana areba imirambo icumi y'abana,..n'umwe wenyine yatuma wivovotera Imana. (...)"

Pastor Julienne Kabanda hamwe n'umugabo we Pastor Stanley Kabanda

REBA HANO INYIGISHO YOSE YA PASTOR JULIENNE KABANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hguu5 years ago
    abantu babanze bakizwe, guse nga biza nyuma
  • van5 years ago
    ndamwibuka julienne aza kwiga muri espanya ahadusanga aza akijijwe asenga cyane tukajya mwiteraniro ryabo ryabqrokore kwishuli we na freedaus wahoze Ari madam gashunba rwanda for Jesus sha bakatubwira ngo twinjire mugakiza tukigira guhereza muri kiriziya twataha tukajya mubascout nyuma tuva espanya twibagirwa kuguma mumana none nyidukijijwe pe reba bo ahobagejeje ubugingo bwabo nigihonbo.twagize





Inyarwanda BACKGROUND