RFL
Kigali

Kwibuka24:Shekinah Drama team bazakina umukino 'Quest to the cure’ mu gikorwa cyateguwe na Land of a Thousand Arts

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:9/04/2018 12:38
0


Ku nshuro ya gatatu Shekinah Drama team bagiye gukina umukino 'Quest to the cure’ usobanuye 'Inzira igana ku muti'. Uyu mukino bazawukina mu mugoroba w'isanamitima wateguwe na Land of a Thousand Arts.



Land of a Thousand Arts basanzwe bakora ibikorwa bigizwe no gufotora, kwerekana amafilime ndetse n'amakinamico imbyino n'imivugo. Muri uyu mwaka wa 2018  by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, Shekinah Drama Team izakina umukino wiswe  Inzira igana kumuti "QUEST TO THE CURE" mu gikorwa cyateguwe na Land of a Thousand Arts, akaba ari ku nshuro ya gatatu bazaba bakoze iki gikorwa cy'isanamitima.

Uyu mukino Inzira igana ku muti 'QUEST TO THE CURE' ugizwe n'indirimbo, Ikinamico, n'imivugo. Aba basore n'inkumi bagize Shekinah Drama team bifuza kugaragaza uyu mukino uzibanda ku mateka y'abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ku mbogamizi bahura nazo, ibibazo bahura nabyo n'uburyo babanye n'abandi. Aubaine umwe mu bagize Shekinah Drama Team yavuze ko uyu mukino ugizwe n'ubutumwa bureba abana bavutse mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, gusa hari n'ubutumwa bifuza guha n'ababyeyi. Yagize ati:

Uyu mukino ugizwe n'ubutumwa burebana n'ubuzima bw'abana bari mu byiciro 4 hari abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, abavutse ku babyeyi bahohotewe, hari n'abana ababyeyi babo batari mu gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ubwo butumwa buzagenda bwibanda ku bibazo buri mwana ahura nabyo ku buryo bwe bwihariye.

auba

Aubaine umwe mu bagize Shekinah Drama Team

Iki gikorwa cyateguwe na Land of Thousand Arts kizaba tariki 15 Mata 2018 kibere kuri Evangelical Restoration Church-Kimisagara. Tariki ya 22 Mata 2018 kizabera Kigali City Tower basoze Tariki 29 Mata 2018 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ibi bikorwa byose bizajya bitangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (06:00pm), kwinjira ni ubuntu. Iki gikorwa ni ubwa gatatu kigiye kugezwa ku banyarwanda kuko muri 2016 na 2017 na bwo byarakozwe kandi bifasha abanyarwanda mu nzira barimo yo kwiyubaka no komorana ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

s

Assumpta Mugiraneza umuyobozi wa Iriba Center yashimiye uru rubyiruko rwatekereje igitekerezo

Muri iki gihe cy'iminsi 100 hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, biteganyijwe ko kuri iyi nshuro ya cyo ya 3, iki gikorwa bazakigeza no mu Ntara zitandukanye aho bazasura ibigo by'amashuri batanga ubu butumwa.

xdd

Richard Mugwaneza /Fideli Rwanda

sfg

Kamikazi Mpyisi /Le Journal

dff

frg

svv

AMAFOTO: Niyonkuru Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND