RFL
Kigali

IFOTO Y'UMUNSI: Gaby Kamanzi na Patient Bizimana basetse baratembagara kubera Apotre Masasu

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2018 10:10
0


Tariki 21 Ukwakira 2018 ni bwo Patient Bizimana na Gaby Irene Kamanzi bahuriye mu gitaramo batumiwemo n'umuhanzi Cubaka Justin. Icyo gihe aba bombi bafotowe ifoto barimo guseka aho byagaragaraga ko bizihiwe mu buryo bukomeye.



Iyi foto yafashwe na Iradukunda Dieudonne (Desanjo) wa Inyarwanda.com ayifatira mu gitaramo Gospel Live Jazz cy'umuhanzi Cubaka Justin cyari cyabereye i Masoro kuri Evangelical Restoration church. Icyateye aba bombi guseka bagatwarwa byaturutse kuri Apotre Yoshuwa Masasu wari umaze kubavugaho muri bwa buryo bwe busekeje cyane.

Apotre Masasu yabasabye ko bakwifatanya bagashyigikira Cubaka bakamuha 100,000Frw, gusa abibasaba mu buryo busekeje dore ko ubundi abishyiraga hamwe babaga ari nka 'Famille' cyangwa se 'Couple'. Mu gihe cyashize byagiye bivugwa ko Patient Bizimana na Gaby Kamanzi bakundana, gusa aba bombi bagiye batangaza ko badakundana ahubwo ko ari abavandimwe na cyane ko basengera mu rusengero rumwe (Restoration church), ndetse bakaba bakunze guhuzwa n'ibikorwa by'ubuhanzi bwabo.

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi hamwe na Patient Bizimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND