RFL
Kigali

Icyo Fortran yatangaje nyuma y'igitaramo Fragrance of worship yakoreye i Kigali ku nshuro ya 2-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/07/2018 7:03
0


Fragrance of Worship ni igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa n’umuramyi w'umurundi Fortran Bigirimana utuye mu Bufaransa afatanyije na Moriah Entertainment isazwe itegura ibitaramo bya Gospel no gufasha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.



Iki gitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya 2, cyabereye i Kigali kuri CLA Nyarutarama, aho kuri iyi nshuro Fortran yakoranye n’abaramyi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Maggie Blanchard waturutse muri Canada na Dena Mwana wo muri RD Congo ndetse na Gaby Kamanzi na Serge Iyamurenye ba hano mu Rwanda. Iki gitaramo cyagaragayemo umwuka w'Imana ndetse n'umusaruro ku bwami bw'Imana aho abantu 2 bakiriye agakiza bagaha ubuzima bwabo Imana.

Fortran Bigirimana

Fortran mu gitaramo aherutse gukorera i Kigali

Nyuma y'iki gitaramo cyagaragayemo ubwitabire butari hejuru cyane ugeranije n’ibindi bitaramo Fortran asanzwe akora mu Rwanda byitabirwa n'ibihumbi, kandi ugasanga muri iki ngiki harashyizwemo imbaraga ahantu hose dore ko hari hatumiwe n’umukozi w’Imana ukomeye mu Rwanda Apostle Paul Gitwaza, Fortran yatangaje uko yakiriye ibyo yaboneye muri iki gitaramo aho yagize ati:

Ndibwira y'uko twakoze icyo twahamagariwe gukora, kuzana abantu kuri Kristo. Nta kintu kitaba Imana itacyemeje...cyane cyane mu murimo wayo. Icyo dusabwa n’ugukora inshingano zacu gusa uko bikwiye, Nishimiye cyane iyi concert kuko ni concert yakozwe ku buryo butandukanye n'izindi zayibanjije nakoreye hano mu Rwanda.

Fortran Bigirimana

Fortran hamwe n'abahanzi yari yatumiye ari bo Maggie Blanchard na Dena Mwana

Fortran yakomeje kandi agaragaza umunezero aho yagize ati: "Ndashimiye abantu bose twakoranye, cyane cyane abo dukorana muri management y'ubuhanzi bwanjye, aribo Team yose ya Moriah Entertainment, insengero zose zatubaye hafi hamwe n’abanyamakuru n’ibigo by'itangazamakuru, ntanibagiwe umuryango wanjye, abahanzi bose twakoranye, umugore n’abana banjye babiri kuri support bantera muri uyu murimo w'Imana".

Yasoje ikiganiro twagiranye agira ati: "Ikindi nuko ndashima Imana cyane ku bwa content ya concert yagaragayemo umwuka w'Imana mu buryo bufatika aho abantu 2 babashijwe gukizwa, kuko turizera neza yuko ntawe uza kwa data atakozweho n'Umwuka wayo." Fortran mubyo yatangaje kandi harimo no gutumira abantu muri fragrance of Worship y’umwaka utaha izaba ku italiki ya 14.7.2019 i Kigali n’ i Bujumbura kuri 7.7.2019.

Fortran Bigirimana

Habonetse abantu bakira agakiza

Yakomeje avuga yuko imwe mu ntego ya Fragrance y'uyu mwaka ari ukuyitangiza mu gihugu cya Belgique aho biteganyijwe kuba mu kwezi kwa 9, kuva uyu mwaka azajya yongera igihugu kimwe buri gihe kugeza buri mugabane w'isi uzaba wakira igitaramo cya Fragrance of worship.

Twabibutsa ko uyu mwaka ari uwa gatatu Fortran akorera igitaramo mu Rwanda. Ubushize yakoranye na groupe EXO (France) na Olivier Cheuwa (Swisse). Muri uyu mwaka wa 2018, Fortran Bigirimana yasohoye Cd nshya ya album yise "TURIDEGEMVYA" ikurikira n’izindi ebyiri z'icyongereza n'Igifaransa ndetse versions z'iyo album y’ikirundi.

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Fortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran BigirimanaFortran Bigirimana

Gaby Kamanzi, Precious, Fortran na Serge Iyamuremye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND