RFL
Kigali

Icyo Favor yakundiye umusore umwigisha ku ishuri rya muzika rya Nyundo basezeranye kubana akaramata-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2018 9:42
0


Umunyamuziki Genieve Uwikuzo wamamaye nka Favor yatangaje ko mu byo yakundiye Thychique Ishimwe uzwi nka Tyboo baherutse gusezerana kubana akaramata nk’umugabo n’umugore harimo kuba ari umusore wiyubaha no kuba amukunda birenze.



Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2018, Favor yarushinganye na Tyboo mu bukwe bwihiziye inshuti n’abavandimwe. Ubukwe bwabo bwabereye mu mahumbezi y’umujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Favor n’umugabo we basezeraniye mu rusengero rwa Gisenyi Bridge y’i Nazarene.

Kwiyakira byabereye ahitwa Hakuna Matata 2 ahazwi nko kuri Brasserie. Mu kiganiro kihariye Favor amaze guha Inyarwanda.com yavuze ko mu mabyiruka ye yakuze yifuza umugabo nk’uyu bari kumwe bahamije isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore, bakazatandukanwa n’urupfu.

Favor

Favor avuga ko umugabo we amukunda birenze uko we amukunda

Mu gusubiza icyo yakundiye uyu musore baherutse kurushingana yakubise agatwenge, avuga ko yamukundiye ibintu byinshi, ahamya ko mu ntekerezo no mu byifuzo yahoranye akiri muto kugeza mu bukumi  bwe byahuye neza n’umugabo barwubakanye ubu. Yahamije ko bakimara guhura yabonye ko ari we yahoze yifuza, yemera gukundana nawe kugeza babyeretse ababyeyi, inshuti n’imiryango mu munsi batoranyije uzahora mu mateka n’ibyishimo bidashira. Yagize ati:

Uyu mugabo rero….Icya mbere ni uko ankunda cyane birenze njye n’uko mukunda. Ikindi ni umusore wiyubaha, ufite indangagaciro z’ub’umuntu, kandi atinya Imana.

Favor yavuze ko mbere y’uko abana n’uyu mugabo barushinze kuwa Gatandatu bari bamaze umwaka n’amezi ane bari mu buryohe bw’urukundo. Yanahishuye ko uyu mugabo we asanzwe ari umwarimu we mu ishuri rya muziki rya Nyundo. Avuga ko umugabo we yigisha ibijyane na ‘sound engineering’ ariko ko bakundanye mbere y’uko ajya kwigisha umuziki ku ishuri rya Nyundo.

Akomeza avuga ko nyuma yo gusoza amasomo azakomeza umuziki nk’ibisanzwe cyane ko azajya afashwa n’umugabo we. Ku bijyanye n’indirimbo yaririmbiye umugabo we ku munsi w’ubukwe, yasubije ko yayanditse ko mbere y’uko ubukwe buba. Ati “Iriya ndirimbo nari narayimuhimbiye kugira ngo nzabone icyo muririmbira kuri uriya munsi.”

Ubu bari kubarizwa ahitwa i kigufi muri Gisenyi mu karere ka Rubavu. Yavuze ko bateganya kuzakora ukwezi kwa buki kwihariye nyuma y’uko Favor azaba asoje amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo dore ko habura amezi ane agasoza kwiga umuziki.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 ni bwo Uwikuzo Genevieve (Favor), uri mu banyeshuri bari kurangiza mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yasabwe anakobwa na Ishimwe. Ni nyuma y'amezi abiri n'iminsi micye yambitswe impeta n'umukunzi we Ishimwe Tyshique usanzwe ari umu producer akaba n’umwarimu mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

AMAFOTO:

Ishimwe

Urukundo ni rwogere

Uwikuzo

Uwikuzo Genevieve (Favor), umwe mu bari kurangiza mu ishuri rya muzika rya Nyundo

ishuri rya muzika

bazabyare

Favor hamwe n'umukunzi we

ubukwe

Umusore n'abamwambariye ku munsi w'ubukwe

ibyishimo

Ibyishimo byisubiramo kuri Favor na Ishimwe bahamije isezerano ryabo

ku Gisenyi

Rubavu ibinezaneza kuri Favor

Ibinezaneza kuri Favor warushinganye na Ishimwe

abatashye

umunsi w'amateka

Umunsi w'amateka ku batashye ubukwe bwa Favor

Nyundo

Favour ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bamaze iminsi baza kuririmba mu Rwanda

REBA HANO FAVOR ARIRIMBIRA UMUGABO WE

AMAFOTO: Platine Photography






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND