RFL
Kigali

Ibyo gushimwa no kunengwa ku gitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album ye ya kabiri yise 'Intashyo'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2017 1:21
2


Ku nshuro ye ya kabiri Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy'amateka, kitabirwa n'abantu ibihumbi abandi babura amatike. Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 10/12/2017 kibera Camp Kigali ubwo yamurikaga album ye ya kabiri yise Intashyo.



Muri rusange iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyagenze neza, kiritabirwa ndetse abantu barafashwa cyane, gusa baravuga ngo nta byera ngo de, bivuze ko hari ibitaragaragaye neza mu mboni z'umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari muri iki gitaramo kuva gitangira kugeza gisojwe. Hari ibyo yabonye byiza byaranze iki gitaramo, ariko kandi hari n'ibyo yabonye bitagaragaye neza kuri we. Ibikubiye muri iyi nkuru, ni ibitekerezo n'ubusesenguzi bw'umunyamakuru. Inkuru nk'iyi, tuyikora ku bitaramo bikomeye.

Ibintu 7 byo gushimwa ku gitaramo cya Israel Mbonyi


1.Ubwitabire bw'abantu benshi,...agaciro ku muziki wa Gospel

Burya ngo nta kintu gishimisha umuhanzi nko kubona abantu benshi bitabira igitaramo cye ndetse bakanyurwa n'umuziki we. Igitaramo cya Israel Mbonyi cyaritabiriwe cyane salle iruzura abandi babura amatike mu gihe kwinjira byari 5000Frw ahanzwe,10,000Frw muri VIP (ku baguze amatike mbere) na 15,000Frw Vip (ku baguze amatike ku munsi w'igitaramo). Kuba iki gitaramo kiri mu bitaramo by'abahanzi nyarwanda byitabiriwe cyane, kikaba icya mbere mu bitaramo by'abahanzi ba Gospel byitabiriwe cyane, ni ikintu buri wese yatashye yishimira ndetse abakurikiranira hafi Gospel batashye nabo bishimye bagenda bicinya icyara kuko Israel Mbonyi yari yabahesheje agaciro nyuma y'ibitaramo bikomeye byari bimaze iminsi biba bikabura abantu. Mbonyi na we yatangaje ko icyamutunguye ari ubwitabire bw'abantu benshi bikaba byaramukoze ku mutima.

2. Israel Mbonyi Projects,.... 'Ubumuntu'

Israel Mbonyi Projects ni imishinga itegurwa ikanakorwa n'umuryango Israel Mbonyi Foundation ugizwe n'abakunzi b'ibihangano bya Israel Mbonyi. Muri iki gitaramo Israel Mbonyi aherutse gukora, hamuritswe ibikorwa binyuranye Israel Mbonyi Foundation bamaze gukora. Mu byo bakoze harimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi no gufasha abakecuru b'incike za Jenoside yakorewe abatutsi.

Ikindi gikorwa cy'ubumuntu bakoze ni ugusura umuryango ukennye uba mu nzu yenda kugwa, bagahita bagira umutwaro wo kuzawubakira. Muri kiki gitaramo hitanzwe amafaranga yo kubakira uyu muryango. Iyi mishinga kimwe n'indi inyuranye bafite batabashije kwerekana, ni ibikorwa by'urukundo bikwiye kuranga uvuga wese ko azi ndetse akunda Imana. Bibiliya ivuga ko idini y'ukuri ari ifasha imfubyi n'abapfakazi, ikongera ikavuga ngo 'kwizera kutagira imirimo' kuba gupfuye'. Ibikorwa by'urukundo n'ubumuntu, ni byo bikwiye kuranga abakozi b'Imana nkuko ijambo ry'Imana ribisaba.  

3.Kuririmba indirimbo nshya bumviseho ziri kur album Intashyo byafashije benshi kujya mu mwuka

Bijya bibaho, umuhanzi runaka akamurika album nshya, nyamara ugasanga abantu ntabwo bazi n'indirimbo n'imwe igize iyo album yamuritswe. Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo enye ziri kuri album ye nshya Intashyo, abantu bose bafatanya nawe kuziririmba na cyane ko yafashe umwanya akazamamaza mu itangazamakuru zikagera kuri benshi. Indirimbo enye nshya yaririmbye ni: Hari ubuzima, Intashyo, Ku marembo y'ijuru na Sinzibagirwa. Izi ndirimbo zose wabonaga abantu bazizi ndetse wabonaga zabakoze cyane ku mitima. Ikintu hano umuntu yashimira Mbonyi ni ukumenyekanisha zimwe mu ndirimbo ze nshya mbere y'igitaramo kuko ubwo yaziririmbaga, yaziririmbanaga n'abari mu gitaramo cye. 

4. Gutumira abahanzi b'iwacu bakunzwe kandi b'abahanga

Hari abibwira ko kugira ngo ukore igitaramo kitabirwe cyane ndetse kigende neza, bisaba gutumira umuhanzi wo muri Amerika cyangwa se uvuye ahandi hantu kure. Ibi birashoboka ariko si ihame, ikindi biterwa n'uburyo igitaramo cyateguwe n'urwego uwagiteguye ariho. Mu gitaramo cya Israel Mbonyi byagaragaye ko n'abahanzi bacu (mu Rwanda no mu karere) hari urwego rwiza bariho. Mbonyi yatumiye Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu T Niyukuri w'i Burundi ariko ukunze kuvuga ko ari umunyarwanda. Gutumira aba bahanzi b'abahanga kandi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, bakaza bagahembura mu buryo bukomeye imitima y'abari muri iki gitaramo, byagaragaje isura nziza umuziki wa Gospel ugezeho ndetse bishimangira ko n'abahanzi b'iwacu bashoboye kandi ko bafite amavuta.

5. Gukoresha igihe neza,...Mc mwiza kandi w'umuhanga

Hari ibitaramo ujyamo ukagata wabihiwe bitewe no kutubahiriza igihe,bagakora iryo kosa kandi ari abakristo nyamara bakiyibagiza ko Bibiliya ivuga ngo mucyahe abica gahunda. Israel Mbonyi yubahirije igihe, igitaramo cye kitangirira igihe ndetse gisozwa ku masaha yagenwe. Saa kumi n'imwe z'umugoroba igitaramo cyari gitangiye nkuko byamamajwe. Saa tatu n'iminota micye nibwo cyari gisojwe. Hari ibitaramo birambirana bitewe na Mc (uwayoboye igitaramo) aho ajya kuri stage akavuga amagambo menshi nk'aho yahawe umwanya wo kubwiriza. Ev Kwizera Emmanuel wayoboye iki gitaramo cya Israel Mbonyi, yabikoze neza cyane ntiyarya iminota kabone nubwo byashobokaga bitewe nuko cyari igitaramo ubona buri wese yishimiye, hano Mc akabayari kuryoherwa akaba yakwiyongeza iminota. Kwizera Emmnuel yagaragaje ko ari intyoza mu kuyobora ibitaramo dore ko mu magambo macye yuje ubuhanga yananyuzagamo agasetsa abantu, akanavuga ijambo ry'Imana ari nako avuga ibigwi by'umuhanzi wabaga atahiwe kuririmba. 

6.Gutumira abahanzi ba secular n'ubwitabire bw'abahanzi ba Gospel

Muri iki gitaramo hari abahanzi bakomeye mu muziki usanzwe, bamwe muri bo twavugamo Bruce Melodie, Knowless, Christopher, Yvan Buravani n'abandi bafite aho bahuriye n'umuziki nyarwanda. Israel Mbonyi yatangaje ko abahanzi ba secular baje mu gitaramo cye ari we wari wabatumiye. Ibi yakoze ni ikintu kiza yakoze kuko ari bumwe mu buryo bw'ivugabutumwa. Indi mpamvu ni uko aba bahanzi ba secular bagomba kwibonera urwego umuziki wa Gospel ugezeho hato batabisoma mu binyamakuru bakagira ngo ni amakabyankuru y'abanyamakuru. 

Impamvu y'ibi ni uko hari abakunze kuvuga ko kuririmbira Imana ari igihombo gusa, ibyo bigatuma bamwe birundurira mu muziki usanzwe bakurikiye amafaranga, gusa abahanzi biboneye igitaramo cya Israel Mbonyi hari inkuru nziza batahanye ishobora kuzatuma bafata imyanzuro nyuma yo gusanga gukorera Imana nta gihombo kirimo. Ikindi umuntu yakwishimira ni ugushyigikirana abahanzi ba Gospel bagaragaje, bakagerageza kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi. Mu bari bahari bakora umuziki wa Gospel harimo Bahati Alphonse, Dominic Ashimwe, Kavutse Olivier, Serge Iyamuremye, Luc Buntu, Aline Gahongayire n'abandi banyuranye. 

7. Gufata umwanya uhagije gutegura, gusengera igitaramo no kucyamamaza

Muri 2015 ni bwo Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo, ni ukuvuga ko hari hashize imyaka ibiri arimo gutegura iki gitaramo yakoze ejo bundi. Israel Mbonyi yabwiye Inyarwanda ko yafashe umwanya wo kuganira n'Imana kuri album ye nshya no kuri iki gitaramo cye. Gufata umwanya uhagije wo kugitegura,gusengera igitaramo ukongeraho n'ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo ze, tutibagiwe no kucyamamaza mu buryo buhagije, nta gushidikanya biri mu byatumye kigenda neza. Usibye kucyamamaza mu itangazamakuru, Israel Mbonyi yamamaje iki gitaramo ku mbuga nkoranyambaga, mu nsengero zitandukanye ndetse no mu bitaramo by'abahanzi bagenzi be. Hari umuhanzi ubyuka uyu munsi, ejo ukumva ngo yateguye igitaramo bikarangira abuze abantu, hano mbona bakwigira kuri Israel Mbonyi. Hari amakuru avuga ko Mbonyi ajya afata umwanya akajya mu butayu bw'i Masoro agasenga yihereranye n'Imana.Ni ikintun kiza ku muhanzi kuko hari abakunze gushinjwa kutihererana n'Imana. Kuba Mbonyi we ajya afata umwanya wo gusengera gahunda ze, bamwe babishingiraho bakavuga ko ari yo mpamvu indirimbo ze ziba ziryoheye benshi bityo ibitaramo bye bikitabirwa cyane. 

Ibintu bine byo kunengwa ku gitaramo cya Israel Mbonyi

1.Kugura itike ya VIP ukabura aho wicara

Ku Cyumweru, saa kumi n'imwe z'umugoroba amatike ya 5000Frw yari yashize, hasigaye gusa amatike y'ibihumbi 15 ya VIP. Ibi byatumye bamwe bagura amatike yagenewe abantu bo muri VIP, nyamara bageze mu gitaramo bajya guhagarara inyuma kubera ko muri VIP hari huzuye. Iki kintu wabonaga bamwe batacyishimiye bakavuga ko bariganyijwe. Ikosa ryabayeho ni ukwizeza abantu ko itike baguze ari iza VIP nyamara imyanya ya VIP yashize. Icyari gukorwa ni ugukora ibishoboka abantu bakinjirira bishyuye 5000Frw (kuko hari hasigaye gusa imyanya yo guhagararamo).

Ikindi nacyo cyari kuba kiza bari gusobanurira abantu ko nubwo baguze amatike ya VIP, batari bubone imyanya ya VIP ahubwo bagomba guhagarara. Burya abakristo ni abana beza, bari kubyumva cyane kandi bakajya mu gitaramo bishimye. Gusa kuba bitarakozwe byagaragaye ko abagurishaga amatike bari bafite inyota y'amafaranga. Hari bamwe bahombye igitaramo barataha bitewe nuko babwiwe ko amatike asigaye gusa ari aya 15,000Frw, nyamara muri salle ahagana inyuma, njye wari uhibereye ntihari kuburamo imyanya yo guhagararamo nibura ku bantu nka 50 cyangwa ijana. Iri kosa byaba byiza ubutaha ritagarutse kuko risiga isura mbi ku wateguye igitaramo mu gihe we aba arengana kuko ntaho aba ahuriye n'amatike.

2.Kudaha umwanya abahanzi bakizamuka

Abahanzi Israel Mbonyi yatumiye mu gitaramo cye ari bo Patient, Aime na Dudu, natangiye mushima kuko yabatekerejeho neza, ni abahanga ndetse barakunzwe cyane, gusa hari abandi yirengagije. Israel Mbonyi ni umuhanzi umaze imyaka ibiri amenyekanye mu muziki wa Gospel, bivuze ko azi neza inyota n'ishyaka ry'umurimo w'Imana abahanzi bakizamuka baba bafite. Kuba atarahaye amahirwe umwana ukizamuka ngo aririmbye muri iki gitaramo cye ndetse no mu gitaramo yakoze muri 2015 akaba ari ko byagenze, si ikintu namushimira. Yagombaga gufata umwana umwe ufite impano, akamuha iminota nubwo yaba itanu, akaba ateje imbere impano ye ndetse mpamya ko uwo mwana ikintu yaba akorewe adashobora kuzakibagirwa mu buzima bwe. Ikintu cyo kutazamura impano nshya kiracyari ikibazo ku bahanzi ba Gospel bafite urwego rwiza Imana imaze kubagezaho kandi bamwe mu babikora babiterwa n'ishyari no kutifuza iterambere ry'undi. 

3.Kuba atararirimbye indirimbo yakoranye na Aime Uwimana

Israel Mbonyi ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye, ubu yamaze gukorana indirimbo na Aime Uwimana

Israel Mbonyi afite indirimbo nshya yakoranye na Aime Uwimana. Ni indirimbo iri kuri album ye nshya Intashyo nkuko yabitangarije Inyarwanda.com mu minsi ishize. Kuba yaratangaje ko hari indirimbo yakoranye na Aime Uwimana, byongeye mu gitaramo cye akaba yari yatumiye Aime Uwimana, byari kuba byiza cyane iyo baririmbana iyo ndirimbo na cyane ko hari benshi na nubu bafite inyota yo kumva iyo ndirimbo. Mu ndirimbo zisaga 12 yaririmbye muri iki gitaramo cye ntabwo hari kuburamo yakoranye na Aime Uwimana. Ubwo Mbonyi yabwiraga abanyamakuru impamvu hari indirimbo ze nshya ebyiri ataririmbye, yagize ati: "Impamvu izindi tutaziririmbye nuko njyewe iyo nkoze igitaramo simba nshaka kuririmba njyenyine, mba nshaka kuririmba indirimbo abantu baziho akantu gato, kugira ngo tubashe kujyana twese, izindi zihari zisigaye bazazumva kuri CD igihe bazaba bazimenye."

4.Kudatumira abayobozi bakuru muri Leta,ibigo bikomeye n'abanyamadini 

Nubwo asengera muri Restoration church, Israel Mbonyi si umuhanzi w'idini, ni umuhanzi ukunzwe n'abantu banyuranye bava mu matorero atandukanye. Iyo ni yo mpamvu yari akwiriye gutumira abanyamadini bakomeye, erega nabo bakunda cyane indirimbo ze. Rwose aramutse abatumiye baza kabone nubwo bagira inshingano nyinshi. Muri iki gitaramo aherutse gukora, uraranganyije amaso mu bari bakitabiriye, nta banyamadini bari barimo (abayobozi b'amadini n'amatorero). Kuba umuyobozi w'idini/itorero yakwitabira igitaramo cy'umuhanzi, bivuze ikintu kiremereye, icya mbere aba akinguye amarembo ku bakristo be ku buryo batangira kukwiyumvamo no kugukunda kuruta uko babikoraga, ababikoraga nabo bakarushaho.

Ikindi, impanuro za Musenyeri, Apotre, Bishop n'undi mukozi w'Imana ushumbye itorero runaka n'ijambo ry'ubuhanuzi riva ku kanwa ke ni umugisha ukomeye ku muhanzi n'undi wese yahesha umugisha. Muri iki gitaramo kandi nta bigo bikomeye cyane byitabiriye bivuze ko bitatumiwe kuko bibaye byarakozwe ntabwo habura n'umwe bohereza. Hano umuntu yavuga ibigo nka MTN, Airtel, Tigo, RwandAir n'ibindi bikunze gutera inkunga abahanzi. Hano inyungu yari kuvamo ni uko bari kubona ko umuziki wa Gospel ari ubuzima wa mugani wa Mbonyi uririmba ngo Hari ubuzima n'aba basore ba B4A baririmba ngo Yesu ni sawa. Kubatumira no kubiyegereza bishobora kubyara uburyo bwiza bwo gushora imari muri uyu muziki wa Gospel. Inzego nkuru za Leta nazo ntabwo zari muri iki gitaramo, niba zari zinahari, haba harabayeho ikosa ryo kudaha umwanya umwe mu bayobozi ba Leta bari muri iki gitaramo. Ubutaha abategurira Israel Mbonyi igitaramo, bakwiriye gutekereza ku gutumira abayobozi bakuru mu gitaramo cye kuko nabo bakwiriye kwibonera n'amaso ko muri Yesu hari ubuzima, inyungu byatanga zo ni nyinshi cyane.

Israel Mbonyi

Igitaramo cyaritabiriwe cyane

Patient Bizimana

Aime Uwimana

Dudu T Niyukuri

Billgates ni umwe mu bacuranzi b'abahanga mu muziki wa Gospel

Mbonyi avuga ko yatunguwe cyane mu gitaramo cye

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO VIDEO YUKO IKI GITARAMO CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angel6 years ago
    Igitaramo cyagenze neza rwose, gusa mbonyin ntazongere gukoresha protocol nanjye narayanze pe, bitwaye nabi bishoboka
  • Mukamusoni Chantal6 years ago
    Yewe aba bouncers nanjye sinzi pe sinziicyo bakoraga mugitaramo cya Gospel,ese koko nibo basanze bakora no muri gumaguma? ariko niba ari abakristo nta kibazo numva kirimo, muzatubarize Masasu icyo avuga kuri ibi bintu





Inyarwanda BACKGROUND