RFL
Kigali

MU MAFOTO 150: Aline Gahongayire yamuritse album nshya 'New Woman' mu gitaramo kitabiriwe n'ibyamamare

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/10/2017 11:30
1


Aline Gahongayire yamuritse Album ye ya 7 yise 'New Woman' mu gitaramo cyabereye mu Ubumwe Grand Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017.



Muri iki gitaramo, Aline Gahongayire yakunze kugaruka ku mibereho n’ubuzima yanyuzemo butari bumworoheye ndetse anashimira Imana cyane ko yamurinze ikabimunyuzamo amahoro. Mu magambo ye Aline Gahongayire yagize ati:

Mu minsi ishize nari ndi mu ntambara iruhije cyane, hari aho byageraga nkumva birandenze nkasa n’ucitse intege ariko umwami Imana yarandinze, yarampishe ikinyoma agipfuka umunwa…Ntuzigere uteshuka ku Mana kuko nta kiba itakizi…ubu ndi umugore mushya umeze neza muri Yesu…

Mu imurikwa ry’uyu muzingo we ugizwe n’indirimbo 11, Aline Gahongayire yibanze cyane ku gushimira Imana, umubyeyi we umubyara, inshuti n’abavandimwe be ndetse n’abandi bantu batandukanye bamufashije mu cyo yise urugamba yari amazemo iminsi.

Ibyamamare bitandukanye byagaragaye muri ibi birori, harimo nka TMC wo muri Dream Boys banakoranye indirimbo, Butera Knowless yashimiye cyane ko amuhora hafi, Clement Ishimwe umufasha mu gukora zimwe mu ndirimbo ze, Ama G, Israel Mbonyi, Dominic Nic, Kavutse Olivier, Serge Iyamuremye, Tonzi, Aime Uwimana, Liliane Kabaganza n'abandi.

TMC, Clement na Knowless bitabiriye ibi birori

Aline Gahongayire kandi yatanze impano z’ishimwe zitandukanye ku bantu benshi ndetse nawe ahabwa izindi. Umukobwa ukoresha amazina ya Kevine Wa Alga ukunda cyane Aline yamugeneye impano zitandukanye zirimo n’umuvugo, ndetse muri iyi minsi yari yaravuye iwabo abana na Aline mu myiteguro yose y’iki gitaramo.

Mu mpano Kevine Wa Alga yahaye Aline Gahongayire harimo ifoto ye n'umuvugo

Ni izihe ndirimbo ziri kuri album New Woman?

Album 'New Woman' ya Aline Gahongayire igizwe n'indirimbo nshya 11 amaze iminsi atunganya ari zo; Warampishe, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you fr Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix. Mu zigaragaza amashusho harimo; Iyabivuze,Ni nde watubuza, Ni yo yabikoze, I see you ft Serge Iyamuremye, Nakumbuka, Warampishe, Nzahora mbyibuka na Peke. 

Israel Mbonyi yari yaje gushyigikira Aline Gahongayire

Itsinda rya Moriah ryafashije Aline gutegura iki gitaramo, kuririmba no gucuranga mu buryo bw'umwimerere

REBA ANDI MAFOTO

Liliane Kabaganza yari muri iki gitaramo

Dominic Ashimwe yarafashijwe cyane

Serge Iyamuremye yaririmbanye na Gahongayire indirimbo bakoranye

Ama G yatangaje Aline Gahongayire azaba Marraine mu bukwe bwe

Aline Gahongayire yashimiye Issah Noel Karinijabo wamwandikiye zimwe mu ndirimbo ze

Aline yashimiye Knwoless wamubaye hafi mu bihe bikomeye

Aime Uwimana yahawe impano na Aline

Knowless na Aline baririmbanye indirimbo 'Urukundo rw'Imana'

Aline yashimiye umunyamakuru Steven Karasira wamwakiriye bwa mbere kuri radio

Eddie Mico na Dominic Ashimwe


KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO YO MURI IKI GITARAMO

AMAFOTO: ASHIMWE Shane-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSHimiyimana innocent6 years ago
    byari biryoshye kbs wanyereka video cg iyombanahageze ndore felestion kbs





Inyarwanda BACKGROUND