RFL
Kigali

Kate Bashabe, Miss Joannah, Pastor P, Uncle Austin ni bamwe mu byamamare bitabiriye igitaramo cya Serge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/08/2018 20:44
0


Serge Iyamuremye yamuritse album ye nshya 'Biramvura' mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel kuri iki Cyumweru tariki 26/08/2018 cyitabirwa n'abantu benshi cyane barimo na bamwe mu byamamare ba hano mu Rwanda.



Igitaramo Serge yise 'One Spirit Worship Concert' cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru by'akarusho abacyitabiriye bahembuka mu buryo bw'Umwuka. Ikindi cyagaragaye nk'agashya ni ukuba iki gitaramo cyahuruje benshi barimo n'ibyamamare hano mu Rwanda ndetse nabo ukaba wabonaga bakozwe ku mutima n'iki gitaramo. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kugaruka ku byamamare byitabiriye iki gitaramo. 

Serge Iyamuremye mu gitaramo cy'amateka yakoreye i Kigali

Bamwe mu bantu b'ibyamamare mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo harimo: Pastor P, Uncle Austin, umunyamideri Kate Bashabe, Mike Karangwa, Miss Flora Umutoniwase, Nyampinga w'Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, Judo Kanobana ukuriye Positive Production n'abandi. Mu bazwi cyane mu gisata cy'Iyobokamana bitabiriye iki gitaramo harimo: Pastor Lydia Masasu Aime Uwimana bakunze kwita Bishop, Israel Mbonyi, Diana Kamugisha n'abandi.

Aba bariyongeraho abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ari bo; Apotre Apollinaire waturutse i Burundi, Patient Bizimana, Tembalami n'abandi. Mbere y'uko iki gitaramo kiba, mu bari bafite amatsiko yacyo harimo na bamwe mu bantu b'ibyamamare. Kate Bashabe yari yanditse kuri Instagram ko adashobora kubura muri iki gitaramo. The Ben uri mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki nyarwanda nawe yakoresheje Instagram ahamagarira abantu bose bakunda umuziki muri rusange kudacikanwa n'igitaramo cya Serge dore ko bitari kumukundira kukibonekamo bitewe n'uko atari mu Rwanda.

KANDA HANO USOME INKURU Y'UKO IGITARAMO CYAGENZE

REBA AMAFOTO

Kate Bashabe yitabiriye igitaramo cya Serge

Miss Flora na Miss Joannah

Pastor P

Diana Kamugisha (hagati)

Patient Bizimana

Tembalami wo muri Zimbabwe

Pastor Lydia Masasu

Apotre Apollinaire hamwe na Serge

KANDA HONO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO UKO SERGE YARIRIMBYE MU GITARAMO CYE BWITE

REBA HANO UKO APOTRE APOLLINAIRE YARIRIMBYE

REBA HANO UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND