RFL
Kigali

Ibyabaye kuri Regy Banks byamuhamirije ko Groove Awards nta Mana ibamo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2015 12:58
4


Umuhanzi Regy Banks uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akurikije ibyamubayeho, avuga ko Groove Awards nta Mana ibamo bityo akaba asaba abayitegura kuzasobanurira abantu neza ibyo bashingiraho bajya guhemba abitwa ko bakoze neza.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Regy Banks yadutangarije ko yatunguwe cyane no kutisanga ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2015, ahubwo agasangaho bamwe mu bahanzi batigeze bakora kumurusha ndetse hakaba hariho n'abadafite indirimbo n'imwe izwi.Ibyo akaba asanga ari ukuri guke kandi bitari bikwiye mu bintu by'Imana.

Regy Banks ubarizwa mu itorero rya Noble Family Church ndetse na Women Foundation Ministries, avuga ko niba ibihembo bya Groove Awards bihabwa abahanzi bakoze cyane, ngo abakoze cyane nkawe ni bake. Mu mwaka wa 2015 avuga ko yakoze indirimbo nshya enye ndetse akazikorera n’amashusho, zikiyongera ku zindi enye yakoze umwaka ushize wa 2014.

Izo ndirimbo ze zose ngo zirazwi cyane kuko zagiye zitambuka mu binyamakuru bikomeye hano mu Rwanda, benshi bagafashwa cyane n’ubutumwa burimo. Kuri we avuga ko yakabaye ari mu bahanzi bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka cyangwa se indirimbo nziza y’amashusho(Best Male artist of the year or Best Video of the year).

Regy Banks uherutse gukorana indirimbo na Bruce Melody bakayita “Njya imbere” yabwiye inyarwanda.com ko icyamutunguye cyane ari ukubona ataragaragaye no mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka (New Artist of the year) kandi ari umwe mu bakoze cyane ndetse akaba yariyandikishije muri iri rushanwa nk'uko amategeko yabisabaga. Nyuma y’ibyamubayeho, agakora ubushakashatsi, Regy Banks yagize ati:

Ibintu bya Groove Awards nta Mana ibirimo , Imana ikoresha ukuri (kandi bo nta kuri bakoresha )ni ukuvuga bihinduka ibintu byabo n’inyungu zabo bwite zitari iz’Imana. Nubwo bavuga ko ari ibintu bya Gospel , iyo bitabayemo ukuri bihinduka ibindi bintu. Sinzi icyo bagenderaho ariko nkurikije uko nabyumvaga nuko naje kubibona nasanze bitagakwiye kwitwa ibya Gikristo. Nkimara kubona umusaruro wa Groove Awards Nomination night, nahise ngira amatsiko yo kumenya amateka yayo n’icyo yaba imariye abahanzi, nasanze njye nta na kimwe yamarira ahubwo ishobora kwica gahunda zanjye ndetse n’intumbero yanjye.

Regy Banks ahamya ko Groove Awards nta Mana ibamo kuko badakoresha ukuri

N’ubwo hari abandi bahanzi batishimiye itoranywa riherutse kuba ry’abazitabira iri rushanwa, ku ruhande rwa Groove Awards, yo ivuga ko abari ku rutonde ari abakoze cyane kandi biyandikishije ndetse bakaba bahamya ko bazazana impinduka kuri iyi nshuro ya 3 iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda.

Regy Banks utizera ko izi mpinduka zishobora kuzabaho muri Groove Awards, yatanze inama ku bategura iri rushanwa, yagize ati: Mbonereho gusaba ababishinzwe ko basobanura neza icyo bagendeyeho kuko kugeza ubu abantu benshi baracyari mu rujijo kuburyo bakeka ko n’ubundi Final Result nabwo byagenda nk’uko byagenze mu ntangiro.

Mu gushimangira ko mu bahanzi bakora cyane mu Rwanda nawe abarimo, Regy Banks yashyize hanze indirimbo nshya “Christmas Time”igaragaza n’amashusho mu kwifuriza abanyarwanda bose by’umwihariko abakristo kuzagira Noheli nziza, bakibuka Umwami Yesu Kristo yabavukiye. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe n’umusore Edmond wo muri Oregon Production uhagurukiye gufasha Reby Banks kuko yamusanzemo impano y’ubuhanzi ikwiye gushyigikirwa.

Regy Banks

REBA HANO INDIRIMBO "CHRISTMAS TIME" YA REGY BANKS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EZRA Joas8 years ago
    ihangane nshuti yanjye kuko twese ntitubibona kimwe dore ko nanjye niyandikishije kuri video nziza nkatungurwa nuko itarimo dore ko ubu kuri www.youtube.com NIYO BY EZRA JOAS ifite 41000 views .ariko ni mureke dukorere Imana izaduhemba kuko ibihembo byo mwisi sibyo ducyeneye.
  • kelly8 years ago
    Ntugakorere kumenyekana ahubwo mubyukora byose ujyuharanira guhesha Imana icyubahiro,Ibindi bizaba inyongera
  • ISHIMWE Liliane8 years ago
    Ariko Mana yanjye, umva Regy Banks nanjye maze kureba imibyinire yawe ahubwo navuga ko wowe imibyinire yawe idakwiriye imbere y'Imana, ariko mumbwire buriya Yesu yabyina yigira kuriya ? nti mukavange ibyisi ni by'Imana iriya mi byinire rwose n'iyisi ndabona ntaho utaniye nababyina indirimbo zisanzwe
  • mugisha8 years ago
    iyi ndirimbo yuzuyemo gushishura.com Audio ni fine but video no is less directed gusa reba nkiyi ndirimbo 2:26 koko ubu uyu azi ibyo arimo gerageza wikosore musore





Inyarwanda BACKGROUND