Umugabo witwa Nkusi Jeana Marie Vianney ni umuhanzi wiyeguriye Imana by’akarusho, atuye muri Canada. Mu kiganiro cy’iminota makumyabiri n’amasegona ane, ava imuzi n’umuzingo ibyamubayeho afite imyaka 12 ubwo yarwaraga akaremba akajya mu ijuru Imana ikamugarura ku isi imutumyeho abantu bayo.
Uyu mugabo avuga ko akomoka mu muryango w’abizera Imana, ngo se na nyina bakunda Yezu na Bikiramariya. Avuga ko ababyeyi be bamutoje inzira nziza y’Ubukiristu kandi ko nawe yabikunze kugeza n’ubu. Mu 1959 ni bwo ababyeyi be bahunze igihugu cy’u Rwanda, babaye mu bihugu bitandukanye mu buzima buruhije.
Avuga ko yamenye Imana ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko. Ngo ari kumwe n’ababyeyi be mu gihugu cy’u Burundi, yaje kurwara Malaria. Avuga ko iyi ndwara yari ikomeye cyane ku buryo yahagaritse ibyo yakoraga byose kugeza ku mashuri yigaga. Hejuru y’ibyo ababyeyi be bari abakene nta bushobozi bari kubona bwo kumuvuza bitewe n’uko bari impunzi. Yagize ati:
Kugira ngo menye Imana byabereye i Burundi aho nari mfite imyaka 12. Nararwaye, ndwara Maralia ikomeye cyane ku buryo nahagaritse ibyo nakoraga byose, ari amashuri nari ndimo kubera iyo ndwara. Kandi ababyeyi banjye nta bushobozi bari bafite, bari abakene kuko bari impunzi. Ntabwo rero bashoboraga kugira ngo bantware kwa muganga, muganga agire icyo akora. Nagumye mu rugo baransengera nanjye ndasenga.
Nkusi avuga ko mu burwayi bwe ababyeyi be bamwigishije ijambo ry’Imana ndetse n’isengesho rya « Dawe uri mu ijuru ». Avuga ko yayobowe n’iri sengesho ubwo yari arwaye akanitwararika cyane indamutso ya Malaika Gabriel waramukije Bikira Mariya amubwira ko azabyara umukiza Yesu Kristo. Ati « Rero muri ubwo burwayi bwanjye ni iryo sengesho ry’Imana navugaga n’iyo ndamutso ya Bikiramariya. »
Akomeza avuga ko atashoboraga kurya no kunywa, bigera aho umutima we ujya muri paradizo arapfa. Yagize ati « Rero sinashoboraga kurya no kunywa. Umunsi umwe umutima wanjye ujya muri paradizo. Urumva ubwo narapfuye rero. » Asobanura ko muri paradizo ari ahantu heza atigeze abona ku isi, ati:
Nageze ahantu heza cyane!, hari urumuri rwinshi kandi uwanyakiriye ni umugabo mwiza cyane witwa Yezu Kristo. Yaraje arambwira ati ‘Jean Marie amasengesho yawe twayumvise humura urakize. Yanyakirije urukundo rwinshi ku buryo aho muri paradizo nabonye ko ariho iwacu. Ku buryo sinifuzaga kugaruka aho mvuye ku isi. Muri ako kanya rero nisanga nicaye ku bibero by’umubyeyi Bikira Mariya.
Asobanura Yezu na Bikiramariya nk’abantu beza atari yabonaho ku isi nzima. Ati "Uwo mubyeyi Bikira Mariya rero yari umubyeyi usa neza cyane. Ari Yezu ari Bikiramariya nta bantu nari nabona hano ku isi basa nka bo. Ariko Bikira Mariya yari yicishije bugufi ankorakora mu mutwe, ku mugongo kugira ngo ya ndwara imvemo neza." Yungamo ati:
Ako kanya rero nisanga navuye kuri ibyo bibero nicaranye na Yezu Kristo. Yezu Kristo yarambwiye ati ‘Rero Jean Marie Nkusi ntabwo uguma hano urasubira hariya uvuye. Ugende ubwire abatuye isi, ubabwire ubutumwa bwiza. Ubabwire ko Yezu ariho kandi ari muzima.
Uyu mugabo yahamije ko yazutse mu bapfuye, ngo yakangutse aririmba indirimbo igira iti 'Yezu akunda abana.' Yanakoze indirimbo yise ‘Yego Mana' yakubiyemo ubutumwa n’ubuhamya yakuye mu ijuru, avuga ko yayiririmbye atanga ubutumwa ku mpfubyi n’abapfakazi, abari mu buzima bugoye n’abandi abibutsa ko Yezu Kristo ari we utanga amahoro azira umubabaro.
Jean Marie Vianney Nkusi avuga ko ubutumwa yahawe na Yezu Kristo ari ukubwira abatuye isi ko Yezu/Yesu ariho kandi ari muzima. Ashishakariza abatuye isi kumvira ubutumwa bwiza bukubiye mu gitabo cyahumetswe n’Imana, Bibiliya.
Nkusi Jean Marie Vianney [ibumoso] watanze ubuhamya ndetse na Karenzi [uri iburyo] baganiriye
REBA HANO UBUHAMYA BWA NKUSI; UKO YAGIYE MU IJURU N'UKO YAKIRIWE NA YEZU NA BIKIRAMARIYA
TANGA IGITECYEREZO