RFL
Kigali

Bugesera: Abantu banyuranye barimo gukorerwa ibitangaza muri Bethesda Holy church

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:13/11/2018 16:44
0


Itorero rya Bethesda Holy Church rimaze imyaka 14 mu Rwanda, gusa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ririma, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Murambi, muri Paruwasi ya Mayajye, hakaba hari ishami ryayo Imana ikomeje gukoresha imirimo n'ibitangaza.



Iri shami rya Bethesda Holy Church ribarizwa mu Murenge wa Ririma, Akagari ka Nyabagendwa, riri gukora umurimo w’Imana ushingiye ku byo Imana yabatumye, cyane ko ngo Imana yabasabye ko berekeza amaboko yabo kuri uyu musozi bakajya kuvugayo ubutumwa bwiza. Iri shami rya Bethesda Holy Church rikomeje kwaguka umunsi ku munsi urugero ni uko ubwitabire bw'abantu ari bwinshi usanga hari n'abahagaze hanze bare mu materaniro, gusa ibi bikaba bifitanye isano n’imirimo n’ibitangaza biri kuhakorerwa.

Bishop Rugamba watangije Bethesda Holy Church, akunze kwimika abashumba akabasaba kutagabura inyigisho z’ubuyobe

Mu kiganira INYARWANDA yagiranye na Pastor Nihabose Jean Baptiste uyobora iri shami ryo mu karere ka Bugesera yadutangarije ko mu mezi ane bamaze bakodesha uru rusengero, mu mezi 2 ashize hamaze gukorerwa ibitangaza bibiri bikomeye. Yatubwiye ko harimo n’umugore wari umaze imyaka 7 atwite inda itarimo umwana. Yagize ati:

Mu mezi 2 ashize habaye gukira kw'indwara zikomeye, harimo nk’umwana twasengeye w’imyaka 7 wari umaranye imyaka 3 indwara y’ikibazo cyo kuva, n’indwara idasanzwe ku bana. Umwana aho yivurizaga ku bitaro bya gisirikare bemeje ko yakize. Randez-vous (gahunda yari afite yo kwa muganga) ikurwaho bemeza ko yakize. Ikindi gitangaza ni umudamu twasengeye wari umaze imyaka 7 atwite inda ababara ariko itarimo umwana, yaje atugana turamusengera. 

Pastor Nihabose Jean Baptiste uyobora Bethesda Holy church muri Ririma

Uko ibihe biha ibindi iri shami naryo rikomeza kuvuga ubutumwa bwiza ndetse n’ibitangaza bigakoreka, kugeza ubu umubare w'abitabira gahunda z'iri torero aha ntugihwanye n’imyanya yo kwicarwamo uru rusengero rufite, ari nayo mpamvu Pastor Nihabose Jean Baptiste yakomeje atangariza INYARWANDA ko batangije ikigega cyo gukusanya inkunga yo kwagura urusengero. Tariki 11 Ugushyingo 2018 habereye igiterane cyarimo Abahanzi n'Abavugabutumwa gifite intego yo guhimbaza Imana ndetse no gukusanya inkunga yo kwagura uru rusengero. Ni igiterane benshi bahembukiyemo ndetse n'intego yacyo ibasha kugerwaho.

Umuvugabutumwa Tuyizere Évariste nawe yatanze inkunga

Umuvugabutumwa Simeon Nzeyimana nawe yaganirije Ijambo ry’Imana imbaga y'Abakirisitu yari yitabiriye

Umuhanzi Rudasingwa Slyvestre uzwi ku izina Runyenzi nawe ari mu baririmbiye imbaga y'Abakirisitu bari bitabiriye


Pastor Nihabose Jean Baptiste atangariza Abanyarwanda ko Bethesda Holy Church ari itorero ryubaha impano z’umwuka wera, agasaba Abakirisitu bose b'iri torero gukunda uyu murimo kuko ushingiye ku byo Imana yabatumye. Ngo Imana yabasabye ko berekeza amaboko yabo kuri uyu musozi bakajya kuvuga ubutumwa bwiza.

Imyaka irasaga 14 Bishop Rugamba atangije Itorero rya Bethesda Holy Church rivuga ubutumwa mu Rwanda hose, aha mu Karere ka Bugesera hakaba habarizwa insengero za Bethesda Holy Church zirenga 4 hiyongeraho n'uru rusengero ruri kwaguka umunsi ku munsi ku bw'inyota y’ijambo ry’Imana abarugana bafite.

Kanda hano wihere ijisho uburyo uru rusengero rumaze kuba ruto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND