RFL
Kigali

Ibintu bitanu byafasha umuntu kuba umunyamuziki utanga umusaruro (Igice cya II)

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/04/2017 18:34
0


Gusobanukirwa intego y’umuziki, kumenya aho ubarizwa muri muzika, gukora umuziki bivuye ku mutima, guhorana itoto mu muzima bwo mu mwuka, gukora imyitozo yo kuririmba ni bimwe mu bintu byafasha umuntu kuba umunyamuziki utanga umusaruro. Iyi nkuru ni igitekerezo cy’umusomyi wacu, witwa Ev Mugabo Joshua.



Iyi nkuru ije ikurikira indi twatambukije ubushize aho ugabo Joshua yavugaga ko kuri we abakora umuziki bose bari bakwiye kujya bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko Imana ari yo yaremye umuziki. Muri iki gice cya kabiri, uyu musore yavuze ibintu 5 byafasha abanyamuziki gutanga umusaruro.

1 Gusobanukirwa intego (impamvu) y’umuziki.

Ikintu cya mbere mu kuba umunyamuziki utanga umusaruro ni ugusobanukirwa intego (impamvu) y’umuziki, ni ibintu byumvikana ko udashobora gutanga umusaruro mu kintu runaka mu gihe utazi intego (impamvu) yo kubaho kwacyo. Intego y’umuziki ni uguhesha Imana icyubahiro nkuko nabivuzeho kare, intego yawo ni ugufasha abantu kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gusakaza amahame y’ubwami bw’Imana afasha abantu gusingira agakiza k’ubugingo bwabo, intego y’umuziki si ugufasha abantu kwidagadura.

Birababaje kubona hari abakristo benshi harimo n’abanyamuziki ba “gospel” ndetse n’abayobozi b’amatorero usanga bafata indirimbo za “gospel” nk’ikintu gihari kugira ngo gifashe itorero kwidagadura. Intego ya muzika ya “gospel” ntabwo ari ugufasha itorero kwidagadura, intego yayo ni ukuryambika imbaraga.

2 Kumenya aho ubarizwa muri muzika

Ikintu cya kabiri mu kuba umunyamuziki utanga umusaruro ni “ukukumenya aho ubarizwa muri muzika”; muri rusange hari ibyiciro bitatu by’abanyamuziki, ibyo ni: abaramyi, abaririmbyi ndetse n’abahanzi. Mbere yuko nsobanura itandukaniro riri hagati y’ibyo byiciro uko ari bitatu nagira ngo mbanze mvuge icyo ibyo byiciro byose uko ari bitatu bihuriyeho, icyo bihuriyeho ni uko bose baba bafite impano yo kuririmba.

(i)Abahanzi: Ni abanyamuziki baba bafite impano yo kuririmba ndetse no kwandika indirimbo (composing songs).

(ii)Abaramyi: Ni abanyamuziki baba bafite impano yo kuyobora abantu mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, aba bakwiriye kuba mu matsinda y’abaramyi(worship teams).

(iii)Abaririmbyi: Ni abanyamuziki baba bafite impano yo kuririmba gusa, aba bakwiriye kuba mu makorari.

Ni ikintu cy’ingezi cyane ku munyamuziki kumenya aho abarizwa hagati y’ibyo byiciro uko ari bitatu, kutabimenya byatuma abaho yangiza umwanya w’ubuzima bwe ndetse akanaba umuntu uteza ibibazo (a trouble  causer) kuko igihe cyose ukorera umurimo w’Imana mu rwego (domain) udafitemo impano uba wangiza igihe cyawe ndetse unateza ibibazo muri urwo rwego (domain).

Nkiri kuriyi ngingo nagira ngo mvuge ku kintu cy’ingenzi cyane: Kuba ukunda umuziki ntibivuze ko uri umunyamuziki. Hari abantu benshi binjira mu murimo wo gukora muzika kandi nta mpano babifitiye bigatuma babaho ubuzima bangiza igihe cyabo ndetse bagatuma aho baba bari (their area of operation) muzika itagira akamaro yakabaye igira. Ikintu cy’ibanze kizakwereka niba ufite impano muri muzika ni “ukuba uzi kuririmba”, niba utazi kuririmba (udafite ijwi ryiza) ntabwo uri umunyamuziki nubwo waba uwukunda cyane.

Image result for Mugabo Joshua amakuru

Umuvugabutumwa Mugabo Joshua

Birumvikana ko twese yaba abafite impano yo kuririmba ndetse n’abatayifite tugomba kuririmbira Imana, ariko twese ntitugomba kwinjira mu murimo w’uburirimbyi (kuba abanyamuziki), abafite impano yo kuririmba ni bo bonyine bafite kuwinjiramo. Iki kibazo cy’abantu binjira mu murimo w’uburirimbyi kandi badafite impano yo kuririmba kiri ku ntera yo hejuru cyane mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.

Hari amatorero menshi usanga mu makorari yabo umubare w’abantu badafite impano yo kuririmba uruta kure cyane ababa bafite impano yo kuririmba, aho usanga nko muri korari y’abantu barenga mirongo itanu, abatarenga cumi n’abatanu aribo bafite impano yo kuririmba.

Nagira ngo nshishikarize abantu bose bari mu murimo w’uburirimbyi(bari muri muzika) kandi nta mpano yo kuririmba bafite gushakana umwete ahandi(domain) bakorera umurimo w’Imana, aho bafitemo impano hatari muri muzika, bakwiye kurekeraho kwangiza igihe cyabo ndetse n’amafaranga bakorera umurimo aho batakabaye bawukorera.

3 Gukora muzika ubivanye ku mutima

Ikintu cya gatatu mu kuba umunyamuziki utanga umusaruro ni “ugukora muzika ubivanye ku mutima”; gukora muzika ubivanye ku mutima ni: Ukuramya Imana ubivanye ku ndiba y’umutima wawe atari ugupfa kuvuga amagambo aramya Imana ariko udakomeje mu byo uvuga. Ni ukuba ukomeje(to sincerely mean) mu byo uririmba atari ugupfa kuririmba gusa.

Ni ukwandika indirimbo ubivanye ku mutima atari ugupfa gushyira(gukusanya) amagambo runaka hamwe kugira ngo ukore indirimbo ya “gospel".

Iki kintu cyo gukora muzika ubivanye ku mutima kigira imbaraga cyane ku buryo n’indirimbo itari iya gospel ifite impamvu(motive) nziza inyuma yayo yaririmbwe bivuye ku mutima ikora ku mitima y’abantu.

Ikindi kandi nuko hari indirimbo zimwe na zimwe zitari iza “gospel” usanga zihindura ubuzima bw’abantu kurenza indirimbo nyinshi za “gospel” kuko banyirazo baba barazanditse bakanaziririmba bafite impamvu(motive) nziza ndetse babivanye ku mutima; ingero natanga ni nka “Lean on me” ya Bill weathers ndetse na “Redemption Songs” ya Bob Marley.

Niyo waba ufite impano yo kuririmba yo ku rwego rwo hejuru cyane ntushobora kuba umunyamuziki utanga umusaruro mu gihe udakora muzika ubivanye ku mutima kuko ari Imana n’abantu bose bakorwaho n’amagambo avuye ku mutima gusa.

4 Guhorana itoto mu buzima bwo mu mwuka(maintaining a healthy spiritual life)

Ikintu cya kane mu kuba umunyamuziki utanga umusaruro ni “uguhorana itoto mu buzima bwo mu mwuka”, muri rusange guhorana itoto mu buzima bwo mu mwuka bigizwe n’ibintu bibiri: kubaho ubuzima bwejejwe mu buryo buhoraho(consistently living a holy life) ndetse no gukorera mu mavuta mu buryo buhoraho(consistently ministering under the anointing).

(i)Kubaho ubuzima bwejejwe mu buryo buhoraho(consistently living a holy life).

Imana ntiyakoresha umuntu ugendera mu byaha kandi Ntishobora kunezezwa n’ibitambo byo kuramya no guhimbaza bituruka k’umuntu ubaho ubuzima bw’ibyaha, ugomba gukorera Imana n’umutima wejejwe.

Zaburi 24:3-4 Ni nde uzazamuka umusozi w'Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he?Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma.

Kubw’ibyo kugira ngo ubashe kuba umunyamuziki utanga umusaruro ugomba kubaho ubuzima bwejejwe mu buryo buhoraho, ariko ugomba gusobanukirwa neza ko impamvu ukwiriye kubaho ubuzima bwejejwe mu buryo buhoraho atari ukugira ngo Imana Ibashe kugukoresha ahubwo ari ukugira ngo uzabone ubugingo buhoraho(uzakire kurimbuka); gukoreshwa n’Imana kuko ubaho ubuzima bwejejwe mu buryo buhoraho bigomaba guturuka kukuba wabayeho ubuzima bwejejwe mu buryo buhoraho mu rwego rwo gukiza ubugingo bwawe.

(ii)Gukorera mu mavuta mu buryo buhoraho (consistently ministering under the anointing).

Nkuko umuvugabutumwa cyangwa undi mukozi w’Imana uwari we wese mu bwami bw’Imana aba akeneye gukorera mu mavuta kugira ngo abashe gutanga umusaruro mu murimo w’Imana akora ninako umunyamuziki na we aba akeneye gukorera mu mavuta kugira ngo abashe gutanga umusaruro.

Abanyamuziki bakwiriye gushakana Imana umwete biciye mu gusenga kugira ngo babashe kubona amavuta ababashisha gutanga umusaruro mu muhamagaro wabo nkuko bigenda ku bandi bakozi b’Imana mu bwami bw’Imana ariko ikibabaje nuko abenshi muri bo batabikora, bityo bigatuma baba abanyantege nke cyane mu muhamagaro wabo, ntibabashe gutanga umusaruro.

Birababaje cyane kubona abenshi mu banyamuziki ba “gospel” batagira ibitekerezo byagutse(they are narrow minded); ni gake cyane ushobora kubona indirimbo ya “gospel” izana impinduka ikomeye mu gice runaka mu buzima bw’igihugu.

Inyinshi mu ndirimbo za “gospel” usanga ari izigirira akamaro abantu bo mw’itorero gusa kandi twe nk’abakristo duhamagarirwa kwagura ubwami bw’Imana biciye mu kugeza ubutumwa bwiza ku batarakizwa.

Matayo 28:18-20 Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati"Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi."

Twe nk’itorero rya Kristo nitwe dufifite ibisubizo by’ibibazo by’iyi si, tugomba kugira ibitekerezo byagutse(to think outside the box) tugaharanira kuzana impinduka muri sosiyete kubw’icyubahiro cy’Imana.

Ikindi kibabaje cyane kurushaho nuko usanga n’amagambo y’indirimbo(relics) y’indirimbo za “gospel” abanyamuziki ba gospel bakoresha mu gutambutsa ubutumwa mw’itorero rya Kristo usanga akenshi nayo aba afite ubuzima hafi ya ntabwo ku buryo atabasha kuzana impinduka z’imbitse mu buryo bw’umwuka(profound spiritual change) bitewe no kutagira ihishurirwa.

Ukutagira ihishurirwa(lack of revelation) ndetse no kutagira imitekerereze yagutse(being narrow minded) biri mu banyamuziki ba “gospel” biterwa no kuba baba badafite itoto mu buzima bwabo bwo mu mwuka(unhealthy spiritual lives). Gutanga umusaruro k’umunyamuziki bijyana(is directly proportional) n’itoto afite mu buzima bwe bwo mu mwuka.

5 Gukora imyitozo yo kuririmba (Practice/Repetition)

Ikintu cya gatanu mu kuba umunyamuziki utanga umusaruro ni “ugukora imyitozo yo kuririmba(practice/repetition)”; kuba ufite impano yo kuririmba ntibihagije kugira ngo ube umuririmbyi mwiza, ugomba gukora imyitozo yo kuririmba ihoraho kugira ngo ubashe kuba umuririmbyi mwiza.

Nubwo ibintu by’ingenzi muri muzika ari icyo uririmba ndetse n’impamvu ir’inyuma y’ibyo uririmba uko uririmba nabyo ni ingenzi. Umunyamuziki agomba kuririmba neza, agomba kugira imiririmbire myiza; umunyamuziki utaririmba neza aba akoresha nabi(to misuse) impano Imana yamuhaye.

Ubwo tumaze kubona ibintu bitanu byafasha umuntu kuba umunyamuziki utanga umusaruro ndagira ngo nshishikarize abanyamuziki bose kubishira mu bikorwa… Ndashishikariza abahanzi n’abaririmbyi ba “secular music” bose aho bava bakagera kurekeraho gukora “secular music”  bagatangira gukora “gospel music” kuko aribwo bushake bw’Imana ku buzima bwabo.

Ni Imana yabahaye impano yo gukora muzika, bagomba gukoresha iyo mpano kubw’icyubahiro cyayo, ntibakwiriye kuyikoresha guhesha satani icyubahiro!

Icyo nshaka kuvuga mu kuvuga ko abanyamuziki ba “secular” bahesha satani icyubahiro nuko muzika bakora igira uruhare runini mukononekara kw’imyitwarire(moral decay) yabayumva ndetse n’abayireba kandi uko kononekara kw’imyitwarire(moral decay) ni bwo bushake bwa satani umwanzi w’Imana n’abantu.

Ni ukuri kudashidikanywaho ko abanyamuziki ba “secular” batazabasha gukira(gutoroka) uburakari bw’Imana kubw’uruhare runini bagira mu kononekara kw’imyitwarire y’inyoko muntu nibatihana ngo bareke gukora “secular music”; ikindi kandi nuko Imana Izabaha igihano kirenze icy’abakunda bakanishimira muzika yabo mbi.

Luka 17:1-2 Nuko abwira abigishwa be ati"Nta cyabuza ibisitaza kuza, ariko ubizana azabona ishyano. Ibyamubera byiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja, biruta ko yagusha umwe muri aba batoya.

Ndagira ngo nshishikarize abantu bose muri rusange gutera umugongo secular music(indirimbo z’isi), ntimukazegurire imitima yanyu kuko zangiza ubugingo bwanyu, zonona imyitwarire yanyu… Birakwiye ko murinda imitima yanyu muzibukira secular music(indirimbo z’isi) kugira ngo mubashe gukiza ubugingo bwanyu. Imigani 4:23 Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho.

Kandi nanone ndagira ngo nshishikarize ubuyobozi bw’igihugu cyacu kugira icyo bukora kuri iki kibazo cya secular music(indirimbo z’isi) kuko bidashidikanywaho ko zigira uruhare runini mu konona imyitwarire ya sosiyete kandi uko kononekara kw’imyitwarire ya sosiyete kunabangamira itera mbere ry’igihugu mu buryo bugiye butandukanye.

Urugero: mu gihugu cyacu dufite ikibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe(premature pregnancies) bitewe nuko baba bakoze imibonano mpuza bitsina batarashaka(batarubaka ingo) kandi akenshi(many times than not) biba byatewe nuko abo bana babakobwa aba ari abasambanyi…  uko gutwara inda zitateganyijwe bibabuza kugira ejo hazaza heza ndetse bikanabambura n’ubushobozi bwo kuba bagira uruhare mw’iterambere ry’igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ntibishidikanywaho ko secular music(indirimbo z’isi) zigira uruhare runini mu gucengeza  ubusambanyi(sexual immorality) muri abo bana babakobwa, kandi uretse ko ubwo busambanyi bacengezwamo na secular music(indirimbo z’isi) bubajyana mu nzira yo kurimbuka bunababuza amahirwe yo kugira ejo hazaza heza bakiri kw’isi ndetse bikanabambura ubushobozi bwo kuba bagira uruhare mw’iterambere rya sosiyete babarizwamo.

Secular music (indirimbo z’isi) zigira uruhare mu gucengeza icyaha cy’ubusambanyi(fornication) muri abo bana babakobwa kuko akenshi ziba zuzuye imvugo y’ubuhehesi n’ubusambanyi(a lust filled seducing language) kandi n’amashusho yazo usaga aba arimo abantu bambaye hafi ya ntabyo(almost naked) cyane cyane igitsina gore.

Niyo mpanvu mpamya ko ingufu leta ishyira mu kurwanya iki kibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe zitazatanga umusaruro ukwiriye nidahagurukira ikibazo cya secular music(indirimbo z’isi). Kuko ibikorwa by’ubukagura mbaga bigamije kurwanya ikibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe usanga bikorwa rimwe na rimwe mu gihe abo bana babakobwa usanga bumva ndetse bakanareba secular music(indirimbo z’isi) zanduza imitima yabo buri munsi kuri radio na televiziyo.

Si nemeranya n’imyumvire ifitwe nabenshi mu bagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ikibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe ivuga ko kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere kw’abana babakobwa ari yo mpamvu ikomeye itera icyo kibazo.

Si ikibazo cyo kuba badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, ni ikibazo cyo kuba imitima yabo yuzuye irari ry’ubusambanyi. Kuko bajya mu bikorwa by’imibonano mpuza bitsina mbere yo gushaka/kubaka urugo(ubusambanyi) babizi neza ko barimo gukora amakosa.

Kwigisha abana babakobwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere ni byiza mu gihe bikozwe mu buryo bukwiriye ariko ntibishobora gutanga umusaruro mu byerekeranye no kurwanya ikibazo cyo gutwara inda zitateganyijwe.

Icyatanga umusaruro mu kurwanya iki kibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe ni ukubarinda ibintu ibyari byo byose bibacegenzamo irari ry’ubusambanyi, kandi muri icyo gikorwa cyo kubarinda ibyo bintu bibacengezamo irari ry’ubusambanyi harimo no kubarinda secular music(indirimbo z’isi).

Ndahamya neza ko leta nitagira icyo ikora kur’iki kibazo cya secular music(indirimbo z’isi) mu gihe kiri imbere nta yandi mahitamo izaba ifite uretse gukwirakwiza udukigirizo tw’ubuntu mu bigo by’amashuri y’isumbuye nkuko byakozwe mu mijyi(towns) igiye itandukanye mu gihugu cyacu cy’Urwanda kugira ngo ibashe kurwanya iki kibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe kandi ibyo nibiba bizaba ari ikibazo gikomeye cyane.

Nibiramuka bibayeho ko udukingirizo dukwirakwizwa mu bigo by’amashuri y’isumbuye ibyo nta kindi bizaba bivuze bitari ukwemerwa gusesuye(legal acceptance) kubusambanyi muri iki gihugu cyacu!

Kandi ukwemerwa gusesuye(legal acceptance) k’ubusambanyi mu gihugu cyacu bizateza ibibazo  mu miryago bikomeye cyane kurenza ibyo dufite uyu munsi, ikibazo cya za gatanya(divorce) kizikuba ubugira kenshi kuko bidashoboka ko abantu bakuriye muri sosiyete idafata ubusambanyi nk’ikibazo bubaka ingo nziza/zikomeye. Yego, ibyo nibyo bibazo bifite ubukana bungana butyo secular music(indirimbo z’isi) zibasha guteza.

Iki kintu cyo kuba udukingirizo twakwirakwizwa mu bigo by’amashuri y’isumbuye kuri benshi bishobora kumvikana nkibidashoboka ariko witegereje neza uko ibikorwa by’ubukagura mbaga bigamije kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina(SDTDs) bikorwa wabasha kubona ko bitari kure.

Kuko uretse kuba udukingirizo tw’ubuntu dusigaye dukwirakwizwa mu mijyi(towns) itandukanye y’igihugu cyacu iyo ukurikiranye imvugo ikoreshwa n’abakora ubukangura mbaga bugamije kurwanya icyorezo cya SIDA wumva bisa nkaho kuri bo abantu kuba basambana atari ikibazo, ikibazo ari ukwandura SIDA ndetse n’izindi ndwara zadurira mu mibonano mpuza bitsina.

Kandi icyaha cy’ubusambanyi ari cyo gifite ingaruka mbi cyane kurenza indwara zadurira mu mibonano mpuza bitsina kuko zo zica umubiri ariko icyaha cy’ubusambanyi cyo kikica ubugingo, icyaha cy’ubusambanyi cyo kibasha kuganisha umuntu mw’irimbukiro (mu muriro utazima).

Yuda 1:7 Kandi n'i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n'umuriro utazima.

Ndizera ko ibisobanuro natanze ku ruhare rwa secular music(indirimbo z’isi) mu kibazo cy’abana babakobwa batwara inda zitateganyijwe bibasha kugufasha kubona ububi bwa secular music(indirimbo z’isi) ku rwego rw’umuntu ku giti cye ndetse no ku rwego rw’igihugu; ndizera ko byagufasha kubasha kubona n’ibindi bibazo dufite muri sosiyete biterwa na secular music(indirimbo z’isi); ndizera ko bibasha kugufungurira amaso ku kuri kuko icyo benshi bafata nk’imyidagaduro ari “a weapon of mass destruction(WMD)” intwaro cyirimbuzi ya satani.

Niba utarihana ngo uve mu buzima bw’ibyaha wakire Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe ndagira ngo nkushishikarize kubikora none, nta ngihe kiza cyo kubikora kiruta none…

Yego, byaba byiza wihanye bigishoboka kuko ushobora gupfa isaha iyari yo yose kandi no kunyakurwa/kuzamurwa(rapture) kw’itorero gushobora kuba isaha iyari yo yose. Matayo 24:37-42 Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba,kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare."Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.  Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir'urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.

Ntuzigere wemera ko satani agushuka, ijuru ririho ndetse n’ikuzimu habaho. Mariko 9:43 Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y'umuriro utazima ufite amaboko yombi,

Kandi ntibishidikanywaho ko abantu bose bahitamo kubaho ubuzima bw’ibyaha bagatera umugogo agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo bazajya mu muriro w’iteka ryose ndetse abahisemo kwihana bakava mu byaha byabo bakakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo umwana w’Imana aribo bonyine bazaragwa ubwami bw’ijuru. Yohana 3:16 Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Yohana 3:36 uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we. Abaroma 6:23 kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Ukuri nuko ntacyo byakumarira kwinezeza mu by’isi ariko nyuma ukazarimbuka. Matayo 16:26 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?

Ndagira ngo menyeshe abahanzi bose ba secular music(indirimbo z’isi) bari mu buzima bwo kwinezeza mu binezeza bibi(wicked pleasures) by’iyi si ko Imana Irimo Irabahamagarira kwihana bigishoboka. Ukwamamara kwawe ntikuzagukiza kurimbuka kw’iteka ryose, nta numwe mu bafana bawe basakuza kubera ibyishimo iyo bakubonye kuri “stage” uzabasha kugutabara ubwo uzaba usakuza(utaka) kubera kubabara ubwo uzaba uri mu muriri w’iteka ryose.

Ubuzima bwo kwamamara ndetse no kwinezeza mu by’iyi si urimo ni ubw’igihe gito ariko ubuzima bwo kubabarizwa ikuzimu uzabamo nutihana bwo ni ubw’iteka ryose!

Mariko 9:47-48 N'ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi, aho urunyo rwabo rudapfa kandi n'umuriro ntuzime.'

Kuri buri muntu wese ushaka kwiyunga n’Imana bigishoboka…

Wowe ushaka kwakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo umwana w’Imana ariwe wenyine nzira n’ukuri n’ubugingo. Yohana 14:6 Yesu aramubwira ati"Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. Ako gakiza kabasha kukwambika imbaraga ukeneye kugira ngo ubashe gutsinda umubiri, isi na satani birwanya ubugingo bwawe bishaka kuburimbura…

Tera izi ntambwe ebyiri:

(i)Ihane mu mutima wawe.

(ii)Ambaza izina ry’Uwiteka usenga ubivanye ku mutima insegesho rikurikira:

“Mana yo mw’ijuru nje imbere yawe nemera ko ndi umunyabyaha, Ndagusaba ngo umbabarire ibyaha byajye byose; Yesu natuje akanwa kanjye ko uri umwami w’icyubahiro, Yesu ndagusaba kuza mu mutima wajye ngo umbere Umwami n’Umukiza, Urakoze Mana ko Umbabariye, Urakoze Yesu ko uje mu buzima bwajye, Amen.”

Niba usenze iryo nsegesho ubivanye ku mutima, nta kabuza wakiriye agakiza kuko umuntu wese wambaza izina ry’uwiteka arakizwa. Abaroma 10:13 kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa. Ubu uri umwana w’Imana. Yohana 1:12 Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Izina ryawe ubu ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo!

Hari ibintu bitanu ukwiriye gukora byagufasha muri uru rugendo rw’agakiza utangiye, bizagufasha gukura mu buryo bw’umwuka, ibyo bintu ni ibi bikurikira:-

1)      Gushaka urusengero rw’abarokore uzajya uteraniramo.

2)      Gushaka Bibiliya uzajya usoma niba utayifiite kandi byarushaho kugufasha uhereye mw’isezerano rishya.

3)      Gusabana n’Imana so wo mw’ijuru biciye mu gusenga.

4)      Kwirinda kwifatanya n’abantu b’ingeso mbi. (1 Abakorinto 15:33)

5)      Kubatizwa mu mazi menshi, urusengero uzahitamo guteraniramo rwabigufashamo(Matayo 3:13-15).

Urakaza neza mu muryango w’abana b’Imana.

Evangelist Mugabo Joshua

Facebook Page: Godly Living Trumpet.

Twitter: Mugabo Joshua@JoshuaMugabo

Instagram: Godly Living Trumpet

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND