Kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2014 nibwo habaye igitaramo cya Rwanda Shima Imana cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, iki kikaba cyaragaragayemo abayobozi b’amatorero n’abayobozi mu nzego zitandukanye, uretse n’ibyo ariko kikaba cyaragaragayemo udushya dutandukanye ugereranyije n’ibindi byabanje.
Byinshi mu byari byitezwe byarabaye ariko kandi hari ibyari byitezwe bitabaye, hari ndetse n’ibindi byagiye biba bitari byitezwe, kuburyo kuri iyi nshuro hari impinduka igaragara yabaye muri iki giterane, gusa ibyinshi bikaba ari ibyo gushimwa.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege nawe yari ahagarariye Kiliziya Gaturika
Dore muri rusange ibintu 8 by’ingenzi bidasanzwe byabaye muri iki giterane:
1. Umuvugabutumwa Pastor Rick Warren yashimangiye ko ari umuzungu w’umunyarwanda
Muri iki giterane gikomeye cyari kiyobowe na Rick Warren, mu ijambo rye yatangaje ko aho u Rwanda rugeze ari heza ubihakana ari ufite izindi mpamvu ze bwite, aha akaba yaranerekanye ko n’ubwo akomoka muri Amerika kandi akaba ari umuzungu, we ari umuzungu w’umunyarwanda ndetse ko yamaze no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, bityo mu gihe ari mu Rwanda abanyarwanda bakaba bakwiye kumufata nk’undi munyarwanda wese ntibamufate nk’umunyamahanga.
Umuvugabutumwa Rick Warren ahamya ko ari umuzungu ariko w'umunyarwanda. Aha ari kumwe na James Musoni
2. Ubwitabire bw’abayobozi, abahanzi benshi n’amakorali ya ADEPR bitari bisanzwe
Ubusanzwe mu itorero rya ADEPR, ntibikunze kubaho kubona abayoboke baryo, abaririmbyi n’abandi bavugabutumwa bivanga n’abo bita ko ari “Abanyamahanga”, aho usanga badakunze kwivanga n’andi matorero mu bitaramo n’ibiterane bitandukanye. Gusa muri iki giterane abari babyiteze gutyo baratunguwe kandi barabyishimira, kuko abahanzi nka Domonic Nic, Korali zitandukanye zo muri iri torero, abavugabutumwa n’abayobozi bakuru ba ADEPR bose baritabiriye mu buryo bugaragara, iyi ikaba yaragaragaye nk’imwe mu mpinduka nziza cyane za Rwanda Shima Imana.
Abaririmbyi bo mu makorali atandukanye harimo n'aya ADEPR bagaragaye muri Rwanda Shima Imana
Umuririmbyikazi Gaby Irene Kamanzi yishimiwe na benshi
Umuririmbyi Dominic Nic Ashimwe nawe yagaragaye muri iki giterane, mu ndirimbo zitandukanye akaba yarashimishije imbaga
3. Abantu bitabiriye ari benshi cyane, uruhare rw’itangazamakuru rwarigaragaje
Abashinzwe gutegura “Rwanda Shima Imana” uyu mwaka bigaragara ko bashyizemo imbaraga nyinshi ariko banamenye imbaraga z’itangazamakuru, ari nabyo byafashije imbaga y’abanyarwanda benshi kwitabira iki giterane kuko abantu bari benshi cyane muri Sitade Amahoro kuburyo wabonaga bidasanzwe ugereranyije n’ibindi bitaramo byabanje, aha muri bacye twabashije kuganira bagiye badutangariza ko iki gikorwa bakimenyeye cyane mu itangazamakuru.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga nabo bari bahari
Igiterane kitabiriwe n'abantu benshi cyane kandi bo mu ngeri zitandukanye
4. Abanyamadini basabye abanyarwanda imbabazi nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, nibwo ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari muri Sitade Amahoro, abanyamadini basabye imbabazi ku kuba ntacyo amadini n’amatorero ya Gikiristu yakoze ngo Jenoside ye kuba cyangwa se byibuze ye kuba yarabaye ku kigero yabayeho. Ibi bikaba byarerekanye ko aya madini n’amatorero akataje mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ndetse akaba yarabonye ko imyaka 20 u Rwanda rwibohoye ifite icyo ivuze.
Abanyamadini n'amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda basabye imbabazi ku kuba ntacyo amatorero yabo yakoze ngo Jenoside ye kuba
5. N’ubwo cyari igiterane cy’amatorero n’amadini, abayobozi bakomeye ba Leta berekanye uruhare rugaragara
Muri iki giterane hari harimo abayobozi benshi mu nzego bwite za Leta, bakaba baratanze ubutumwa bifatanya n’abavugabutumwa ndetse Leta yanemeye ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa wa “Rwanda Shima Imana” ibinyujije muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Depite Bamporiki Edouard n'umufasha we nabo bari muri iki giterane
6. Umuzungu wari ufite ikondera rikoze mu ihembe yarangaje benshi
Muri iki giterane, hari harimo abantu batandukanye kandi bari mu byiciro bitandukanye. Umuzungu wari uri mu myanya y’icyubahiro yarangaje abantu benshi akoresheje ikondera rye rikoze mu ihembe rirerire rimeze nk’iry’inka z’inyambo, iri akaba yararyifashishaga mu gufasha abaririmbyi n’amakorali kuririmba akagenda agerageza kujyana nabo mu njyana yabo, ibintu byashimishije abantu benshi cyane.
7. Kutigaragaza kw’abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ahubwo Islam ikigaragaza
Iki giterane ubusanzwe gitegurwa n’amadini n’amatorero yose ya Gikiristu mu Rwanda, nta ruhare rw’itorero ry’Abadiventisiti b’umunzi wa Karindwi rwagaragaye kandi naryo rizwi nka rimwe mu matorero y’abakirisitu akomeye, aha benshi bakaba batarabishimye ndetse hanibazwa impamvu. Gusa ku rundi ruhande hashimwe cyane bamwe mu bayoboke ba Islam berekanye ko nabo iki gikorwa ari icyabo bakakitabira kandi harabagaho guhimbaza kw’amadini n’amatorero ya Gikiristu.
Abayoboke n'idini ya Islam bagaragaye nabo muri iki giterane
8. Gahunda n’imyiteguro ihambaye
Abavugabutumwa, abashinzwe “protocol”, abashinzwe umutekano, abashyushyabirori, imitegurire y’ibyuma nsakazamajwi, urukurikirane muri gahunda, imiririmbire n’imyitwarire y’abaririmbyi n’amakorali, imikoranire n’itangazamakuru n’ibindi byinshi, ni ibyo gushimwa byimazeyo ku itsinda ryateguye “Rwanda Shima Imana” y’uyu mwaka kuko nta kindi gihe byigeze bigaragara ko byashyizwemo imbaraga kandi bikitonderwa nk’uyu mwaka, ibi bikaba byazarushaho kuba byiza umwaka utaha habayeho akarusho.
Ikoranabuhanga, gahunda inoze ndetse n'ibintu biciye mu mucyo nibyo byaranze iki giterane
Apotre Paul Gitwaza ari mu bashimishije abantu cyane muri iki giterane
Pastor Antoine Rutayisire niwe wari uyoboye ibi birori (MC)
REBA HANO VIDEO YA BIMWE MU DUSHYA TWARANZE "RWANDA SHIMA IMANA"
Manirakiza Théogène
Photo: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO