RFL
Kigali

Ibyo gushima no kunengwa ku gitaramo Timamu yatumiyemo Munishi cyikitabirwa n'abantu mbarwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2017 13:29
1


Timamu Jean Baptiste ni umuhanzi wamenyekanye mu myaka yatambutse mu muziki wa Gospel. Kuri iki cyumweru tariki 3/12/2017 yakoreye muri Dove Hotel igitaramo yatumiyemo icyamamare Munishi, kitabirwa n'abantu batagera ku 100.



Timamu Jean Baptiste ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Humura mwana wanjye'. Yari amaze igihe kinini cyane kigera ku myaka umunani atumvikana mu muziki. Muri uyu mwaka wa 2017 mu mezi nk'abiri ashize ni bwo yagarukanye imbaraga nyinshi ahita ategura igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya kane yise 'Turakomeje' agitumiramo umuhanzi w'icyamamare Pastor Munishi ukunzwe mu ndirimbo Wanamwabudu Nani n'izindi zinyuranye. Ugereranyije abantu bitabiriye iki gitaramo nta yindi mirimo bari bafitemo, baragera kuri 50 ariko wabara umubare w'abahageze bose hamwe bakagera hafi ku 100. 

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

Timamu

Timamu yishimiye cyane gusangira stage imwe na Munishi

Iki gitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' ntabwo kitabiriwe mu gihe cyari cyatumiwemo Munishi, umuhanzi w'icyamamare mu karere n'abandi bakunzwe mu Rwanda barimo Bigizi Gentil (utitabiriye iki gitaramo), Deo Munyakazi na Kingdom Of God Ministries. Timamu mu nzozi ze yifuzaga gukora igitaramo gikomeye kizitabirwa n'ibihumbi by'abantu kikaba intangarugero ku bahanzi bose bo mu Rwanda baririmba Gospel. Muri iyi nkuru, mu mboni z'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, tugiye kubagezaho ibintu bitanu byo gushima n'ibindi bitanu byo kunengwa muri iki gitaramo. Ibyo turi bunenge turibanda ku biri ku isonga mu byatumye iki gitaramo kititabirwa. 

Dove Hotel

Dove Hotel yari yambaye ubusa

Ibintu bitanu byo gushima ku gitaramo cya Timamu

1.Gutumira umuhanzi w'icyamamare ufite ubuhamya bwiza

Pasiteri Munishi ni umuhanzi ukomeye mu karere mu muziki wa Gospel. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1980. Indirimbo ze nyinshi zikoreshwa hano mu Rwanda mu nsengero zinyuranye mu kuramya no guhimbaza Imana. Ni umuhanzi ufite ubuhamya bwiza ukongeraho no kuba kuririmba abikora nk'umurimo w'Imana mu gihe bamwe mu bahanzi ba Gospel babikora nk'ubucuruzi. Munishi yari amaze imyaka myinshi yifuza kuza mu Rwanda bikamunanira. Mu ndirimbo ze harimo n'izo yahimbye ku Rwanda aho yavugaga ko amahanga akwiriye kwigira ku Rwanda.

Kuba Timamu yaratumiye Munishi, akaza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ni ikintu uyu muhanzi nyarwanda akwiriye gushimirwa cyane. Amakuru atugeraho avuga ko Timamu ashobora kuba yaramwishyuye agera kuri Miliyoni n'igice y'amanyarwanda (1,500,000Frw), ibi si buri muhanzi wese wabikora kuko bisaba kwitanga gukomeye by'umwihariko akaba yarabikoreye kwamamaza Yesu Kristo. 

2.Gukorera igitaramo ahantu heza hiyubashye

Igitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' cyabereye muri Dove Hotel iri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ni Hoteli nshya kandi nziza y'itorero ADEPR. Munishi nawe yabikomojeho ashimira Timamu wamwakiriye muri hoteli nziza i Kigali. Abahanzi benshi bo muri ADEPR bakunze gukorera ibitaramo mu nsengero no mu bibuga by'umupira, Timamu we yahisemo gukorera igitaramo muri Hoteli, ahantu buri wese ku rwego ariho yakwinjira yishimye ndetse akagubwa neza. Ntitwakwirengagiza ko hari abantu biyubashye badashobora kujya mu kibuga cy'umupira kureberayo igitaramo cy'abahanzi, hano Timamu yari yabashyize igorora nubwo bamutengushye. 

3.Stage nziza ndetse n'umuziki w'umwimerere (Live)

Nubwo yari amaze igihe atumvikana mu muziki, muri iki gitaramo Timamu yacuranze umuziki w'umwimerere ndetse bigaragarira buri wese ko yafashe umwanya uhagije wo kwitegura igitaramo cye. Ku muhanzi w'umuhanga ndetse uzi agaciro k'umuziki wa Live n'uburyo bisaba ubushobozi bwo gushaka ibyuma bigezweho kandi bihenze, ntiyabura gushimira Timamu kuko yari yateguye byose bikenerwa mu muziki wa Live. Timamu yabwiye Inyarwanda ko icyamunejeje mu gitaramo cye ari ukwitwara neza kuri stage atitaye ku bwitabire bucye. Impamvu yo gushimira Timamu ku muziki wa Live yakoze, ni uko abahanzi benshi bo muri ADEPR biganjemo abafite amazina azwi banduye indwara yo gukora 'Playback', benshi muri bo, usanga umuziki wa Live ari nk'igitutsi, ni ikintu batarasobanukirwa akamaro kacyo. 

4.Kwamamaza mu itangazamakuru

Nubwo hari abashobora kuvuga ko Timamu atigeze yamamaza iki gitaramo cye mu itangazamakuru siko bimeze kuko yakoze uko ashoboye ndetse ku rwego rwe agera ku binyamakuru bitandukanye nubwo atari byose. Yageze ku maradiyo, agera ku mateleviziyo agera no mu binyamakuru byandika yaba ibya Gikristo n'ibisanzwe. Iki gitaramo yatangiye kukivuga mu itangazamakuru mu mezi nk'abiri ashize. Mu by'ukuri, ukurikije uko abandi bahanzi bagenzi be babikora, ubona nawe yaragerageje ndetse akaba yabishimirwa cyane kuko aza ku isonga mu bahanzi bo muri ADEPR mu buryo bamamazamo kuko bo ibintu byo kwamamaza mu itangazamakuru ubona biba bitabafasheho, baripfobya bakabona ko bitari ku rwego rwabo. Aha ariko ntiwabarenganya biterwa n'uburyo ibitaramo bakunze gutegura biba biri ku rwego ruciriritse cyane. Timamu we igitaramo cye cyari gitandukanye n'ibyabo. 

5.Ibiciro byo kwinjira byahaga ikaze buri wese

Hari abandi bibwira ko kwinjira bishobora kuba byari bihanitse, oya siko biri kuko Timamu yashyizeho ibiciro byoroheye buri wese dore ko kwinjira byari 2000Frw, 5000Frw harimo n'icyo kunywa ndetse na 10,000Frw harimo icyo kunywa na CD y'indirimbo za Timamu. Mu by'ukuri ibi biciro byari biri hasi cyane, gusa wenda yari gushyiraho n'igihumbi (1000Frw) bitewe nuko yari yakoreye muri hoteli nini cyane ishobora kwakira abasaga ibihumbi bitanu. Mu muziki wa Gospel usanga abantu bakunda iby'ubuntu, nyamara uyu muco ukwiriye gucika abakristo bakumva ko bakwiriye gushyigikira umuhanzi kuko nawe mu gutegura igitaramo no gukora indirimbo nshya hari amafaranga aba yatanze. 

Ibintu bitanu byo kunengwa mu gitaramo cya Timamu

1.Timamu yiyibagije ko yari yaribagiranye mu muziki (Kuzima)

Timamu aheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2009 aho yabonye abantu benshi cyane ndetse bamwe babura aho bicara. Ibi biri mu byamuhaye icyizere cyo gukora ikindi gitaramo cy'amateka birangira kititabiriwe. Timamu ariko yiyibagije ko yari amaze imyaka 8 atumvikana mu muziki wa Gospel aho yari yaribagiranye burundu ibyo bamwe bakunda kwita kuzima, ibi bivuze ko havutse abandi bahanzi bashya batumye izina rye ryibagirana. Icyo Timamu yasabwaga ni ukongera kwiyibutsa abantu mbere yuko akora igitaramo gikomeye. Hano icyari kumufasha cyane yari gukora igitaramo gisanzwe akagikorera mu rusengero, kwinjira bikaba ubuntu mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi b'umuziki wa Gospel no kubararikira kuzabana nawe mu gitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' yatumiyemo Munishi.

2.Kutamamaza igitaramo cye mu nsengero by'umwihariko ADEPR

Iyi ngingo ikunze kugonga abahanzi benshi ba Gospel bategura igitaramo, ugasanga birengagije kujya kwamamaza mu nsengero nyamara abakristo ari bo benshi mu baba bagenewe igitaramo bitavuze ariko ko n'abandi baba bahejwe. Kuba Timamu asengera muri ADEPR ukongeraho no kuba Munishi akunzwe na benshi mu itorero rya ADEPR, biri mu mpamvu Timamu yagombaga kwamamaza cyane muri ADEPR, agatanga amatangazo ndetse ari nako abaririmbira, benshi bakarushaho kunyoterwa no kuzataramana nawe umwanya uhagije. Ibi yari kubihuza no kubwira abakristo ibigwi by'umuhanzi yatumiye na cyane ko benshi bazi indirimbo za Munishi ariko bakaba batazi ko Munishi ari we waziririmbye. Ibi biri mu byari gutuma abantu benshi bagira amatsiko yo kwitabira iki gitaramo na cyane ko bwari ubwa mbere Munishi ageze mu Rwanda.

3.Ishyari ry'abahanzi no kudashyigikirana

Timamu yagerageje gutumira abahanzi banyuranye barimo na bagenzi be basengana muri ADEPR. Iyo ariko witegerezaga uko abantu bari biteguye igitaramo mbere yuko kiba, wasangaga abahanzi bo muri ADEPR bavuga ko nta makuru bafite ku gitaramo cya Timamu kuko ngo batatumiwe, mu yandi magambo ukabona nta bushake bafite bwo kwitabira iki gitaramo. Ibi ariko hari ababibona nk'ishyari no kudashyigikirana bikunze kuranga bamwe mu bahanzi cyane cyane abo muri ADEPR. Timamu ni umwe mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo 'Uyu murimo' yahuriwemo n'abahanzi basaga 11 bakomeye muri ADEPR, ibi biri mu bigaragaza ko bari baziranye banamwemera, gusa bikagaragara nk'ishyari kuba bataramubaye hafi mu gitaramo cye kugeza aho kitabirwa n'abantu 50 udashyizemo abaririmbyi.

Reba hano indirimbo Uyu murimo y'abahanzi bo muri ADEPR

Mu gitaramo cya Timamu, byarangiye abahanzi ba Gospel batahakandagiye ndetse n'abo muri ADEPR ntabwo baje usibye umuhanzi Ari Tayari wenyine nawe wahamaze akanya gato agahita yitahira iwabo ku Ruyenzi. Mu bahanzi Timamu yari yizeye ko bari buze mu gitaramo cye nkuko yari yabibwiye abanyamakuru, nta numwe wahageze, ibintu byateye urujijo benshi mu bari muri iki gitaramo. Mu by'ukuri niba atari ishyari, ntibyumvikana ukuntu Timamu ubarizwa muri ADEPR yakora igitaramo abahanzi bagenzi be by'umwihariko abo basengana ntibamushyigikire. Si abahanzi gusa ahubwo ni ikibazo gikomeye kuba Timamu yarateguye igitaramo gikomeye akagikorera muri hoteli ya ADEPR,ariko itorero rye ADEPR ntirimushyigikire ndetse bikarangira nta n'umuyobozi numwe waryo witabiriye igitaramo cye gikomeye mu gihe bagaragarizaga Timamu ko bamuri inyuma. 

4.Gufata Timamu nk'igicibwa kuko yatumiye abo hanze ya ADEPR bafatwa nk'abanyamahanga

Bamwe mu bakristo bo muri ADEPR bafite imyumvire yo gufata abakristo badasengera muri ADEPR nk'abanyamahanga. Abanyamahanga, ni imvugo imyenyerewe cyane muri ADEPR aho abayikoresha baba bagaragaza ko abantu badasengera muri ADEPR atari abakristo by'ukuri. Ibi ni nako byagenze kuri Timamu kuko hari amakuru atugeraho avuga ko yazize gutumira abitwa abanyamahanga (Kipenzi na Kingdom of God). Mu mahame ya ADEPR hari abahanzi badashobora kuririmba mu nsengero za ADEPR bitewe nuko badasengera muri iri torero usibye abo iri torero riba riharaye. Gukorera igitaramo muri Hoteli nabyo byafatwaga nk'ikizira mu gihe gishize ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean ndetse n'ubu hari abakristo ba ADEPR badashobora kwitabira ibitaramo byabereye muri hoteli.

UMVA HANO TIMAMU AVUGA UKO YIFUZAGA IGITARAMO CYE

Iyi myumvire ariko hari bamwe bayifata nk'iciriritse muri iki kinyejana turimo. Mu gitaramo cya Timamu, hari hatumiwe Kingdom of God Ministries igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye na Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi nawe akaba asengera mu itorero rindi ritari ADEPR. Ugendeye ku bivugwa na bamwe bo muri ADEPR, aba bose batumiwe ni abanyamahanga, bivuze ko hari abakristo benshi ba ADEPR banze kwifatanya n'abanyamahanga. Mu myemerere ya ADEPR, abakobwa n'abagore bambaye ipantaro, abadefirije imisatsi, abisize amarangi ku nzara n'abambaye amaherena ntabwo baba bemerewe kujya ku ruhimbi (kuri stage). Kuba Timamu yarabatumiye akabashyira no kuri Poster, ndetse agatangaza ko bazaririmba, biri mu byarakaje cyane bamwe mu bakristo ba ADEPR bavuga ko badashobora kwitabira iki gitaramo. 

5.Kutabana neza no kwiyegereza abo bafatanyije umurimo w'Imana

Indi mpamvu umuntu atakwirengagiza, ntabwo Timamu azi kubana neza n'abo bafatanyije umurimo w'Imana, ibi bigaragarira mu bantu babarirwa ku ntoki baje mu gitaramo cye kuko unanyujije amaso mu bari bahari, usanga n'abo basengana haraje mbarwa. Hari abashinja Timamu kwiyumva, kwiyemera no kudacira bugufi bagenzi be b'abahanzi. Ibi ariko ntabwo ari byiza ku mukozi w'Imana kuko abamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo baba bakwiye kubana kivandimwe, bagaca bugufi, bagafashanya muri byose nk'abasenyera umugozi umwe. Abashinja Timamu ibi, banashingira no ku magambo yabwiye Inyarwanda ko agiye gukora igitaramo buri muhanzi wese wo mu Rwanda azifuza gukora. Hari ababona ko iyi ntego yari yihaye n'imvugo yakoresheje bidakwiriye umukozi w'Imana. 

Munishi

Munishi yishimiye cyane kuririmbira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

Munishi yageze bwa mbere mu Rwanda ashimira Imana ko ubuhanuzi yahawe bwasohoye anashimira Perezida Kagame

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

REBA HANO 'YESU NI MAMBO YOTE' YA MUNISHI

REBA HANO IKIGANIRO 'TIMAMU' YAGIRANYE NA INYARWANDA TV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba6 years ago
    Muzarebe icya chany na nina ukoi kitabiriwe ese young grace byagenze gute?dutegereje icya pedro someone na amag na barafinda na mbata i kigese muri kamonyi bazuzuza muzaba mureba tu





Inyarwanda BACKGROUND