RFL
Kigali

Ibidakorwa n’ibikorwa mu masengesho- Rev Dr Masengo Fidèle

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2016 8:28
3


Matayo 6:5 -7 "Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.



Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

"Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa".

Nsoma iyi mirongo nasanze no mu masengesho haba "Kirazira". Yesu yigisha abigishwa gusenga yabanje kubabwira za "Kirazira" mbere yo kubatoza uburyo bagomba gusenga.

Kirazira ya mbere ni ukwirinda uburyarya mu misengere. Abafarisayo basengeraga mu masinagogi, bajyaga mu ruhame ndetse bagasengera aho inzira zihurira (ni nko gusengera muri rond point ya Kimihurura cg Kacyiru).
Bene iyi misengere yorora uburyarya. Umuntu avuga amasengesho ku munwa ariko atamuvuye ku mutima. Ni ukwifotoza no kwemeza abantu. Kubera iyo mpamvu, uwayasenze agororerwa n'abantu.

Kirazira ya kabiri ni amagambo abantu bakoresha. Gusubira mu magambo. Abafarisayo nibo batangiye gusenga amagambo asubirwamo kd bafata mu mutwe. Amasengesho ameze nka Rosariya... "ndakuramutsa....

Amasengesho Imana yishimira arangwa n'ibintu bikurikira :  

1 ) Agamije kumvwa n'Imana aho kwemeza abantu. ANA yarayasenze bucece kugeza ubwo Imana imwumviye.

2) Agusha ku ntego kandi agira umwihariko wa nyirayo. Si amasengesho rusange...Si "recitation".

3) Akorerwa mu mwiherero. Buriya amasengesho nyayo si ariya dukorera mu rusengero cyangwa mu gikundi cy'abantu. Nushaka gusenga neza injira mu cyumba...ugifunge!

4) Ashingira ku ijambo ry'Imana. Ntabwo ari amarangamutima! Itoze gusoma ijambo, uraba witoza kuba umunyamasengesho.

Niba gusenga uri wenyine bigutera imbeho ku buryo wumva ugomba kwisunga abandi ngo bagushyushye...ndagusaba kwifubika amashimwe y'ibyo Imana yakoze, ukikingirana mu Ijambo ryayo. Ibyo birahagije ko uba umunyamasengesho ukomeye.

Mugire umunsi mwiza mwese.

Rev. Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice Uwera7 years ago
    Rwose Masengo reka gutunga urutoki abavuga Rosali na Ndakuramutsa Mariya. Twese tuzabazwa ibyacu reba iby'itorero ryawe kandi wubahe imyemerere y'abandi nkuko bubaha iyawe. Bariya bavuga ayo masengesho ntuzi aho bahurira n'Imana reka kubacira urubanza. Nkanjye nyuma yo kuvuga ishapure mvuga irindi sengesho rivuye ku mutima wanjye kandi ukuboko kw'Imana ndakubona peeeeeeeeee. Ubaha iby;abandi PLZ.
  • Christella umutoni7 years ago
    Bishop inyigisho zawe ndazikunda, thanks for the medicine.
  • lolo7 years ago
    Rwose Alice uvuze neza, kukuba umusobanuriye ko gutanga urugero kuri Rosali bitaribyo kuko burumwe nuko yahisemo kwemera kumunyuze kandi nabayivuga barasubizwa ndetse cyaneeeèeeee!!!!! Imana itwiteho kandi ijye itubabarira.





Inyarwanda BACKGROUND