RFL
Kigali

I Gahini hari gutunganywa Umusozi w'amasengesho uzabera igisubizo abajyaga Kanyarira n'ahandi hadasobanutse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2017 18:31
0


Mu gihe abanyarwanda benshi bakunze kujya ku musozi wa Kanyarira gusengerayo, abandi bakajya ku yindi misozi inyuranye, kuri ubu i Gahini hari gutunganywa 'Umusozi w'amasengesho' uzabera igisubizo abajyaga gusengera ahantu hadasobanutse.



Ibi byatangajwe na Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi w'Itorero Angilikani, Diyoseze ya Gahini akaba n'umuyobozi wa PEACE PLAN ihuza amadini n'amatorero yose yo mu Rwanda. Musenyeri Birindabagabo yavuze ko i Gahini bari gutunganya 'Umusozi w'amasengesho', iki gitekerezo bakaba barakigize nyuma yo gusanga hari abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse.

Uyu musozi w'amasengesho uherereye mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini. Kuba i Gahini ari ahantu hazwi mu Rwanda nk'ahatangiriye ububyutse mu Rwanda no mu karere, nabyo biri mu byatumye, bahashyira uyu musozi w'amasengesho. Musenyeri Birindabagabo yakomeje avuga ko uyu musozi ufite hegitari 28, bikaba biteganyijwe mu kwezi kwa 6 umwaka utaha wa 2018, uyu musozi uzaba waramaze gutunganywa abantu bagatangira kuwusengeraho aho kujya ahantu avuga ko hadasobanutse. Yagize ati: 

Turi gutunganya umusozi w'amasengesho i Gahini, mukwa 6 tuzawutaha. Twumvise ngo hari abajya gusengera ahantu hadasobanutse. Mu myaka ya 1930 na mbere yaho gato, i Gahini hari ububyutse bukomeye, n'uyu munsi buracyahari, ni umurage mwiza twifuza gukomeza, tuzawuraga n'abana bacu. 

Image result for Musenyeri Birindabagabo Alex inyarwanda

Musenyeri Birindabagabo Alex

Imisozi hano mu Rwanda abantu bajyaga bajya gusengeraho, uzwi cyane ni Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana Akarere ka Ruhango. Ni umusozi ukunze gusengerwaho n'abantu benshi cyane baturutse hirya no hino, gusa rimwe na rimwe humvikana inkuru mbi y'abantu bahagwa bagwiriwe n'amabuye, ibi bigatuma hari bamwe bagira impungenge zo kuhajya. 

Umusozi wa Kanyarira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND