RFL
Kigali

Huye-Kavamahanga mu giterane cyatumiwemo Bishop Gasatura, azigisha ku mbaraga y’ikabutura y’imbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2015 19:55
1


Umuvugabutumwa Kavamahanga Alphonse wahoze asengera muri ADEPR nyuma akaza guhagarikwa azira gushaka gutangiza itorero mu buryo butemewe na ADEPR, yishimiye cyane kuzigisha ijambo ry’Imana mu giterane cyatumiwemo Bishop Nathan Gasatura wo mu itorero rya Angilikani.



Icyo giterane kizaba kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru tariki ya 29 na 29 Ugushyingo 2015 kibere I Huye ku Itorero Nazareen. Icyo giterane cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Bosebabireba, Thacien Titus, Uyisenga Eliyanie, Pastor Appolinaire, K Timothee, muhanuzi Gatabazi Mechack ndetse na Bishop Nathan Gasatura.

Kavamahanga Alphonse

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Kavamahanga Alphonse umuvugizi mukuru w’umuryango wa Gikristo Filadelphia International Ministries, yavuze ko nyuma yo kuva muri Uganda mu ivugabutumwa, ko yishimiye kuba yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kikazabera i Taba mu karere ka Huye. Abajijwe ubutumwa azigisha muri icyo gitarane, yagize ati:

Nzigisha ku ntego “imbaraga y’ikabutura y’imbere, ikabutura igomba kwera y’abakristo, ubwo ni umutima mba nshaka kuvuga. Imana irimo kunkoresha, abarwayi barimo barakira, ndakangurira abantu kwitabira iki giterane kuko kizagaragaramo imbaraga z’Imana, umugisha wo hejuru ku rwego mpuzamahanga.

Umuvugabutumwa Kavamahanga Alphonse

Umuhanuzi Gatabazi Mechack yabwiye inyarwanda.com ko azitabira icyo giterane ndetse akaba afite ubuhanuzi bushya Imana yamuhaye agomba kugeza ku Banyarwanda.

Kugeza ubu Kavamahanga yanze gusaba imbabazi ADEPR

N’ubwo ADEPR yamusabye kuzasaba imbabazi, Kavamahanga avugako nta kosa yakoze bityo ngo akaba adashobora kuzasaba imbabazi. Abajijwe itorero asengeramo magingo aya na cyane ko bivugwa ko yaba asengera mu Itorero Inkurunziza, yavuze ko mu kwezi kwa Mutarama 2016 aribwo azahatangaza itorero abarizwamo.

Kuri ubu Kavamahanga Alphonse ahamya ko ari umuvugabutumwa ku rwego mpuzamahanga utumirwa mu matorero atandukanye ndetse anahamya ko hari n’amatorero ya ADEPR amutumira akigisha ijambo ry’Imana gusa ngo ntiyayatangaza kuko abayobozi bayo yaba abashyize mu bibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent8 years ago
    Gedeon...Mukurikirane amakuru hafi... kuko Uyu musenyeri muvuga ubu butumire atabuzi... Mubaze Neza n'aho iyo foto bayikuye....for more info.... write to me via this e-mail. Bless u Innocenr





Inyarwanda BACKGROUND