RFL
Kigali

HUYE: Janvier Muhoza yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mfite Ibyiringiro’ yahawe ari mu masengesho y'iminsi 7

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/06/2017 9:46
0


Umuhanzi Janvier Muhoza uzwi mu ndirimbo ‘Izabikora’, ‘Ubutumwa’ n’izindi ndetse muri 2015 akaba ari we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukizamuka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mfite Ibyiringiro’ yakozwe na Marc Kibamba.



Iyi ndirimbo ‘Mfite Ibyiringiro’ yumvikanamo aya magambo “Mfite ibyiringiro bitankoza isoni kuko urukundo rwe rwasabye muri njye, nta makuba, nta kinkanga kuko mbumbatiwe mu rukundo rw’iwe, ahubwo ampesha kwihangana bikaneshereza ibingerageza. Ibyo byiringiro ni byo bimbeshejeho mu gicucu cy’urupfu ni byo bindamira,… bikanandemera ubuzima bushya.(..) ”

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Janvier Muhoza yadutangarije ko iyi ndirimbo ye yayanditse umwaka ushize mu kwezi kwa 8 mu masengesho y'icyumweru yamaze asengera nyakwigendera Rev Eng Gapusi afata nk'umubyeyi we,icyo gihe uyu mubyeyi akaba yari yaragiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Imana ariko nyuma akaza kwitaba Imana. Muri ayo masengesho, Janvier Muhoza avuga ko Imana yamusanze ikamuha iyo ndirimbo igihe yari arimo gusoma igitabo cya Abaroma mu gice cya 5.  Yakomeje agira ati:

Nyuma ni bwo naje kumenya ko Imana yamenyeshaga ko Rev Gapusi agiye gutaha nubwo njye nari nizeye 100% ko azakira. Icyo nabwiraga abantu nuko badakwiye guheranwa n'amakuba cyangwa agahinda kuko dufite ibyiringiro by'ubundi buzima ku isi itari iwacu. Kandi n'ibibazo Imana yemera ko ducamo akenshi ibitwigisha kwihangana bidukomeza muri uru rugendo. 

UMVA HANO 'MFITE IBYIRINGIRO' YA JANVIER MUHOZA 

REBA HANO 'IZABIKORA' YA JANVIER MUHOZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND