RFL
Kigali

Hunga irari ritarabyara icyaha- EV Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2017 10:56
4


Uyu munsi turigira hamwe ijambo rifite intego ivuga ngo 'Hunga irari ritarabyara icyaha'. Ni ijambo ry'Imana twateguriwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira.Turasoma muri Yakobo 1:14 -15.



Mu Cyanditswe twasomye haruguru, ahari ubutumwa buvuga ngo “Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka, nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu."

Ubusanzwe mu bubiko bw'ibitekerezo by'umuntu hacurirwa mo ibitekerezo n'inama bitandukanye muri zo harimo ibigirira nyirabyo umumaro, ariko hakaba n'ibicukurira nyirabyo urwobo ashobora kugwamo cyangwa imva ya burundu, niyo mpamvu umuntu asabwa kwitonda ndetse agafata umwanya wo gutekereza ku cyo agiye gukora mbere yo kugishyira mu bikorwa ntayoborwe n’amarangamutima ye.

Imitego myinshi tugwamo ishingira ku byo amaso atwereka tukabyishimira nyamara tukaba tudafite ubushobozi bwo kubigeraho, niho tukabura amahoro tubirarikira, iri rari tutaritegeka ryo rikatuyobora kugeza ubwo tubigezeho mu nzira iyo ariyo yose kabone naho yaba mbi. Iyo twigisha ku irari dukora mu mfuruka zose, navuga nk’irari ry’ubusambanyi ribanzirizwa n’ubuhehesi rikabyara ubusambanyi, iri ryishe abantu benshi bapfa bahagaze, abasore inkumi ndetse no mu bubatse ingo ubusambanyi buteye ubwoba, ariko turabinginga tubwirijwe n’umwuka wera ngo Mwakire Yesu we twahawe dukirizwamo azabashoboza kuzinukwa ubusambanyi.

Bibiliya itanga ingero nyinshi z’abantu bagiye bagwa mu mitego y’irari rikabakururira akaga , mwibuke uwitwaga Gehazi wari umugaragu wa Elisa, ubwo umugaba w’ingabo Namani yakiraga ibibembe yashatse kwitura Umuhanuzi Elisa ingororano azanze Umugaraguwe yumva ntiyabyihanganira, irari ry’ubwo butunzi riramurenga ahimba amayeri yo kuzigarurira nibwo yabeshyaga Namani ati “Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b'abana b'abahanuzi baturutse mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, ngo arakwinginze ubamuhere italanto y'ifeza n'imyambaro yo gukuranwa ibiri (2 Abami 5:22), ibi byatumye Imana imuhanisha igihano cyo kwandura ibibembe.

Tubona benshi barimo Ananiya na Safira, tubona kandi Samusoni wari umunaziri aza kugushwa n’abagore kugeza ubwo imbaraga z’Imana zimushizemo barinda aho bamukuramo amaso, ingero ni nyinshi  cyane , gusa na none ntitwabura kuvuga ko hari n’abandi bagiye bageragezwa n’ibyo bakararikiye ariko bakirinda ndetse Imana ibakoresha iby’ubutwari. Muri bo twavuga Yosefu mwene Yakobo yavunitse igihe kinini akoreshwa uburetswa, aza kubona icyo bamwe bakwita amahirwe yo gusambanya nyirabuja, ariko asanga atatukisha Imana ye hejuru y’indonke nk’izo.

Nshuti mwenedata dukwiye kuzirikana ko Nyuma y’ubu buzima hari ubundi bizima, nta mpamvu yo kwirengagiza iherezo ryacu! Pawulo yandikiye itorero ry'I Roma 6:12 “Ngo noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira”, Imibiri twambaye izabora iveho, nyuma yawo abakoze neza bazahabwa ubugingo buhoraho naho abakoze nabi bazajugunywa gihenomu."

Nibyo koko umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka, ariko iyo unesheje irari ryawe urakira, ku mbaraga zacu ntacyo twakwishoboza, Imbaraga z'ababyeyi n'inshuti zacu ntacyo zakora, ariko muhumure dufite umurengezi ni Yesu, abamwizeye bakizera izina rye abaha ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, ikigeretse kuri ibyo abaha umufasha ariwe Mwuka wera niwe ubayobora. Bibiliya ibisobanura neza iti “Muyoborwe n'Umwuka, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira Abagaratiya 5:16, Ndabifuriza kwambara imbaraga z'Imana kuko ibiturwanya ari byinshi, Ibidutera kurarikira ni byinshi ariko Nitwambara Imbaraga z'Umwuka tuzanesha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nicole N7 years ago
    Yesu aguhe umugisha Ernest. Aho ukuye Imana ikongerere.
  • 7 years ago
    AMEN
  • Righteous7 years ago
    uyu mwigisha ni umubeshyi cyane.yikoreza abantu imitwaro itikorerwa.ibyo yigisha abandi nawe byaramunaniye none arihandagaza akabeshya. aba nibo Yesuvm yitaga abapfu abarandasi bahumye indyarya kuko bigisha abantu ibyo nabo batashobora. Imana Irinde u Rwanda abigisha nk'aba kuko ni indyarya cyane
  • Prospel7 years ago
    Murakoze, nukujya mudusengera ntibyoroshye





Inyarwanda BACKGROUND