RFL
Kigali

Himbaza Gospel Festival iserukiramuco rigiye guhuza abahanzi ba Gospel mu ntangiriro za Gashyantare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2017 11:50
0


Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2016 mu mujyi wa Kigali hari hateganyijwe iserukiramuco ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu mu gutegura iri serukiramuco haje kubamo impinduka zikomeye zatumye itariki ndetse naho iri serukiramuco ryari kubera bihinduka.



Byari biteganijwe ko iri serukiramuco rizaba ku italiki ya 04 Ukuboza 2016 mu mujyi wa Kigali kuri parikingi ya Petit Stade i Remera, gusa kubera impungenge z’imvura yashoboraga kwica iri serukiramuco, abaritegura bafashe icyemezo cyo kurikura ahantu hadasakaye ahubwo bifuza kurijyana ahatwikiriye kugira ngo imvura itazaryica.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Serena Hotel abategura iri serukiramuco bemeje ko ariho rizabera gusa ikibazo kiba ko ibyumba by’iyi hotel byamaze gufatwa kugeza uku kwezi  k’ Ukuboza 2016 kurangiye, ibi byatumye barishyira tariki 8 Mutarama 2017 ibi nabyo ntibyaje gukunda kubera gahunda z’iyi Hotel icyakora ryamaze gushyirwa tariki 4 Gashyantare 2016 muri Serena Hotel ku mpamvu zinyuranye nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri serukiramuco.

himbazaIyi Festival iteganyijwe kuba tariki 4 Gashyantare 2017

Aha zimwe mu mpamvu zatumye baryimura gutya ni izo twatangaje harimo ikirere, guhuza gahunda na Serena bitari byoroshye ndetse by’umwihariko hakabamo no guha umwanya uhagije abifuza kuzitabira iri serukiramuco ngo baryitegure neza kandi n’imitegurire yaryo ikomeze ihabwe umwanya.

Bamwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco ni; Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Dominic Nic, Serge Iyamuremye, The Sisters (Gaby Kamanzi, Tonzi,Aline Gahongayire, Phanny Wibabara), Beauty for Ashes, Janvier Kayitana, Theo Bosebabireba, Thacien Titus, Diana Kamugisha ndetse n’abandi benshi bataremeza neza ariko mu minsi ya vuba bakazaba bamaze kwemeza ubwitabire bwabo nkuko tubitangarizwa n’ubuyobozi bw’iri serukiramuco.

Ubuyobozi bwa Himbaza Gospel Festival busoza ikiganiro kigufi bwagiranye na Inyarwanda.com batangaje ko usibye iyi Festival izaba muri Gashyantare 2017, izaba ifatwa nk'iyo gufungura ku mugaragara iri serukiramuco andi yose azakurikira azajya aba mu kwezi kwa Kanama. muri iki gitaramo kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by'amanyarwanda (5000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND