RFL
Kigali

Hillsong church igiye gufungura ku mugaragaro ishami ryayo rya mbere mu gihugu cya Israel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2017 12:06
0


Itorero Hillsong rifite korali yitwa Hillsong United iza ku rutonde rw’izikunzwe cyane ku isi, rigiye gutangiza amashami mashya atatu harimo n’ishami rizatangizwa Tel Aviv mu gihugu cya Israel nkuko byatangajwe na Pastor Brian Houston umuyobozi mukuru wa Hillsong church.



Pastor Brian Houston yatangaje aya makuru akoresheje Instagram, aho yagize ati “Reka mbe uwa mbere wo kubabwira ibi biri kuba (reka mbahe breaking news)’ Hillsong church igiye kongeraho icyumba ku muryango (Famille) w’itorero ryacu muri Israel.". Iri shami rya Hillsong church rigiye gutangizwa muri Israel ku butaha bwera, ni ryo rya mbere rizaba ritangijwe muri iki gihugu.

Pastor Brian Houston yakomeje asaba abakunzi ba Hillsong church gusengera Hillsong igiye gufungurwa ku mugaragaro mu gihugu cya Israel. Christian Today yanditse ko muri Tel Aviv nihatangizwa itorero rya Hillsong, bizaba ari andi mahirwe yo gutangiza irindi shami mu mujyi wa Yerusalemu. Ahandi bateganya gutangiza amashami ya Hillsong church ni muri Perth mu gihugu cya Australia no muri Bali ho muri Indonesia.   

Itorero Hillsong ryavutse mu mwaka wa 1983 rivukira muri Australia ari naho rifite icyicaro gikuru muri Sydney, ariko magingo aya rimaze kugera ku migabane itanu. Imwe mu mijyi ikomeye iri torero rikoreramo, harimo; Landon, Paris, Sao Paulo, Cape Town, Rio de Janeiro na Phoenix.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillsong church izwi cyane muri New York na Los Angeles, hose hamwe iri torero rikaba ryakira abantu ibihumbi 100 mu Cyumweru. Iri torero kugeza ubu rimaze kuyobokwa n’abantu b’ibyamamare aho twavugamo Justin Bieber, Kevin Durant, Selena Gomez, Vanessa Hudgens n’abandi.

Ni inkuru nziza kuri benshi kumva Hillsong church yatangije ishami muri Israel

Brian Houston (pastor) stuffaboutgodcomwpcontentuploads201403Brian

Pastor Brian Houston umuyobozi mukuru wa Hillsong church


Abagize ishami ry'umuziki 'Hillsong Young & Free' ubwo bari mu birori bya Grammy Awards ku nshuro yabyo ya 59

REBA HANO 'HOSANNA' YA HILLSONG UNITED







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND