RFL
Kigali

EAR:Hemejwe itariki ArchBishop Laurent Mbanda azavira ku buyobozi akajya mu kiruhuko cy'izabukuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2018 22:41
1


Musenyeri Laurent Mbanda ni we ArchBishop mushya w'itorero Angilikani mu Rwanda uherutse kwimikwa mu minsi micye ishize, agasimbura Musenyeri Rwaje Onesphore. Kuri ubu hemejwe itariki azavira ku buyobozi bw'Umwepisikopi Mukuru wa Provensi y'Itorero Angilikani mu Rwanda.



Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 ni bwo Sinode ya Provensi y'Itorero Angilikani mu Rwanda yateraniye i Kigali yemeza umwanzuro w'inama y'Abepisikopi ko Musenyeri Laurent Mbanda azakomeza kuba Umwepisikopi mukuru wa Provensi y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) kugeza tariki 24/06/2023, nyuma y'iyi tariki akaba ari bwo azatangira ikiruhuko cy'izabukuru. Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryateweho umukono na Rev Francis Karemera, Umunyamabanga Mukuru wa Provinsi y'Itorero Angilikani mu Rwanda. 

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bukuru bw'Itorero Angilikani mu Rwanda

Dr Mbanda wahoze ari umushumba wa Diocese ya Shyira, tariki 17/1/2018 ni bwo Musenyeri Dr Laurent Mbanda yatorewe kuba ArchBishop w'itorero Angilikani mu Rwanda. Ni mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kugitangira tariki 5/8/2018. Tariki 10 Kamena 2018 yimitswe ku mugaragaro nka ArchBishop mushya wa Province y'itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR). Yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye cyane inshingano yahawe zo kuyobora Angilikani mu Rwanda kabone n'ubwo yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru. Kuri ubu byamaze kwemezwa ko tariki 24/06/ 2023 ari bwo azavira ku buyobozi.

Laurent Mbanda

Musenyeri Mbanda hamwe n'umugore we Chantal Mbanda

Tariki 7/6/1992 ni bwo Province y'Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) yavutse. Kugeza ubu imaze kuyobora n'aba ArchBishop bane. Musenyeri Dr Mbanda ni umu ArchBishop wa kane w'Itorero Angilikani mu Rwanda uri kuyobora iri torero. Abamubanjirije ni Musenyeri Augustin Nshamihigo wabaye ArchBishop wa mbere wa PEAR, Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wabaye ArchBishop wa kabiri na Musenyeri Rwaje Onesphore wabaye ArchBishop wa gatatu w'iri torero. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Abapasiteri bari mu mirimo ni 460 hamwe n’abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni imwe.

Laurent Mbanda

Musenyeri Dr Laurent Mbanda hamwe n'umuryango we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoro5 years ago
    Komera uturi imbere tukuri inyuma.Imana igushyigikire.turagusengera





Inyarwanda BACKGROUND