RFL
Kigali

Heman worshipers yateguye 'Praise & worship' izamara amasaha 12 itumira Apotre Mignone n'amatsinda 10 akomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2017 9:06
0


Heman worshipers International yamenyekanye mu ndirimbo ‘Nimetosheka’ yateguye ‘Praise and worship’ igikorwa cyo kuramya Imana kizamara amasaha 12 kikazatangira saa mbiri za mu gitondo kigasozwa saa mbiri z’ijoro, kwinjira akaba ari ubuntu.



Muhumure Confiance umwe mu bayobozi ba Heman worshipers International imaze iminsi micye ivuye muri Kenya aho yishimiwe cyane, yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyo gahunda yo kuramya Imana (12 Hours Praise & worship) batumiye umukozi w’Imana Apotre Mignone Alice Kabera akaba ari we uzigisha ijambo ry’Imana akazigisha ku nyigisho ivuga ngo 'Hejuru yo kuramya Imana'.

Muri iyo '12 Hours Praise & worship' Heman worshipers yatumiye umuramyi Pappy Claver wo muri ADEPR,umusore w’umuhanga mu kuririmba akaba umwe mu bo Imana ihagurukije muri iki gihe, akaba ari we muhanzi ku giti cye uzaririmba muri icyo gitaramo.

Image result for Heman worshipers inyarwanda

Heman worshipers International

Amatsinda 10 akomeye  ndetse anakunzwe mu muziki wa Gospel yatumiye muri iyo ‘Praise and worship’ ni; True promises, Kingdom of God Ministries, Praise Again drama team, Gisubizo Ministries, Upendo choir, UCC worship team (Gikondo), Alarm Ministries, Injili Bora, Rehoboth Ministries na Victory drama team.

Confiance yakomeje avuga ko icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 kikazabera i Gikondo kuri Eglise de Louange. Yagize ati: "Kuwa 6 (tariki 14 Mutarama) dufite amasaha 12 yo kuramya no guhimbaza Imana kuri Louange kuva saa mbiri zuzuye zamugitondo kugeza saa mbiri za nijoro, uzatubwira ijambo ry’Imana ni Apotre Mignone atubwira hejuru yo kuramya Imana."

Heman worshipers International

REBA HANO 'NIMETOSHEKA' YA HEMAN WORSHIPERS

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND