Heman Worshipers International itsinda ry’abaramyi bo mu itorero Louange Paruwasi ya Gikondo, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015 kuva isaa munani muri Hotel des Mille Collines.
Muri iki gitaramo kiswe “Nimetosheka Live concert”, Heman Worshipers International izaba iri kumwe n’itsinda True Promises, umuhanzi Patient Bizimana ndetse na Alarm Ministries, kwinjira akaba ari ibihumbi bitanu y’amanyarwanda mu myanya y'icyubahiro ndetse na 2000Frw mu myanya yindi isigaye.
Agashya kazaba muri iki gitaramo nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi ba Heman Worshipers International ni uko abaririmbyi b’iri tsinda bazaba bameze neza mu myambarire ku buryo buri wese uzareba uko bambaye ngo azagira amatsiko yo kureba amashusho y’indirimbo zabo na cyane ko ayambere bazayafatira muri icyo gitaramo.
Bigangu Prosper umuyobozi wa Heman worshipers International yabwiye inyarwanda.com ko nyuma y’ibitaramo bagiye bakora bikitabirwa cyane ariko abantu bamwe bagasubirayo kubera kubura aho bicara, ngo niyo mpamvu muri iki gitaramo bagiye gukora kwinjira bizaba ari ukugura itike ya 5000Frw.
Abajijwe impamvu bafite ibihangano bikunzwe kandi bifasha benshi ariko bakaba badakunze kugana itangazamakuru, Bigangu Prosper yavuze ko bagiye kubishyiramo umwete kuko mbere nta mwanya uhagije babihaga ariko muri iyi minsi ngo bamaze kumenya agaciro k’itangazamakuru. Ati “Nta mpamvu yabiduteye ni ubushake buke,ariko ubu dutangiye gukorana n’itangazamakuru”
Heman worshipers International ngo igiye gutangira gukorana n'itangazamakuru
Heman Worshipers International ni itsinda rigizwe n’abantu basaga 40 b’abaramyi, rikaba rizwi cyane mu ndirimbo Nimetosheka. Mu 1996 nibwo batangiye kuririmba, nyuma mu mwaka wa 2010 baza kwivanga n’indi korali yari ihari (Eglise Louange Gikondo) bishyira hamwe bitwa Heman bivuze umutwe w’abaririmbyi b’abaramyi.
Kugeza ubu Heman worshipers International bafite Album ebyiri arizo; “Igitaramo” ndetse n’indi yitwa “Kuramya ni ijuru ku isi” ari nayo bitiriye gahunda y’igitaramo bakora buri mwaka cyo kuramya Imana ariko kwinjira bikaba ari ubuntu.
True Promises izaba iri mu gitaramo cya Heman worshipers International
Alarm Ministries nayo izaba iri muri iki gitaramo
Umuhanzi Patient Bizimana nawe azataramira abazitabira iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO