RFL
Kigali

Heman Worshipers yamamaye muri Nimetosheka igiye gutaramira abakunzi bayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2015 19:30
3


Heman Worshipers International itsinda ry’abaramyi bo mu itorero Louange Paruwasi ya Gikondo, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015 kuva isaa munani muri Hotel des Mille Collines.



Muri iki gitaramo kiswe “Nimetosheka Live concert”, Heman Worshipers  International izaba iri kumwe n’itsinda True Promises, umuhanzi Patient Bizimana ndetse na Alarm Ministries, kwinjira akaba ari ibihumbi bitanu y’amanyarwanda mu myanya y'icyubahiro ndetse na 2000Frw mu myanya yindi isigaye.

Agashya kazaba muri iki gitaramo nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi ba Heman Worshipers International ni uko abaririmbyi b’iri tsinda bazaba bameze neza mu myambarire ku buryo buri wese uzareba uko bambaye ngo azagira amatsiko yo kureba amashusho y’indirimbo zabo na cyane ko ayambere bazayafatira muri icyo gitaramo.

Bigangu Prosper umuyobozi wa Heman worshipers International yabwiye inyarwanda.com ko nyuma y’ibitaramo bagiye bakora bikitabirwa cyane ariko abantu bamwe bagasubirayo kubera kubura aho bicara, ngo niyo mpamvu muri iki gitaramo bagiye gukora kwinjira bizaba ari ukugura itike ya 5000Frw.

Heman worshipers International

Abajijwe impamvu bafite ibihangano bikunzwe kandi bifasha benshi ariko bakaba badakunze kugana itangazamakuru, Bigangu Prosper yavuze ko bagiye kubishyiramo umwete kuko mbere nta mwanya uhagije babihaga ariko muri iyi minsi ngo bamaze kumenya agaciro k’itangazamakuru. Ati “Nta mpamvu yabiduteye ni ubushake buke,ariko ubu dutangiye gukorana n’itangazamakuru”

Heman worshipers International

Heman worshipers International ngo igiye gutangira gukorana n'itangazamakuru

Heman Worshipers International ni itsinda rigizwe n’abantu basaga 40 b’abaramyi, rikaba rizwi cyane mu ndirimbo Nimetosheka. Mu 1996 nibwo batangiye kuririmba, nyuma mu mwaka wa 2010 baza kwivanga n’indi korali yari ihari (Eglise Louange Gikondo) bishyira hamwe bitwa Heman bivuze umutwe w’abaririmbyi b’abaramyi.

Heman worshipers International

Kugeza ubu Heman worshipers International bafite Album ebyiri arizo; “Igitaramo” ndetse n’indi yitwa “Kuramya ni ijuru ku isi” ari nayo bitiriye gahunda y’igitaramo bakora buri mwaka cyo kuramya Imana ariko kwinjira bikaba ari ubuntu.

True Promises izaba iri mu gitaramo cya Heman worshipers International


Alarm Ministries nayo izaba iri muri iki gitaramo


Umuhanzi Patient Bizimana nawe azataramira abazitabira iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric8 years ago
    Mbega igitaramo cyumuriro Imane ibahe umugisha heman turabakunda cyane.kdi tuzaza kbsa
  • prosper8 years ago
    Gukosoraho gato, True promisise ntabwo izaririmba nkuko bigaragarira kuri afichage Agasha ni umuzingo windirimbo 10 nziza, zisizwe, zitanga ubutumwa bwiza mu buryo bwa Live kdi na record izadufa sha kubugeza Ku is I yose aho bishoboka.
  • nkuru8 years ago
    Muraho benedata mukomerezaho turabashigikiye Imana ikomeze ibagure kumirimo yayo pround of u Egide N





Inyarwanda BACKGROUND