RFL
Kigali

Heaven yatangiye gukora umuziki ku giti cye anakomoza ku irengero rya The Worshipers

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2018 14:24
3


Heaven Bukuru ni umwe mu bari bagize itsinda The Worshipers ryatangijwe na Yverry, gusa ubu rikaba risa nk'iryasenyutse. Kuri ubu Heaven nawe yatangiye gukora umuziki ku giti cye nyuma ya bagenzi be babanaga muri iri tsinda bamaze igihe kitari gito bakora umuziki ku giti cyabo.



indirimbo 'Uri Imana' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Aime Uwimana. Ubwo yatugezagaho indirimbo ye, Heaven Bukuru uzwi cyane muri The Worshipers, itsinda ryari rihuje abasore n'inkumi bagororotse mu mihogo baririmbaga 'Acapella', yatangarije Inyarwanda.com ko yayanditse ashaka kuririmba ukuntu Imana ari Imana itandukanye n'ibyo abantu bibaza. Ati:"Nashatse kuririmba ukuntu Imana ari Imana itandukanye n'ibyo twibaza nk'abantu nuyumva urumva neza ubutumwa bukubiyemo" 

Image result for The Worshipers rwanda inyarwanda

Heaven yakomoje ku irengero rya The Worshipers

Abajijwe niba kuba nawe atangiye gukora umuziki ku giti cye atari gihamya y'uko The Worshipers ishyizweho akadomo, Heaven Bukuru yagize ati: "Oya gukora ku giti cyanjye si cyo kigaragaza ko The Worshiper ishyizweho akadomo, turamutse twongeye guhura n'ubundi ntibyambuza gukora carea yanjye." Yunzemo ati: "The Worshiper dushobora guhura nk'inshuti twabanye tukagira ikintu dukora ariko ntibyambuza gukomeza ku giti cyanjye." 

Heaven Bukuru

Heave Bukuru

UMVA HANO URI IMANA YA HEAVEN BUKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamariya Triphonie5 years ago
    BE BLESSED
  • Nana5 years ago
    Woooo nice song ,courage my Bro.
  • Bukuru Heaven 5 years ago
    Dushimiye INYARWANDA kudahwema gushigikira abahanzi nyarwanda,





Inyarwanda BACKGROUND