RFL
Kigali

Itsinda The Heaven Family ryatumiye Shining Stars, Kabaganza n'abandi mu gitaramo cyo kubyinira Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/12/2017 10:16
0


Kabaganza, Bahati Alphonse, Mama Zulu na Shining Stars, The Fishers ni bamwe mu bazafatanya na The Heaven Family mu gitaramo cyo kubyinira Imana kizaba tariki 17/12/2017.



The Heaven Family itsinda riramya rikanahimbaza Imana binyuze mu mbyino rikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Bethelehem Miracle Church ryateguye igitaramo cyo gushima Imana ku byo yabakoreye mu myaka 7 bamaze bakora uyu murimo w'Imana.

Niyomugabo Emmanuel umuyobozi wa The Heaven Family yavuze ko bashima Imana cyane kuko yagiye ibana nabo mu myaka 7 bamaze bakora umurimo w'Imana ati:"Ubundi twatangiye iri tsinda mu mwaka w'i 2010 dutangira turi abantu batanu ariko uko imyaka yagiye ishira twagiye twaguka none ubu tumaze kuba abantu 70 kandi Imana igenda itwiyereka muri byose."

The Heaven Family

Itsinda The Heaven Family

Yakomeje avuga ko iki gitaramo bateguye ari ku nshuro ya kane kigiye kuba kuko buri kuva muri 2013 buri mwaka baragikora ati:"Iki gitaramo muri uyu mwaka wa 2017 kirihariye cyane ugereranije n'ibindi twagiye dukora kuko cyo tuzizihizamo isabukuru y'imyaka 7 tumaze dukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu kubyina indirimbo zayiririmbiwe tukaba twagihaye insanganyamatsiko igira iti: "Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo byera bizima bishimwa n'Uwiteka ariko kuyikorera kwanyu (Abaroma 12:1)."

Iki gitaramo kizaba taliki ya 17 Ukuboza 2017 kikazabera ku rusengero rwa Bethlehem Miracle Church ruherereye i Nyamirambo hafi ya Stade Regional kuva isaa munani kugera saa moya z'umugoroba(14H00-19H00) kwinjira muri icyo ni ubuntu. Itsinda rya The Heaven Family ryavukiye mu itorero rya Bethlehem Miracle Church ari na ryo n'ubu ibarizwamo hari mu kwezi k'Ukuboza mu mwaka wa 2010 bivuze ko ubu muri 2017 bamaze imyaka 7 babonye izuba. Ni itsinda ryatangijwe n'abantu rigenda rikura ubu rikaba rigizwe n'abagera ku bantu 70 barimo ababyinnyi, abaririmbyi n'abandi ba nyamuryango.

The Heaven Family mu myaka 7 imaze yagiye ifasha abahanzi batandukanye mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo muri aba umuntu yavuga nko mu ndirimbo Bazaruhira busa na Aca Kuria z’umuhanzi Theo Bosebabireba, indirimbo Agaciro,Intwari  z'umuhanzi Murwanashyaka Faustin ndetse na Bigarure y'umuhanzi Albert Niyonsaba n'izindi nyinshi ndetse bakanitabira ibitaramo batumirwamo n'andi matsinda yo guhimbaza Imana no mu bindi bikorwa bitandukanye.

The Heaven Family






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND