RFL
Kigali

Healing worship team igiye kumurika Album ya 3 ‘Mana imbaraga zawe zirakomeye’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2017 17:07
2


Healing worship team ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana igiye kumurika album ya gatatu yitwa ‘Mana imbaraga zawe zirakomeye’ mu gitaramo gikomeye kizaba tariki 19 Gashyantare 2017.



Etienne Rumenge perezida wa Healing worship team igizwe n’abaririmbyi b’abaramyi bo mu itorero Power of Prayer Church, yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizabera kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi, bakaba baratumiye andi matsinda ahimbaza Imana nayo akunzwe hano mu Rwanda,mu gihe kiri imbere akaba ari bwo bazayatangaza, gusa ngo True Promises ntabwo yaburamo. Rumenge yakomeje avuga ko muri icyo gitaramo bazaboneraho no gufata amashusho y’iyi album yabo ya gatatu.

Iyi album ‘Mana imbaraga zawe zirakomeye’ ya Healing worship team, iriho zimwe mu ndirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba Healing worship team ndetse n’abakunda umuziki wa Gospel muri rusange. Izo ndirimbo harimo: Amba hafi, Calvary, Ndakwihaye, Waturemeye kuguhimbaza, Njo Kwetu Yesu, Ndakwihaye n’izindi.

REBA HANO 'INZIRA Z'IMANA' YA HEALING WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BAGABO7 years ago
    Wooow turabakunda kandi turabashigikiyee
  • Eric7 years ago
    Umuntu wese ukunda ubwami bw'Imana ntiyareka gushyigikira uyu murimo mwiza. Ubuntu bwimana dusenga buganze kuri mwe, tuzabone Imana muri iyi launch. Ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND