RFL
Kigali

Healing worship team bamuritse album ya kane mu gitaramo bari kumwe na Gaby Kamanzi n'amatsinda 5 akomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2018 12:27
0


Kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 Healing worship team yamuritse album ya kane mu gitaramo cyabereye ku Gisozi kuri Bethesda Holy church. Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane ndetse bamwe bahagarara hanze babuze aho bicara.



Healing worship team igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ni abaririmbyi bakunzwe cyane muri iyi minsi aho indirimbo zabo zihembura imitima ya benshi. Igitaramo aba baririmbyi bakoze kuri iki Cyumweru, bacyise 'Mwami icyo wavuze live concert' akaba ari igitaramo bamurikiyemo album yabo ya kane y'amajwi ari nako bafata amashusho yayo. 

Muri iki gitaramo, Healing worship team bari kumwe na Gaby Irene Kamanzi umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel ndetse bari kumwe n'amatsinda atanu akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari yo; Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, Light Gospel choir na Alarm Ministries. Gaby Kamanzi ni we waririmbye nyuma y'abandi baririmbyi, gusa wabonaga abantu atari benshi mu rusengero dore ko bamwe bari batashye. 

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi yaririmbye mu gitaramo cya Healing worship team

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi cyane biganjemo abakiri urubyiruko, cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu gusirimbira Imana. Igitaramo cyatangiye Saa munani z'amanywa gisozwa Saa moya n'igice z'ijoro. Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yabwiye Inyarwanda.com ko bashima Imana yabanye nabo ikabaha abantu benshi ndetse abari mu gitaramo cyose bagasaba n'Imana binyuze mu ndirimbo z'abaririmbyi batandukanye baririmbye.

Healing worship teamHealing worship team

Healing worship team ni uku yari yambaye

Healing worship teamHealing worship teamTrue Promises

True Promises baririmbye muri iki gitaramo

Healing worship team

Barashima Imana yabashoboje muri iki gitaramo

AMAFOTO:Gospeltime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND