RFL
Kigali

Kenya:Healing worship team bakoze igitaramo cy'amateka cyitabiriwe mu buryo bukomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2018 22:00
1


Kuri iki cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018, Healing Worship Team ibarizwa mu Itorero Power of Prayer Church rikorera mu karere ka Kicukiro, yakoreye igitaramo cy'amateka muri Kenya mu mujyi wa Nairobi. Ni igitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye mu gihe kwinjira byari ukwishyura.



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Nairobi kuri Nairobi Chapel ku muhanda witwa Ngong. Igitaramo cyatangiye Saa Cyenda z'amanywa gisozwa Saa mbiri z'ijoro. Muri iki gitaramo, Healing worship team yari iri kumwe n'abahanzikazi bakunzwe cyane muri Kenya ari bo Alice Kimanzi na Rosemary Njange ndetse Gisubizo Ministries yo muri Kenya.

Healing worship team

Healing worship team

Igitaramo cya Healing Worship Team muri Kenya kitabiriwe cyane

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari ukwishyura. Mbere y'igitaramo, amatike yagurishwaga amashiringi 200 yo muri Kenya naho ku munsi w'igitaramo itike yaguraga amashiringi 300. Urusengero rwabereyemo iki gitaramo rwakubise ruruzura nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Nemeyimana Fiacre umuhuzabikorwa w'iki gitaramo. Ngo ni urusengero ruruta cyane salle za Camp Kigali aho Healing WT iherutse gukorera igitaramo hakuzura abantu benshi bakabura aho bicara.

Abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo Healing Worship Team yakoreye muri Kenya, banyuzwe bikomeye n'umuziki wa Healing Worship Team mu ndirimbo zayo ziryoheye amatwi n'amaso. Abaririmbyi ba Healing Worship Team batunguwe cyane n'ubwitabire bw'abantu baba muri Kenya bitabiriye ku bwinshi igitaramo cyabo. Tariki 26 Nyakanga 2018 ahagana isaa mbiri za mu gitondo ni bwo Healing Worship Team yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi mu ivugabutumwa yahakoreye kuri iki Cyumweru.

Healing worship team

Buri umwe yagerageje uko yasigarana urwibutso rw'iki gitaramo

Healing Worship Team ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo:Inzira z'Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n'izindi. Kuri ubu aba baririmbyi bari mu baharawe cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Rwanda. Ku bijyanye no kuba bari gutumirwa cyane by'akarusho bakaba bageze ku rwego rwo gukorera ibitaramo bikomeye mu bindi bihugu, aba baririmbyi babifata nk'igihe cy'Imana gisohoye. Bavuga ko nta cyo barusha abandi baririmbyi ahubwo ngo ni igihe Imana ibatije kugira ngo bayikorere. 

REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO HEALING WORSHIP TEAM YAKOREYE MURI KENYA

Healing worship team

Hano bari bategereje Healing Worship Team ko iza kuri stage

Healing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship team

Healing Worship Team yishimiwe cyane muri Kenya

Gisubizo Ministries

Gisubizo Ministries y'i Nairobi

Gisubizo MinistriesGisubizo MinistriesGisubizo MinistriesRosemary

Rosemary Njange yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Healing worship teamHealing worship teamHealing worship team

Alice Kimanzi umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya yaririmbye muri iki gitaramo

Healing worship team

Kibonke Muhoza Budete atabonetse kuri piano byaba ikibazo

Healing worship team

Healing Worship Team yagiriye ibihe byiza cyane muri Kenya

Healing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship team

Healing Worship Team imbere y'abakunzi bayo baba muri Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • James 5 years ago
    Baba bizihe sha Muhame hamwe umusaza aje kubakurayo abo banyamu Bose bahungiye kenya Kenyatta ari munzira yo kubasubiza iwanyu mu rda





Inyarwanda BACKGROUND