RFL
Kigali

Healing Worship Team bahagurutse i Nyabugogo berekeza muri Kenya aho bafite igitaramo gikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2018 11:45
1


Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018 ahagana isaa mbiri ni bwo abaririmbyi bagize Healing Worship Team bahagurutse i Kigali berekeza i Nairobi muri Kenya aho bafite igitaramo cyabo bwite gitegerezanyijwe amatsiko menshi n'abatuye muri Kenya.



Healing Worship Team ibarizwa mu Itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro, yahagurutse i Nyabugogo yerekeza muri Kenya kuri uyu wa Kane. Aba baririmbyi bagiye gukorera igitaramo muri Kenya nyuma y'ikindi gikomeye baherutse gukorera i Kigali aho bamurikaga album yabo nshya y'amashusho bise 'Mwami Icyo Wavuze'.

Healing worship team

Healing WT ubwo bari bahagurutse i Nyabugogo

Igitaramo Healing Worship Team bagiye gukorera muri Kenya kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018, kibere mu mujyi wa Nairobi kuri Nairobi Chapel ku muhanda witwa Ngong. Muri iki gitaramo kizatangira Saa Cyenda z'amanywa, Healing Worship Team izaba iri kumwe na Pastor Nikko & The Nairobi Chapel team, Alice Kimanzi, Gisubizo choir, Rosemary Njage na Pastor Tumaini. Kwinjira ni ukwishyura. Mbere y'igitaramo, amatike aragurishwa amashiringi 200 yo muri Kenya naho ku munsi w'igitaramo itike izaba igura amashiringi 300.

Healing worship team

Kibonke umwe mu bayobozi ba Healing WT

Healing Worship Team ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo:Inzira z'Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n'izindi. Kuri ubu aba baririmbyi bari mu baharawe cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu Rwanda. Ku bijyanye no kuba bari gutumirwa cyane by'akarusho bakaba bageze ku rwego rwo gukorera ibitaramo mu bindi bihugu, byatumye Inyarwanda.com twegera umwe muri aba baririmbyi tumubaza icyo bisobanuye kuri bo.

Image result for Healing worship team amakuru Inyarwanda

Healing Worship Team bategerejwe muri Kenya

Patrick umwe mu baririmbyi bakomeye ba Healing Worship Team, yadutangarije ko babifata nk'igihe cy'Imana gisohoye. Avuga ko nta cyo barusha abandi baririmbyi. Kuri we asanga ari igihe Imana ibatije kugira ngo bayikorere. Aganira na Inyarwanda.com, Patrick yagize ati: "Tubifata ko ari igihe cy'Imana. Ni igihe Imana idutije ngo tuyikorere, si uko dukunzwe cyangwa turusha abandi"

Healing worship team

Igitaramo Healing Worship Team bagiye gukorera muri Kenya

Image result for Healing worship team amakuru Inyarwanda

Healing Worship Team mu gitaramo baherutse gukorera muri Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena valentine5 years ago
    Ndabashimiye cyane abakunda guhimbaza imana nangemfite ishyakaryogufanyanamwe





Inyarwanda BACKGROUND