RFL
Kigali

Rosemary Njage wo muri Kenya azaririmba mu gitaramo Healing Worship Team yatumiyemo Israel Mbonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2018 10:10
0


Rosemary Njage umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Kenya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Healing Worship Team. Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 24 Kamena 2018.



Rosemary Njage ugiye kuza i Kigali mu gitaramo cya Healing Worship Team, azwi mu ndirimbo zirimo; Wacha Nikuimbie, Mbele Zako, Yesu Shuka, Kula Neno, Kama si wewe, Mambo ya Dunia n'izindi. Fiacre Nemeyimana umuhuzabikorwa w'igitaramo Healing Worship Team irimo gutegura, yatangarije Inyarwanda.com Rosemary Njage azaririmba muri iki gitaramo cya Healing Worship Team.

Ni igitaramo kizaba tariki 24/06/2018 kibere mu mujyi wa Kigali muri Kigali Culture & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali. Muri iki gitaramo, Healing worship team igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali, izaba iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises, Israel Mbonyi nderse na Rosemary Njage wo muri Kenya. 

MTN Rwanda

Njage Rosemary yatumiwe mu gitaramo cya Healing Worship Team

Ku munsi w'igitaramo cya Healing worship team, amatike azaba agura 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Icyakora abari kuyagura mbere y'uko igitaramo kiba bari kugabanyirizwa ibiciro aho itike ya VIP bayigura 8,000Frw naho itike yo mu myanya isanzwe ikaba igura 3,000Frw. Hateguwe n'imyanya ya VVIP izicarwamo n'abantu 8 baguze table y'ibihumbi 160,000Frw, bivuze ko umwe azaba yishyuye ibihumbi 20, agahabwamo icyo kunywa ndetse na Flash Disc iriho indirimbo z'amashusho n'iz'amajwi za Healing worship team.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Healing worship team yatangiye kugurishwa. Ku bayashaka, bayasanga kuri Calvary Revival church, ERC Masoro & Kimisagara, Bethesda Holy church (Gisozi), Women Foundation Ministries (Kimihurura), Fousquare Gospel church (Kimironko) na Zion Temple mu Gatenga. Wayasanga kandi kuri Simba Supermarket ya Kimironko, Kicukiro, Gishushu no mu mujyi. Ahandi wayasanga ni kuri Ndori Supermarket (Kisimenti), T2000, Chic Ltd no mu Isoko rya Nyarugenge. 

Aho wakura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyeteguro y'igitaramo cyabo igeze kure, abaririmbyi bose bakaba biteguye. Yavuze ko igitaramo cyabo kizarangwa n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana. Kuba ari cyo gitaramo cya mbere cyo kwishyuza aba baririmbyi bagiye gukora, ngo ntabwo intego ari ukwinjiza amafaranga, ahubwo bashyizeho kwishyuza kugira ngo bakorere ahantu heza hagutse cyane babashe kwifatanya na bamwe mu bakunzi babo bari mu byiciro bitandukanye, cyane cyane abantu bakuru bahoraga babibasaba kuko ngo mu bitaramo byabanje bajyaga baza bagakurikirana igitaramo bahagaze.

Abantu bazatahana indirimbo za Healing worship team kuri Flash disc

Kamwe mu dushya turi muri iki gitaramo ni uko abantu bazashaka gutahana indirimbo za Healing worship team ziri kuri album DVD izaba yamuritswe, bazazihabwa kuri Flash disc, aho uzayishaka azishyura 5000Frw agahabwa Flash disc ye bwite, icyakora abazaba bicaye muri VVIP bazazihabwa ku buntu. Ibi byemejwe na Fiacre Nemeyimana umuhuzabikorwa w'iki gitaramo watangarije Inyarwanda.com ko abantu bazagura amatike ya VVIP (ba bandi 8 bazicara kuri table), buri umwe azajya ahabwa Flash disc y'ubuntu ndetse agahabwa n'icyo kunywa cy'ubuntu.

Israel Mbonyi yatumiwe muri iki gitaramo

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZA ROSEMARY NJAGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND