RFL
Kigali

Israel Mbonyi n'abandi baririmbyi batumiwe na Healing Worship team biteguye gute? Menya aho wagura itike hakiri kare

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2018 12:40
0


Healing worship team bageze kure imyiteguro y'igitaramo bazamurikiramo album yabo nshya y'amashusho bise 'Mwami icyo wavuze'. Ni igitaramo batumiyemo Israel Mbonyi n'amwe mu matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Iki gitaramo kizaba tariki 24/06/2018 kibere mu mujyi wa Kigali muri Kigali Culture & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali. Muri iki gitaramo, Healing worship team igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali, izaba iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises ndetse na Israel Mbonyi.

Igitaramo Healing worship team igiye gukora

Inyarwanda.com twifuje kumenya niba aba baririmbyi batumiwe na Healing worship team biteguye kwitabira iki gitaramo cyiswe 'Mwami icyo wavuze album launch'. Twahereye kuri Israel Mbonyi umaze iminsi mu gihugu cya Canada aho yakoreye ibitaramo mu mijyi itandukanye, tumubaza niba yarageze mu Rwanda ndetse tubamubaza niba azitabira iki gitaramo.

Israel Mbonyi aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yamaze kugaruka mu Rwanda ndetse ashimangira ko azitabira iki gitaramo. Yagize ati: "Yego ndi hano i Kigali rwose. Concert ya Healing, nzayibonekamo rwose. Nyiteguye neza hamwe na Band yose tuzaba turi kumwe. Twatangiye imyiteguro kandi turashima Imana ko biri kugenda neza cyane."

Image result for Israel Mbonyi amakuru

Israel Mbonyi yemeje ko azaririmba mu gitaramo cya Healing worship team

True Promises yamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera' yatumiwe muri iki gitaramo, twayibajije niba izacyitabira. Ndayishimiye Tresor umwe mu bayobozi ba True Promises akaba ari nawe watangije iri tsinda, yatangarije Inyarwanda.com ko biteguye cyane igitaramo batumiwemo na Healing worship team. Yanavuze ko bamaze icyumweru cyose basengera iki gitaramo. Yagize ati:

Tuzaririmba rwose kuko twaratumiwe, kereka nibabihindura ku munota wa nyuma. Tuyiteguye neza (concert), turabona ukuboko kw'Imana kuri kumwe natwe, abaririmbyi bariteguye, tuvuye no mu masengesho y'icyumweru dusengera iki gitaramo.

Image result for true promises amakuru

True Promises biteguye cyane gufatanya na Healing worship team

Alarm Ministries bakunzwe mu ndirimbo 'Hari impamvu', 'Songa Mbele' n'izindi, ni bamwe mu baririmbyi batumiwe muri iki gitaramo cya Healing worship team. Badutangarije ko biteguye iki gitaramo ndetse banaduhamiriza ko bazacyiririmbamo, kugeza ubu imyiteguro bakaba bayigeze kure. Ibi byemejwe na Gakunzi David umunyamabanga (SG) wa Alarm Ministries ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com.

Image result for Alarm Ministries amakuru

Alarm Ministries ngo ntabwo babura mu gitaramo cya Healing worship team

Gisubizo Ministries ikunzwe mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Ndaguhetse ku mugongo' n'izindi zinyuranye, yadutangarije ko yiteguye kuririmba mu gitaramo cya Healing worship team. Ibi byemejwe na Alfred Rushambara umuyobozi wa Gisubizo Ministries mu Rwanda watangarije Inyarwanda ko batumiwe muri iki gitaramo ndetse bakaba biteguye kucyitabira bakanaririmba. 

Image result for Alfred gisubizo amakuru

Gisubizo Ministries bazaririmba mu gitaramo cya Healing worship team

Ku munsi w'igitaramo cya Healing worship team, amatike azaba agura 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Icyakora abari kuyagura mbere y'uko igitaramo kiba bari kugabanyirizwa ibiciro aho itike ya VIP bayigura 8,000Frw naho itike yo mu myanya isanzwe ikaba igura 3,000Frw. Hateguwe n'imyanya ya VVIP izicarwamo n'abantu 8 baguze table y'ibihumbi 160,000Frw, bivuze ko umwe azaba yishyuye ibihumbi 20, agahabwamo icyo kunywa ndetse na Flash Disc iriho indirimbo z'amashusho n'iz'amajwi za Healing worship team.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Healing worship team yatangiye kugurishwa. Ku bayashaka, bayasanga kuri Calvary Revival church, ERC Masoro & Kimisagara, Bethesda Holy church (Gisozi), Women Foundation Ministries (Kimihurura), Fousquare Gospel church (Kimironko) na Zion Temple mu Gatenga. Wayasanga kandi kuri Simba Supermarket ya Kimironko, Kicukiro, Gishushu no mu mujyi. Ahandi wayasanga ni kuri Ndori Supermarket (Kisimenti), T2000, Chic Ltd no mu Isoko rya Nyarugenge. 

Aho wakura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyeteguro y'igitaramo cyabo igeze kure, abaririmbyi bose bakaba biteguye. Yavuze ko igitaramo cyabo kizarangwa n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana. Kuba ari cyo gitaramo cya mbere cyo kwishyuza aba baririmbyi bagiye gukora, ngo ntabwo intego ari ukwinjiza amafaranga, ahubwo bashyizeho kwishyuza kugira ngo bakorere ahantu heza hagutse cyane babashe kwifatanya na bamwe mu bakunzi babo bari mu byiciro bitandukanye, cyane cyane abantu bakuru bahoraga babibasaba kuko ngo mu bitaramo byabanje bajyaga baza bagakurikirana igitaramo bahagaze.

Abantu bazatahana indirimbo za Healing worship team kuri Flash disc

Kamwe mu dushya turi muri iki gitaramo ni uko abantu bazashaka gutahana indirimbo za Healing worship team ziri kuri album DVD izaba yamuritswe, bazazihabwa kuri Flash disc, aho uzayishaka azishyura 5000Frw agahabwa Flash disc ye bwite, icyakora abazaba bicaye muri VVIP bazazihabwa ku buntu. Ibi byemejwe na Fiacre Nemeyimana umuhuzabikorwa w'iki gitaramo watangarije Inyarwanda.com ko abantu bazagura amatike ya VVIP (ba bandi 8 bazicara kuri table), buri umwe azajya ahabwa Flash disc y'ubuntu ndetse agahabwa n'icyo kunywa cy'ubuntu.

Hakozwe imipira yamamaza iki gitaramo cya Healing worship team

Image may contain: 10 people, people smiling, crowd and outdoor

Ibitaramo byose Healing Worship Team ikora biritabirwa cyane

REBA HANO 'INZIRA Z'IMANA' YA HEALING WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND