RFL
Kigali

Healing worship team basuye inzibutso ebyiri za Jenoside banafasha imfubyi n'abapfakazi b'i Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/03/2018 18:53
0


Nyuma yo gukora igitaramo cyo kumurika album yabo ya kane bagahembura imitima ya benshi bacyitabiriye, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018 Healing worship team bakoze igikorwa cy'urukundo bafasha imfubyi n'abapfakazi batuye i Nyamata.



Saa yine za mu gitondo Healing worship team basuye inzu Ndangamurage y'u Rwanda iri i Kanombe, nyuma yaho basura urwibutso wa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama i Nyamata bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yaho baboneraho no gusura no gufasha abapfakazi n'impfubyi batuye hafi y'urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Muhoza Kibonke umutoza w'amajwi wa Healing worship team yabwiye Inyarwanda.com ko intego y'ibi bikorwa bakoze uyu munsi ari ukwigisha urubyiruko kugira ngo rumenye amateka meza n'amateka mabi yaranze igihugu cy'u Rwanda. Indi ntego ngo ni ukugira ngo bazagire uruhare mu kwigisha ibyagirira u Rwanda ndetse n'isi yose umumaro. Ku bijyanye n'impamvu yabateye gutanga inkunga ku batishoboye, yavuze ko babikoreye gushyira mu ngiro itegeko ry'Imana rivuga ngo ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda. Yagize ati:

Intego ya mbere urabizi ko Healing worship team igizwe n'urubyiruko rukiri ruto biradukwiye ko bamenya amateka meza ndetse n'amateka mabi yaranze igihugu cyacu hatazagira ubabesha. Icya kabiri twe nk'abahanzi tugera kure cyangwa ibihangano byacu bigera kure dukurikirwa na benshi, abo badukurikira ejo nibatubaza amateka bazasange tuyazi kandi ntawe ukwiriye kuturusha kuyamenya. Icya gatatu ni ukugira ngo natwe tuzagire uruhare mu kwigisha ibyagirira u Rwanda ndetse n'isi yose umumaro. Icya kane ubufasha twatanze ni ikimenyetso cy'urukundo ndetse ni ukubaha itegeko ry'Imana rivuga ngo ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.

Healing worship team

Basuye inzibutso ebyiri za Jenoside yakorewe abatutsi

Abajijwe isomo bakuye mu gikorwa bakoze, Muhoza Kibonke yavuze ko basanze bakwiriye guharanira ubumwe bw'abanyarwanda, bakarwanya icyaza gishaka kubatanya. Basanze kandi isi yose ikwiriye guharanira amahoro. Muhoza Kibonke yagize ati: "Isomo twakuyemo ni uko dukwiriye guharanira ubumwe bw'abanyarwanda, tukarwanya icyaza kidutanya rwose. Isi ikwiriye guharanira amahoro.

REBA ANDI MAFOTO

Healing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship teamHealing worship team

Bafashije abapfakazi n'imfubyi batuye i Nyamata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND