RFL
Kigali

Hatangajwe impamvu igiterane ‘Gisenyi Miracle Festival’ kizaberamo Tombola hasubizwa abibaza niba atari ubucuruzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/10/2017 14:36
0


Kugeza ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki mu karere Rubavu hakabera igiterane cy’ibitangaza ‘Gisenyi Miracle Festival’. Muri iyi nkuru turabagezaho impamvu iki giterane kizaberamo tombola ya moto n’ibindi bitandukanye.



Ni igiterane kizatangira tariki 13 Ukwakira kugeza tariki 15 Ukwakira 2017. Iki giterane cyateguriwe umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanzwe akorera mu Rwanda buri mwaka ibiterane by’ivugabutumwa. Kuri iyi nshuro, igiterane kizabera i Rubavu ku kibuga cya ADEPR Gacuba ya 2 buri munsi kuva saa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu.

Ev Jennifer

Ev Jennifer Wilde ni umwe mu bazigisha ijambo ry'Imana

Inyarwanda.com twaganiriye na Rev Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w'igiterane 'Gisenyi Miracle Festival' tumubaza impamvu bashyize tombola mu giterane cy'ivugabutumwa, ibintu bitamenyerewe hano mu Rwanda, adutangariza ko iyo tombola bazakora atari ubucuruzi ahubwo ari uburyo batekereje bwatuma haza abantu benshi bagatahana inkuru nziza ya Yesu Kristo. Yakomeje avuga ko atari ubucuruzi ahubwo ari uguhindura ubuzima bw'abantu. Yagize ati: 

Murakoze, mbanze mbabwire ko ubu bimeze neza kandi imyiteguro igeze kure. Ikijyanye na tombola twabajije ikibazo ngo ni iki twakora kugira ngo umuntu udakunda ibintu byose bya gospel aze muri ibi biterane? Igisubizo cyabaye ngo keretse harimo tombola, tombola rero ni uburyo butuma haza abantu benshi kandi abantu twifuza guha ubutumwa, Bibiliya iravuga ngo kwizera kuzanwa no kumva ijambo ry'Imana, kugira ngo umuntu ahinduke bisaba ko yumva ,rero ntiyakumva ataje. Ni yompamvu harimo tombola.Si ubucuruzi ahubwo ni ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bw'abantu mu mwuka no mu buzima busanzwe.

Rev Baho Isaie

Rev Baho umuhuzabikorwa w'iki giterane

Ubusanzwe za tombola zimenyerewe, umuntu uyitabira hari amafaranga asabwa gutanga, ibintu bamwe baheraho banavuga biramutse bikozwe muri iki giterane, byaba ari ubucuruzi. Twabajije Rev Baho Isaie icyo uzitabira iyi tombola asabwa, atubwira ko buri wese uzinjira muri iki giterane azaba yemerewe guhabwa itike y'ubuntu, iyo tike akaba ari yo izahesha bamwe gusekerwa n'amahirwe. Yagize ati: 

Nta kindi gisabwa ni ukuhagera gusa bakaguha ticket y'Ubuntu gusa, ukaba ugiye mu banyamahirwe bashobora kwegukana, Radio, Telephone, igare, television ndetse na Moto. Urumva rero ko ari amahirwe n'umugisha uzasigara mu Karere ka Rubavu n'ahandi byiyongera kuri mutuelle de Sante tuzaha abantu barenga 500. Kandi byose bizakorwa ku buntu ndetse nta n'ubwo hazabaho ibikorwa byo kwakira amaturo benshi bamenye ko message ari imwe ahubwo strategy zo kuyitanga ziratandukanye.

Kuki iki giterane cyiswe icy'ibitangaza? Ni ibihe bitangaza bizahabera?

Iki giterane kigiye kubera i Rubavu mu mpera z'iki cyumweru turimo, cyiswe icy'ibitangaza. Inyarwanda.com twabajije abagiteguye impamvu bacyise icy'ibitangaza, tunababaza ibizahakorerwa kugira ngo azakitabira bazagende basobanukiwe neza ibizahabera. Rev Baho Isaie yagize ati: "Rero twiteguye ko bizagenda neza kandi igitangaza cya mbere ni uko benshi bananiranye bazahinduka bakava mu byaha (ibiyobyabwenge, ubusinzi,uburaya...) bakihana, ndetse hazabaho no gusengera abarwayi n'ibindi bibazo bitandukanye kandi Uwiteka ashobora byose. Azihesha icyubahiro. Mwese muratumiwe. Ntimuzabure"

Hatumiwe abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel

Iki giterane cyatumiwemo bamwe abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda hakiyongeraho na Christine Shusho wo muri Tanzania. Pastor Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w’iki giterane yabwiye Inyarwanda.com ko mu bahanzi batumiye harimo; Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Kanuma Damascene, Stella Manishimwe, Pastor Mugabo Venuste, Israel Mbonyi n’abandi.

Kuki igiterane cy'uyu mwaka cyatumiwemo abahanzi benshi, Rev Baho yagize ati:

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ubumwe bw’amatorero ya Rubavu / Gisenyi, Uyu mwaka ntihazakora umuvugabutumwa umwe ahubwo tuzakira abavugabutumwa babiri ari bo: Jennifer Wilde dusanzwe dukorana ari nawe muyobozi nyiri iri yerekwa na Rev: Siegfried umwe mu bagabo b'inararibonye usanzwe ukorana na Bonke ariko afite na Ministry ye. Gusa ubu tukaba tugiye gukorana mu gihe cy’imyaka itari munsi y’itatu. Igiterane cyariteguwe, kandi abakozi b'Imana bakorera mu karere ka Rubavu barimo kubisengera ndetse barushaho no kubitegura neza.

Harimo abaririmbyi benshi bo mu Rwanda, Congo na Tanzania kuko ariko abatuye i Gisenyi na Goma babisabye kandi barakunzwe cyane muri biriya bice twese rero tuzafatanya n’abahatuye guhimbaza Imana. Iki giterane kirabanziriza ibiterane bigiye kuzabera muri Afrika yose byiswe ‘One-God,One-day,One Africa -Celebration (1gda.org) Ishusho y' u Rwanda ikaba ariyo izifashishwa mu gutegura ibyo bikorwa bya Afrika yose.

Rev Isaie Uwihirwe uzwi cyane nka BAHO yavuze ko ari umugisha kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyatoranijwe kubanzirizamo iki giterane. Yunzemo ko iki giterane kigiye kubera i Rubavu kizabanzirizwa n'umusangiro w'abayobozi uzaba ku mugoroba tariki 12 Ukwakira 2017, nyuma mu gitondo tariki 13 Ukwakira 2017 habe amahugurwa y'abashumba, basoze bajya mu karasisi kabinjiza mu giterane. Yasabye abinginzi n'abanyamasengesho inkunga y'amasengesho kugira ngo iki giterane kizagende neza.

Jennifer

Iyi ndege ni yo yari itwaye Ev Jennifer Wilde ajya i Nyagatare

Ev Jennifer Wilde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND