RFL
Kigali

Hashize imyaka itatu umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2017 7:19
2


Imyaka itatu irashize umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana kuko yatabarutse tariki 10 Nzeri 2014 azize impanuka ya moto. Uyu munyamakuru wari ufatiye runini Gospel yo mu Rwanda, kugeza ubu arakibukwa yaba umuryango we, inshuti ze ndetse n'abo bakoranye mu itangazamakuru.



Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa witabye Imana ku myaka ye 32 y’amavuko, urupfu rwe rwashavuje benshi kugeza n’ubu akaba akibukwa n’inshuti n'umuryango we, abo bakoranye n’abandi batandukanye. Ku munsi yakoreyeho impanuka, nyakwigendera Kanyamibwa Patrick yari mu gikorwa cya Groove Awards Rwanda cyo gukusanya amakuru y’abahanzi bagombaga kwitabira iryo rushanwa dore ko yari umwe mu bari barihagarariye mu Rwanda.

Incamake y'amateka ya Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho.

Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997. Amashuli yisumbuye ayigira muri Agri–vétérinaire Rushashi: 1997–2000, ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003  aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha. Amashuli makuru yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.

Patrick Kanyamibwa yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza, akaba yari ashinzwe gukusanya no kubika amakuru n’inyandiko zinyuranye, akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n’irya Nyungwe.

Kanyamibwa

Nyakwigendera Kanyamibwa hamwe n'umuryango we

Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru, aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka Sana Radio, Radio 10, Radio Flash, Radio Isango Star, aho yatangaga amakuru n’Ibiganiro ku bahanzi b'índirimbo zo guhimbaza Imana. Ku Isango Star yari azwi cyane mu kiganiro Gospel Time Show yafatanyaga na Kwizera Ayabba Paulin. Kanyamibwa yaje no gukora kuri Radio Inkoramutima mu kiganiro cy’ubucuruzi. Usibye gutangaza amakuru ya Gospel kuri ayo maradiyo twavuze, Kanyamibwa yanakoze ku mbuga za Internet zitandukanye na bwo agatambutsaho amakuru ajyanye n’iyobokamana.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yitabye Imana yarakoraga kuri Television yigenga yitwa Family Tv ikorera mu mujyi wa Kigali naho yakoraga ikiganiro cy’iyobokamana cyitwa Jambo Gospel. Mu bitangazamakuru yakoreye byose, biragoye kubona abahanzi ba Gospel bazamutse batamuciye mu ntoki.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine, bashyingiranywe mu mwaka wa 2010, akaba yaramusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

Rate Kanyamibwa Patrick

Muri 2016 Mama Kenzo (umugore wa Kanyamibwa) yajyanye i Rusororo n'inshuti ze kwibuka Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukasa6 years ago
    imana.Imuheiruhukoridashira
  • Vincent Nkundimana 6 years ago
    Uyu mugabo yarambabaje gusa. Imana izamuhembere imirimo myiza yakoze





Inyarwanda BACKGROUND