Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 muri Kigali Serena Hotel ni bwo itsinda Beauty For Ashes rihakorera igitaramo gikomeye cyiswe ‘Renaissance live concert’ aho iri tsinda rifatanya na Adrien Misigaro na Aime Uwimana.
Kugeza ubu harabura amasaba abarirwa ku ntoki kugira ngo iki gitaramo kibe dore ko kigomba gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba z’iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Kugeza ubu abantu banyuranye bakunda umuziki wa Gospel barimo na bamwe mu byamamare mu Rwanda bakomeje gutangaza ko badashobora gucikwa n'iki gitaramo.
Muri iki gitaramo kigiye kubera muri Kigali mu masaha macye, Beauty For Ashes iraba iri kumwe na Adrien Misigaro wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n'indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben. Uyu muhanzi umaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu gitaramo yatumiwemo na Beauty For Ashes aherutse gutangariza abanyamakuru ko yiteguye gufatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana. Yongeraho ko abakumbuye cyane biryo akaba afite amatsiko yo kubabona no gutaramana nabo.
Adrien Misigaro avuga ko yiteguye gufatanya na Beauty For Ashes
Aime Uwimana umwe mu bahanzi bakunzwe n'abatari bacye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu bari bufatanye na Beauty For Ashes mu gitaramo iri tsinda rimurikiramo album nshya bise 'Renaissance'. Iyi album igizwe n’indirimbo 12 zirimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi. Hiyongeraho kandi izindi ndirimbo 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi.
Itsinda Beauty For Ashes ryateguye iki gitaramo
Kavutse Olivier avuga ko imyiteguro yose yarangiye hakaba hasigaye gukora igitaramo
Igitaramo gikomeye Beauty For Ashes igiye gukorera i Kigali
REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES
TANGA IGITECYEREZO