RFL
Kigali

Harabura amasaha macye Beauty For Ashes igahurira mu gitaramo 'Renaissance' na Adrien Misigaro na Aime Uwimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2017 17:28
0


Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 muri Kigali Serena Hotel ni bwo itsinda Beauty For Ashes rihakorera igitaramo gikomeye cyiswe ‘Renaissance live concert’ aho iri tsinda rifatanya na Adrien Misigaro na Aime Uwimana.



Kugeza ubu harabura amasaba abarirwa ku ntoki kugira ngo iki gitaramo kibe dore ko kigomba gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba z’iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Kugeza ubu abantu banyuranye bakunda umuziki wa Gospel barimo na bamwe mu byamamare mu Rwanda bakomeje gutangaza ko badashobora gucikwa n'iki gitaramo. 

Muri iki gitaramo kigiye kubera muri Kigali mu masaha macye, Beauty For Ashes iraba iri kumwe na Adrien Misigaro wamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Meddy yitwa “Ntacyo nzaba” ndetse n'indi yitwa “Nkwite nde” yakoranye na The Ben. Uyu muhanzi umaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu gitaramo yatumiwemo na Beauty For Ashes aherutse gutangariza abanyamakuru ko yiteguye gufatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana. Yongeraho ko abakumbuye cyane biryo akaba afite amatsiko yo kubabona no gutaramana nabo. 

Renaissance

Adrien Misigaro avuga ko yiteguye gufatanya na Beauty For Ashes

Aime Uwimana umwe mu bahanzi bakunzwe n'abatari bacye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu bari bufatanye na Beauty For Ashes mu gitaramo iri tsinda rimurikiramo album nshya bise 'Renaissance'. Iyi album igizwe n’indirimbo 12 zirimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi. Hiyongeraho kandi izindi ndirimbo 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi.

Beauty For Ashes yatangaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo gikomeye iri gutegura n’aho kizabera 

Image result for Beauty For Ashes amakuru

Itsinda Beauty For Ashes ryateguye iki gitaramo


Kavutse Olivier avuga ko imyiteguro yose yarangiye hakaba hasigaye gukora igitaramo 


Igitaramo gikomeye Beauty For Ashes igiye gukorera i Kigali

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND