RFL
Kigali

Umunyamakuru Happy arahamya ko igihe kigeze kugira ngo isi yose itangire kurya ku byo Imana yamushyizemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2018 8:41
0


Byishimo Espoir uzwi nka Happy ni umunyamakuru kuri Authentic Tv akaba yarahoze ari umuhanzi mu muziki wa Gospel n'ubwo yaje gusa nk'ushyize ku ruhande ibijyanye no kuririmba. Kuri ubu yagarutse mu muziki atangaza ko igihe kigeze kugira ngo isi irye ku byo Imana yamushyizemo.



Magingo aya Happy yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Garuka'. Ni indirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 10. Happy yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayanditse ashaka gukebura abantu bateye Imana umugongo, aho yifuzaga kubibutsa ibihe byiza bagiranye n'Imana. Yunzemo ko igihe kigeze kugira ngo isi yose irye ku byo Imana yamushyizemo. Happy yagize ati:

Iyi ndirimbo Garuka navuga ko ije mbere y'izindi muzabona kandi nzi ko zizabahesha umugisha. Navuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nabugeneye abantu bateye umugongo inzira y'agakiza nifuje kwongera kubibutsa bya bihe byiza bagiranye n'Imana nibura byatuma bagaruka. Navuga ko igihe kigeze kugira ngo isi itangire kurya ku byo Imana yanshyizemo harimo kuririmba ndetse no gutangaza amakuru.

UMVA HANO 'GARUKA' YA HAPPY 

Muri iyi ndirimbo 'Garuka', Happy yumvikana aririmba aya magambo: "Garuka ku isoko, maze wongere uvome. Wagiye ute, wagiye he, aracyagutegeye amaboko, wagiye ute wagiye he ko imbabazi ze zihoraho iteka. Wakundaga gusoma Bibiliya, wakundaga gusenga, kwiyiriza reka sinavuga, wakundaga guterana, ishyaka ry'umurimo ryarakuryaga, kuvuga ubutumwa ntibyagutegaga, none iby'agakiza wabiteye umugongo, ntukimenya inzira ijya mu rusengero."

Happy yabajijwe na Inyarwanda.com niba iyi ndirimbo ye ntaho ihuriye no kuba nawe yari amaze igihe yarahagaritse umuziki bivuze ko nawe yari akeneye kugaruka, atangaza ko iyi ndirimbo ireba abantu bose muri rusange bateye Imana umugongo.

Byishimo EspoirByishimo Espoir

Byishimo Espoir uzwi cyane nka Happy

UMVA HANO 'GARUKA' YA HAPPY 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND