Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 hamuritswe igitabo cyanditswe kuri nyakwigendera Pasteur Ir. GAPUSI Rwihaniza Jean wavutse ku itariki 10 zukwa 10 mu 1961 akitaba Imana ku itariki 10 Nzeli 2016 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi.
Kubera imirimo myiza yaranze ubuzima bwa Gapusi R. Jean, inshuti n’umuryango we basanze ubuzima bwe bwabera benshi icyitegererezo bituma bandika igitabo ku buzima bwe n’umurage yasize. Icyo gitabo cy'amapaji 236 cyamuritswe kumugaragaro kuri uyu wa Gatandatu 09/09/2017 i Huye no kuri iki Cyumeru tariki ya 10/09/2017 i Kigali kuri Dove Hotel/Gisozi mu muhango watangiye kuva saa munani z’amanywa (14h:00) kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Mu muhango wabereye ku Gisozi muri Dove Hotel, hari abo mu muryango wa nyakwigendera Rev Gapusi ndetse n'inshuti zabo, bose hamwe bakaba bageraga ku 1000. Abaririmbyi barimo Alarm Ministries n'umuhanzi Janvier Muhoza baririmbiye abari muri iki gikorwa. Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango, benshi mu babutanze bagarutse cyane ku mirimo myiza nyakwigendera Rev Gapusi yakoze akiri ku isi, by'umwihariko abanditse igitabo cyamwitiriwe, batangaje ko mu makuru bakusanyije basanze nyakwigendera Rev Gapusi yarabereye benshi umugisha mu gihe cye.
Dr Cyubahiro Mark, umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu ijambo rye yavuze ko nyakwigendera Rev Gapusi yari umujyanama we kandi akaba yarabikoraga nta kiguzi amwatse.Ikindi yamuvuzeho ni uko nyakwigendera Rev Gapusi atajyaga arambirwa mu byo yakoraga byose. Dr Cyubahiro Mark yakomeje avuga ko Rev Gapusi yagize uruhare rukomeye mu kubaka inzego z'igihugu zikomeye hano mu Rwanda. Yunzemo ati; "Gapusi namwigiyeho byinshi,.. yari umujyanama wanjye."
Nyuma yo kumurika igitabo cyanditswe kuri Rev Gapusi, hakurikiyeho igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro umuryango witiriwe nyakwigendera Rev Gapusi, witwa “Gapusi Great Legacy Foundation” ugamije gusigasira umurage we ukazibanda cyane ku guhindurira abantu kuba abakristo nyabo, bagakora imirimo myiza y’urukundo ndetse no kwita kubidukikije, kwigisha abantu indangagaciro za gikirisito, gukorera Imana uteza imbere ibikorwa by’urukundo mu bantu.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Hari abantu batari bacye
Benshi mu banditse iki gitabo ni abadogiteri
Michel Ndengera, imfura ya nyakwigendera Rev Gapusi waturutse muri Amerika
Prof Bizoza Alfred uyobora ubushakashatsi mu kigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi (IPAR)
Dusabe na Neema (ibumoso) abakobwa ba nyakwigendera Rev Gapusi,uri iburyo ni Mutoni umukazana we
Prof Kigabo Thomas wahoze ayobora ULK, ubu ni umwe mu bayobozi bakuru ba BNR
Pastor Dr Sebatukura wigisha muri kaminuza y'u Rwanda
Alarm Ministries na True Promises baririmbiye abari muri uyu muhango
Barimo gusirimbira Imana,... Yesu ni sawa
Janvier Muhoza yaririmbye muri uyu muhango,...byamurenze ararira
Janvier Muhoza yaririmbye arimo kurira bituma n'abandi barira
Rev. Karuranga Ephraïm umuvugizi mushya wa ADEPR ni we wigishije ijambo ry'Imana
Nyiramitavu Odia umufasha wa nyakwigendera Rev Gapusi
Bahagiriye ibihe byiza
Umushakashatsi Dr Agee
Dr Mark Cyubahiro umuyobozi wa RAB
Incamake y’amateka ya nyakwigendera Rev Gapusi
Rev GAPUSI Rwihaniza Jean yashakanye na NYIRAMITAVU Odia babyarana abana 11, abahungu 7, n’abakowa 4, Abamukomokaho bose ni 17. Yize icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Kaminuza ya Uppsala muri Swede mu ishami ryo kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Biodiversity Conservation).
Yabaye Umwarimu mu mashuli yisumbuye na Kaminuza, aba umushakashatsi mu bigo bitandukanye nka IRST, ISAR na RAB aho yanditse ibitabo birenga 30. Yabaye umukozi mwiza kugeza naho yahawe igihembo nk’Umukozi w’Indashyikirwa.
Yahagarariye igihugu mu nama n’ibigo mpuzamahanga nka ASARECA na OECD, CBD, Nagoya Protocal,...Yabaye Umuyobozi wa porogramu muri ASARECA ahagarariye ibihugu 8 muri 11 bya Afurika bigize ASARECA.
Nyakwigendera Rev Gapusi
Yabaye inkingi y’imiryango myinshi, atari uwo avukamo gusa ahubwo yafataga abantu bose kimwe atarobanuye ku butoni. Yafashije abapfakazi n’abandi batishoboye, aba Se w’imfubyi nyinshi kugeza azifashije kubaka ingo.
Yagize uruhare rukomeye mu gushinga amatsinda y’abaririmbyi atandukanye. Ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukunda gusenga ndetse agenda ahabwa inshingano zitandukanye mu murimo w’Imana. Yahimbye indirimbo nyinshi zihimbaza Imana, yandika n’imishinga ifasha abatishoboye kwiteza imbere.
Rev Gapusi ni umugabo wamenyekanye nk’umukristo w’ukuri, wakundaga gusenga, kuririmba, gucuranga, kwigisha no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, yaranzwe n’urukundo rutavangura, umugiraneza, umunyabwuzu, umugwaneza, umuhanga cyane mu bigendanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere amashyamba no kurengera ibidukikije.
Yasohoje neza inshingano yagiye ahabwa mu bihe bitandukanye. Ubupfura bwe buzwi na buri wese wabanye nawe. Ibi byose yabikoze yita no ku rugo rwe mu buryo bw’intangarugero.
Rev Gapusi (ibumoso)
Rev Gapusi yakundaga cyane kuririmba
AMAFOTO; IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
UMVA HANO 'NI NEZA NDATUJE' YAHURIYEMO ABAHANZI BATANDUKANYE NYUMA Y'URUPFU RWA REV GAPUSI
TANGA IGITECYEREZO