RFL
Kigali

Hakozwe inzira y’umusaraba isorezwa i Jali haturwa ibibazo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/09/2018 19:26
1


Ku itariki nk’iyi buri mwaka arikidiyosezi ya Kigali yizihiza ikuzwa ry’umusaraba wa Kristu. Mu gitondo kare abakristu gatolika bifatanyije n’urugaga rw'umusaraba w'ikuzo rwa mutagatifu Fransisko w'Asize bakoze inzira y’umusaraba yasorejwe ku gasongero k’umusozi wa Jali aho batuye ibibazo bitandukanye.



Iyi nzira y’umusaraba yari igizwe n’amasengesho yo gusaba Imana ngo igirire impuhwe abantu bari mu bubabare butandukanye batewe n’ibintu bitandukanye. Yakozwe n’abantu benshi bazirikanaga ibibazo byugarije ibihugu byo muri karere k’ibiyaga bigari, babisabira amahoro no komorwa ibikomere ku mahano yabaye mu Rwanda. Ureste abakristu bo mu Rwanda, iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturutse muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Burundi ndetse na Uganda.

Jali

Abakristu bari barangije inzira y'umusaraba bageze ku gasongero k'umusozi wa Jali.

Sengayire Jean Baptiste watangije urugaga rw'umusaraba w'ikuzo rwa mutagatifu Fransisko w'Asize yagize ati “Twe nk’abakristu gatolika tugomba kunyura inzira yo kwitanga, inzira y’urukundo n’isangirabuzima kuko isi ya none yuzuye inabi, ku buryo uyu munsi ubutumwa bwihariye turi kubwira abanyarwanda abo muri aka karere no ku isi hose ngo “Nimuze abahawe umugisha na Data”. Birumvikana ko baje kubona umurage wo gukora ikintu cyiza no kwitanga. Abantu basigaye bihugiyeho cyane ku buryo ugira neza abantu babona ko ari we ufite ikibazo.”

Avuga ko ibi bifasha mu gutuma abantu bamenyana, kurema ubwiyunge no kurwanya ikibi. Ubu butumwa kandi nibwo  Leopordine, umukristu waturutse I Burundi muri Paruwasi ya Gitega nawe yagarutseho avuga ko aka karere ibi bihugu birimo hakenewe urukundo no gusaba amahoro. Fidele Badelekuguma nawe ni umukristu wakoze urugendo rwo kuramya umusaraba w’ikuzo. Nawe avuga ko ibi ari iby’agaciro gakomeye kuko nta kindi kintu kizakemura ibibazo isi ifite uretse amahoro, urukundo ndetse n’impuhwe nk’izo Yezu yagaragarije abantu ubwo yari ku musaraba.

Jali

Sengayire Jean Baptiste watangije urugaga rw'umusaraba w'ikuzo wa mutagatifu Fransisko wa Asize 

Nyuma yo kugera ku musozi wa Jali, abakoze iyi nzira y’umusaraba bahise bitabira ibitambo cya misa cyahabereye, kiyoborwa na padiri Lambert Dusingizimana wtanze inyigisho ijyanye no kunyurwa ndetse no gushimira Imana, dore ko hari ibyo umuntu aba afite atabiha agaciro cyane kandi abandi basenga ubutitsa ngo babashe kubigeraho.

Amafoto:

Jali

Ni uku umusaraba w'i Jali uteye, benshi batabashije gukora inzira y'umusaraba bari bahageze bategereje abandi

Jali

Ni uku byari byifashe mbere y'uko abakoze inzira y'umusaraba bahagera

Jali

Jali

Jali

Aba nabo bari mu masengesho bafashe ku ishusho igaragaza izuka rya Yezu

Jali

Bakimara kuhagera bahise bajya kunamira umusaraba

Jali

Jali

Mu gitambo cya misa

Jali

Padiri Lambert niwe wari uri kumwe n'abakristu muri iyi nzira y'umusaraba

Jali

Jali

Jali

Jali

Jali

Jali

Kigali

Ni uku uba ureba umujyi wa Kigali iyo uri Jali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    nazamutse Jali mbwira Yezu ko nje kumusigira ibibazo byanjye ngataha ,ntimwakwiyumvisha ko ndi mu bantu banezerewe uyu munsi.Imana yacu irakora n'undi wumva afite ibimuruhije nazamuke Jali abisigeyo azamanuka ananiwe umubiri ariko umutima ucyeye





Inyarwanda BACKGROUND