RFL
Kigali

Hahirwa uwo ibya Yesu bitazagusha-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2018 9:19
3


"Hahirwa iwo ibyanjye bitazagusha” ubu ni ubutumwa Yesu Kristo yahaye Yohana umubatiza, ubwo yari mu nzu y’imbohe.



Yohana Umubatiza yitanze ku murimo w’Imana ku buryo bugaragarira buri wese, kandi yari inshuti ya Yesu, nyamara igihe cyo kugeragezwa kwe ashyizwe mu nzu y’imbohe, Yesu ntiyagira n’icyo akora ngo amufunguze, ahubwo amutuma ho ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n'ibyo mubonye. Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” Matayo 11:4-6.

Muri rusange abantu turemwe kimwe, tubabara kimwe, ndetse nta wifuza kubabazwa, gusa kuko turi mu isi ibigeragezo bijya bitugeraho, ibyatewe n’ibiza, ibyatewe n’imiterere y’ubuzima tubayeho cyangwa se ingaruka z’ibikorwa by’intoki zacu n’ibindi. Ibi bigeragezo rero hari n’ubwo biza byisukiranya, kimwe kitararangira hakaza ikindi gutyo gutyo, rimwe na rimwe twaba tuyobowe n’amarangamutima tugakeka ko uko kugeragezwa ari ibihano by’Imana, ndetse bamwe bakibwira ko uwubaha Imana cyangwa usenga atajya ageragezwa.

Ariko uko si ukuri, abakiranutsi n’abanyabyaha bose bibageraho ntawe Imana yigirizaho nkana kwa muganga ntihajyayo abakiranutsi gusa, gupfusha bireba bose, ubukene, ibihombo, komera rero kuko nta kigeragezo kibasha kutugeraho kitari rusange ku bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa ntabwo ijya yemera ko tugeragezwa ibirenze ibyo twakwihanganira, ikigeretse kuri icyo iyo ibonye dukomerewe iducira akanzu kugira ngo tubone uko tubasha kubyihanganira (1 Kor 10:13)

Tugaruke ku bantu bubaha Imana, iyo igihe cyo kugeragezwa cyageze ntabwo ubucuti dufitanye n’Imana muri icyo gihe butuma itwumvira ngo ikureho ibyo bigeragezo, ni nako Yohana yatekereje mu ijambo twahereyeho, yihamirizaga neza ko nta rubanza rubi afite imbere ya Yesu rwatuma amutererana, akamuheza mu nzu y’imbohe bituma atuma kuri Yesu ngo "Ese ni wowe ? cyangwa dutegereze undi ?" Ibi bishatse kuvuga ko atiyumvisha ukuntu Yesu uzi ubwitange bwe yamutererana bene ako kageni.

Icyatangaje abantu ni uko nyuma y’uko Yesu yakiriye ubwo butumwa bwa Yohana yamuhamirije ko mu babyawe n'abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza ariko ntiyigere amukura mu nzu y’imbohe, ahubwo yakomeje kwikorera umurimo wamuzanye, kugeza n’igihe Yohana yaciwe igihanga, umurimo w’Imana urakomeza. Bitwereka ko kugeragezwa kwacu bitajya bikanga Yesu na gato kuko aba azi impamvu.

Yohana yari ageze ku munsi mubi, ariko nta cyaha yari afite imbere y’Imana. Ndagira ngo nongere mbibutse ko inzira y’umubabaro yanyuzemo itari yasibama ndetse si nawe wayiharuye, mbere ye benshi bari barayinyuzemo ndetse na nyuma ye benshi mu bakiranutsi bakomeje kuyinyuramo. Iyo dusomye ijambo ry’Imana tubona abakiranutsi benshi bageragejwe kandi Imana igasa n’ibateye umugongo.

Yobu yarageragejwe ubwo Satani yamusabaga Imana ikamutanga, abana be bagapfa n’imitungo ikamushiraho, umubiri ukarwara ibibembwe. Ni yo Petero yanyuzemo kugera ubwo yabambwe incuri ku musaraba. Sitefano bamwicishije amabuye n’abandi...Bitandukanye na ya myumvire y’uko hageragezwa abanyabyaha, ahubwo Bibiliya yo yerekana ko ahubwo Abakiranutsi bo Satani ahora abapimisha amakuba n’ibyago byinshi (Zab 34:20).

Yesu rero atuma kuri Yohana ati "Hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha." Nta kabuza inzira ijya mu ijuru izabonekamo inzara, uburwayi, gupfusha, gukena, gufungwa, kutitabwaho n’ababyeyi n’ibindi bibabaza umubiri ariko humura Yesu aragukunda. Umuririmbyi w’indirimbo ya 70 mu z’Agakiza yaravuze ngo "Reka gutinya ibizakubaho, Imana izakurinda. Reba ubushake bw’Imana gusa Imana izakurinda."  Humura ntabwo Imana izakubabaza iteka ni ubihagararamo neza nyuma hari ingororano z’abanesheje.

Birashoboka ko usoma iyi nyigisho uri mu bigeragezo bigukomereye, ndetse wabuze uko ubyitwaramo, akazi wakoraga kahagaze, urageragezwa n’ab’akagombye kugukomeza cyangwa kugufasha uru rugendo, ariko icyo Imana igusaba ni uguhagarara udatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Satani we arashaka ko ucumura ku Mana, ngo ugaragarwe ho umugayo, ndakwinginga ngo wihangane kuko uzanesha, n’ubwo bitoroshye bene data, Imana yo iratubwira ngo mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, mumenye y'uko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. Yakobo 1:2-4. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutoni6 years ago
    Amin. Yesu aguhe umugisha mukozi w'Imana
  • 6 years ago
    Amen
  • Kalisa6 years ago
    Thanks Ernest.. Yesu aguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND