RFL
Kigali

Hagiye kuba igitaramo cyo guhitamo umwana wahize abandi muri ‘Urugero Music talent’

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/01/2017 14:19
0


Igikorwa cyo gushakisha abana bafite impano mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana kigiye gusozwa nyuma y’umwaka wose abana 5 bageze mu cyiciro cya nyuma bamaze batozwa muzika n’ijambo ry’Imana.



Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu rwego rwo gutoza abaririmbyi  b’ejo hazaza  hibanzwe cyane cyane ku bana bato uhereye ku myaka irindwi kugeza ku myaka cumi n`itanu nk’uko Arnaud Ntamvutsa ukuriye Urugero Media Group yabitangarije inyarwanda.com

Arnaud yagize ati “Ubungubu dufite abahanzi  b’abahanga ariko bari gukura. Tujya gukora iki gikorwa twari tugamije gutegura generation nshyashya, kuzamura abana bazaba bifitiye icyizere, bafite ubuhanga banashingiye ku ijambo ry’Imana bazi icyo umurimo w’Imana aricyo. Aba nibo bahanzi bejo hazaza, nibo bazakora umurimo w’Imana mu gihe kizaza. ”

Iki gikorwa cyatangijwe mu kwezi kwa mbere 2016. Mu bana 40 bari biyandikishije hatoranyijwe 15 nabo haza gutorwamo 5 barimo abakobwa 3 ndetse n`abahungu 2. Abatoranyijwe basigaranywe na Urugero Media Group mu kurushaho kubatoza ibijyanye no kubaho mu buzima buramya Imana.

Mu gihe kingana n`umwaka wose aba bana bamaranye na Urugero Media Group bagiye batozwa ibijyanye n`umuziki, ijambo ry`Imana ndetse n`uburere rusange, ibi bikaba byarakorwaga mu biruhuko mu rwego rwo kutabangamira amasomo y`aba bana mu mashuri asanzwe.

Byinshi byakozwe n`aba bana harimo indirimbo “Mpore Rwanda “ ndetse bakaba baragiye  bitabira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo ndetse aho bagiye banyura hose bakaba barishimiwe na benshi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama guhera i saa cyenda  ku rusengero rwa Vivante Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iri tsinda ry`abana banyuze muri Urugero Music Academy bazasoza iki cyiciro, maze hifashishijwe itsinda ry`abanyamuziki bazaba bagize akanama nkemurampaka hatoranywe uwahize abandi ndetse uko bazagenda bakurikirana bahembwe ibihembo bitandukanye. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Ni mu gitaramo kizitabirwa n`amatsinda atandukanye nka Healing Worship Team na True Promises , Serge Iyamuremye ndetse n`umunyarwenya Clapton. Muri iki gitaramo ku nshuro ye ya Mbere Niyonkuru Joyeuse umwana w’umuhanzikazi Lilian Kabaganza uherutse kwinjira muri muzika azaza gutera ishyaka bagenzi be.

Iki gitaramo cyo gusoza icyiciro cya mbere kizasozwa hahita hakomerezaho icyiciro cya kabiri, abana b`abakristo baziyandikisha hongere hatoranywe abazagumana na Urugero Media Group muri uyu mwaka wa 2017.

5 bagaze mu cyiciro cyanyuma

Iki nicyo gitaramo kizatoranywamo umwana uhiga abandi

Arnaud

Arnaud Ntamvutsa ukuriye Urugero Media Group avuga ko iki gikorwa kizafasha mu gushakisha impano z'abakiri bato bazavamo abahanzi b'ejo hazaza mu kuramya no guhimbaza Imana

Abatsinze

Aba ni bo bana 5 bageze mu cyiciro cya nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND