Hallelujah Sing ni igikorwa cyo kuzamura impano y’abana b’abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana cyangwa se Gospel Music.
Hallelujah Sing yateguwe n’ikiganiro Be Blessed show kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, gikorwa na Aline Gahongayire, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya The Blessed sisters.
Aline Gahongayire watangije iki gikorwa yasobanuye aho iki gitekerezo cyaturutse n’ uko giteye ndetse n’abakigenewe. Ati: “Iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ukuntu abana b’abakristu bafite impano zitangaje ariko zikabura aho zigaragarizwa kandi zikabura uzirera mu buryo bwo mu mwuka no mu mikorere, bigatuma bazikoresha nabi bityo ugasanga izo mpano zipfa ubusa kandi zari kugirira ubwami bw’Imana umugisha. Ni muri urwo rwego tuzafasha abahanzi bafite impano kugira ngo bazikoreshe zimurikire rubanda bakangukire ubwami bw’Imana.”
Byateguwe binyujijwe mu kiganiro Be Blessed Show
Aline Gahongayire wazanye iki gitekerezo akaba ari na weukora ikiganiro cya Be Blessed Show
Yakomeje asobanura ko iyi gahunda ya Hallelujah sing irimo kwakira abantu kuri Impala Hotel hafi ya Okapi Hotel ku bifuza kumenyekanisha impano zabo bakagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bishimishije harimo nko gukorerwa album z’indirimbo hamwe n’igitaramo ndetse n’amahirwe yo kugira amasezerano na Moriah Entertainment Group mu bujyanama bw’umuhanzi(Management).
Uko gahunda ziteye:
- Taliki 28 kugeza 30 Nyakanga 2015 : Kwiyandikisha kuri Impala Hotel (10H – 14H)
- Taliki 4 na 5/8/2015 : Auditions kuri Impala Hotel (10H – 14H)
- Abantu 15 bazatoranwa n’akanama nkemurampaka(Judges) nibo bazakomeza, hanyuma mu byumweru biri mbere hakazatoranywamo abantu batatu ba mbere bazahembwa ibyo twavuze ruguru.
Ni bande bakwiye kwiyandikisha? Basabwa kuba bujuje iki ?
Umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ritarenga abantu bane (4)
-Kuba akijijwe(kuba ari umukristo)
-Kuba afite imyaka 12 kuzamuka
-Kuba atarasohora album y’indirimbo
Ku bindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanwa numero 0784803323
TANGA IGITECYEREZO