RFL
Kigali

Hagiye kuba igikorwa cyo kuzamura abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/07/2015 19:06
0


Hallelujah Sing ni igikorwa cyo kuzamura impano y’abana b’abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana cyangwa se Gospel Music.



Hallelujah Sing yateguwe n’ikiganiro Be Blessed show kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, gikorwa na Aline Gahongayire, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya The Blessed sisters.

Aline Gahongayire watangije iki gikorwa yasobanuye aho iki gitekerezo cyaturutse n’ uko giteye ndetse n’abakigenewe.  Ati: “Iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ukuntu abana b’abakristu bafite impano zitangaje ariko zikabura aho zigaragarizwa kandi zikabura uzirera mu buryo bwo mu mwuka no mu mikorere, bigatuma bazikoresha nabi bityo ugasanga izo mpano zipfa ubusa kandi zari kugirira ubwami bw’Imana umugisha. Ni muri urwo rwego tuzafasha abahanzi  bafite impano kugira ngo bazikoreshe zimurikire rubanda bakangukire ubwami bw’Imana.”

Be Blessed

Byateguwe binyujijwe mu kiganiro Be Blessed Show


Aline Gahongayire wazanye iki gitekerezo akaba ari na weukora ikiganiro cya Be Blessed Show

Yakomeje asobanura ko iyi gahunda ya Hallelujah sing irimo kwakira abantu kuri Impala Hotel hafi ya Okapi Hotel ku bifuza kumenyekanisha impano zabo bakagira amahirwe yo kwegukana ibihembo bishimishije harimo nko gukorerwa album z’indirimbo hamwe n’igitaramo ndetse n’amahirwe yo kugira amasezerano na Moriah Entertainment Group  mu bujyanama bw’umuhanzi(Management).

Uko gahunda ziteye:

-          Taliki 28 kugeza 30 Nyakanga 2015 : Kwiyandikisha kuri Impala Hotel (10H – 14H)

-          Taliki 4 na 5/8/2015 : Auditions kuri Impala Hotel (10H – 14H)

-          Abantu 15 bazatoranwa n’akanama nkemurampaka(Judges) nibo bazakomeza, hanyuma  mu byumweru biri mbere hakazatoranywamo abantu  batatu ba mbere bazahembwa ibyo twavuze ruguru.

Ni bande bakwiye kwiyandikisha? Basabwa kuba bujuje iki ?

Umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ritarenga abantu bane (4)

-Kuba akijijwe(kuba ari umukristo)

-Kuba afite imyaka 12 kuzamuka

-Kuba atarasohora album y’indirimbo

Ku bindi bisobanuro mwahamagara telephone igendanwa numero 0784803323

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND