RFL
Kigali

Albert Niyonsaba kubw'ishyaka ry'umurimo w'Imana yayisabye kugarura ibyanyazwe na satani n'ibyariwe n'inzige-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2016 16:42
1


Umuhanzi Albert Niyonsaba wo mu itorero rya ADEPR akoresheje impano y'ubuhanzi, yatanze ubutumwa bukangurira abakristo kwegera Imana birushijeho bakayitakambira cyane bityo ikabagarurira ibyabo byanyazwe na satani ndetse n’ibyariwe n’inzige.



Umuhanzi Albert NIYONSABA aherutse gukora igitaramo gikomeye cyabereye i Nyarugenge ku rusengero rwa ADEPR, kigakora  ku mitima ya benshi.Muri icyo gitaramo yakoze agashya ko gutanga DVD z'indirimbo ze ku buntu aziha abantu batashoboye kuzigura kandi bakeneye kumva no kureba ibihangano bye. Ibyo byatunguye benshi ndetse abari aho birabashimisha cyane kuko bitari byagakozwe n’undi muhanzi  muri Gospel cyangwa se Chorale hano mu Rwanda.

Muri icyo gitaramo cyo gushyira hanze alubumu ye ya mbere y'amashusho, Albert Niyonsaba ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Live kandi adahagarara(Non-Stop), indirimbo BIGARURE ayigezeho byagaragaye ko ikunzwe cyane kuko yashyize abantu benshi mu wundi mwuka udasanzwe n’ubwo yari ahinduye injyana atari amenyerewemo.

Ubwo yatugezagaho amashusho  y’indirimbo ye yise Bigarure, Albert Niyonsaba yatangarije Inyarwanda.com ko yayanditse nyuma yo gusanga hari abo satani atera akabanyaga ibyabo bikabaviramo gucika intege no gusubira inyuma mu gakiza,bituma akangurira abakristo kwisunga Imana ikabagarurira ibyabo banyazwe na satani.ati:

Iriya ndirimbo nyitekereza nari natumiwe kuririmba mu giterane,uwigishaga avuga cyane uko satani ajya yiba abantu akabaca intege bagasubira inyuma ,nsohotse niko kugenda ntekereza nti Imana itugarurire ibyo satani yatunyaze n’ibyariwe n’Inzige byose.

Albert Niyonsaba avuga ko hari byinshi satani yanyaze mu murimo w'Imana. Muri iyi ndirimbo ye Bigarure, avuga ko hari abantu bahoraga ku gasambi batakambira Imana ariko kuri ubu bakaba bararambitse hasi iyo mpano yo kwinginga kuri ubu bakaba aba mbere mu guca abandi intege. Aririmba agira ati:

Gusenga kwacu, amahoro n'urukundo,impano no gukiranuka, agaciro no kwemerwa byose Mana bigarure.Urukundo ntabwo tuzi igihe rwagendeye, gufashanya nabyo bijyana narwo, abakundaga gusenga ku mwanya wa mbere ubu nibo ba mbere mu guca abandi intege,Mana utwumve utugarurire ibyacu satani yanyaze n'ibyariwe n'inzige. 

Albert Niyonsaba

Iri ni itsinda rigaragara ribyina muri iyi ndirimbo

Albert Niyonsaba

Umuhanzi Albert Niyonsaba winginga Imana ngo igarure ibyanyazwe na satani

Menya amagambo agize indirimbo BIGARURE ya Albert Niyonsaba

Inyikirizo; Utugarurire ibyacu satani yanyaze , Ibyariwe n’inzige byose Mana ubigarure*2 Bigarure Mana Bigarure, gusenga kwacu, amahoro n’urukundo, Impano no gukiranuka, agaciro no kwemerwa, byose byoseeee

I.Urukundo ntabwo tuzi igihe rwagendeye, Gufashanya nabyo oh bijyana narwo, Abakundaga gusenga kumwanya wa mbere, Ubu nibo bambere muguca abandi intege*2

II.Ntakindi cyazanye satani uretse kwica kwiba no kurimbura, Iminsi y’umujura nayo irabaze twamaze kumenya uwamunesheje, Yaramunesheje iyo mubutayu no kugasongero k’urusengero, I Nyabihanga aramunesha nimuhumure yaratuneshereje.

REBA HANO BIGARURE YA ALBERT NIYONSABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabo8 years ago
    Ururirimbo Rwiwe





Inyarwanda BACKGROUND