Umuhanzi Albert Niyonsaba wo mu itorero rya ADEPR akoresheje impano y'ubuhanzi, yatanze ubutumwa bukangurira abakristo kwegera Imana birushijeho bakayitakambira cyane bityo ikabagarurira ibyabo byanyazwe na satani ndetse n’ibyariwe n’inzige.
Umuhanzi Albert NIYONSABA aherutse gukora igitaramo gikomeye cyabereye i Nyarugenge ku rusengero rwa ADEPR, kigakora ku mitima ya benshi.Muri icyo gitaramo yakoze agashya ko gutanga DVD z'indirimbo ze ku buntu aziha abantu batashoboye kuzigura kandi bakeneye kumva no kureba ibihangano bye. Ibyo byatunguye benshi ndetse abari aho birabashimisha cyane kuko bitari byagakozwe n’undi muhanzi muri Gospel cyangwa se Chorale hano mu Rwanda.
Muri icyo gitaramo cyo gushyira hanze alubumu ye ya mbere y'amashusho, Albert Niyonsaba ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze mu buryo bwa Live kandi adahagarara(Non-Stop), indirimbo BIGARURE ayigezeho byagaragaye ko ikunzwe cyane kuko yashyize abantu benshi mu wundi mwuka udasanzwe n’ubwo yari ahinduye injyana atari amenyerewemo.
Ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye yise Bigarure, Albert Niyonsaba yatangarije Inyarwanda.com ko yayanditse nyuma yo gusanga hari abo satani atera akabanyaga ibyabo bikabaviramo gucika intege no gusubira inyuma mu gakiza,bituma akangurira abakristo kwisunga Imana ikabagarurira ibyabo banyazwe na satani.ati:
Iriya ndirimbo nyitekereza nari natumiwe kuririmba mu giterane,uwigishaga avuga cyane uko satani ajya yiba abantu akabaca intege bagasubira inyuma ,nsohotse niko kugenda ntekereza nti Imana itugarurire ibyo satani yatunyaze n’ibyariwe n’Inzige byose.
Albert Niyonsaba avuga ko hari byinshi satani yanyaze mu murimo w'Imana. Muri iyi ndirimbo ye Bigarure, avuga ko hari abantu bahoraga ku gasambi batakambira Imana ariko kuri ubu bakaba bararambitse hasi iyo mpano yo kwinginga kuri ubu bakaba aba mbere mu guca abandi intege. Aririmba agira ati:
Gusenga kwacu, amahoro n'urukundo,impano no gukiranuka, agaciro no kwemerwa byose Mana bigarure.Urukundo ntabwo tuzi igihe rwagendeye, gufashanya nabyo bijyana narwo, abakundaga gusenga ku mwanya wa mbere ubu nibo ba mbere mu guca abandi intege,Mana utwumve utugarurire ibyacu satani yanyaze n'ibyariwe n'inzige.
Iri ni itsinda rigaragara ribyina muri iyi ndirimbo
Umuhanzi Albert Niyonsaba winginga Imana ngo igarure ibyanyazwe na satani
Menya amagambo agize indirimbo BIGARURE ya Albert Niyonsaba
Inyikirizo; Utugarurire ibyacu satani yanyaze , Ibyariwe n’inzige byose Mana ubigarure*2 Bigarure Mana Bigarure, gusenga kwacu, amahoro n’urukundo, Impano no gukiranuka, agaciro no kwemerwa, byose byoseeee
I.Urukundo ntabwo tuzi igihe rwagendeye, Gufashanya nabyo oh bijyana narwo, Abakundaga gusenga kumwanya wa mbere, Ubu nibo bambere muguca abandi intege*2
II.Ntakindi cyazanye satani uretse kwica kwiba no kurimbura, Iminsi y’umujura nayo irabaze twamaze kumenya uwamunesheje, Yaramunesheje iyo mubutayu no kugasongero k’urusengero, I Nyabihanga aramunesha nimuhumure yaratuneshereje.
TANGA IGITECYEREZO