RFL
Kigali

Gusubizanya ineza kubuzwa n'iki kuba muri twe?- Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2017 12:29
1


Ndabaramukije mu izina rya Yesu, uyu mwanya turaganira ku ijambo rivuga ku gusubizanya Ineza. Ijambo ry'Imana dusanga mu gitabo cy' Imigani 15:1



Haravuga ngo Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. Umunyarwanda yaciye umugani ngo ururimi rwoshywa n'urundi, nibyo koko iyo umuntu avugiye hejuru nawe ukamusamira yo Kwikiranura biba bigoye, Ariko ijambo ry'Imana riratubwira ngo gusubizanya ineza guhosha uburakari.

Bikunze kubaho incuro nyinshi mukwakira aba kiriya (Clients), umuntu akaza yarakaye cyane ndetse kuburyo bisa n'aho mufite icyo mupfa,  ariko nasanze gusubizanya umuntu ineza ari umuti ukomeye, Iyo umuteze yombi kandi ukamusubizanya ineza bituma acururuka. Ibaze nawe ugiye kwivuza ubabaye utombocyera muganga, nawe akakuka inabi, indwara yakwiyongera, ariko akubwira neza ati Ihangane, ndabibona koko urarwaye ariko urakira, tugiye gukora uko dushoboye... Kuki kugusubizanya ineza bikugirira umumaro, ukumva n'indwara iroroshye.

N'ubwo mvuga ku gusubizanya Ineza, ntabwo nshima ukoresha imvugo y'amahane, ariko hari ubwo uwo bimubaho abitewe n'umubabaro, ariko dukwiye kugerageza tukageza aho biba umuco wacu mu buzima bwacu. Urwandiko rwa 2 Timoteyo 2:24 Pawulo yaravuze ngo ariko umugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana ni byo koko niba dufite umwuka wera, ntitwakabaye tugikora ibyo kamere irarikira.

Umutima ugwa neza uvura ibikomere bya benshi, abandi bo bati, ijambo ryiza ni mugenzi w'Imana, dukwiriye kuba abo isi yose igeraho ikaruhuka, kubashakanye barangwe n'imvugo zururutsa imitima mungo zabo, abakoresha barangwe n'amagambo y'Ineza kubo bayobora, abo ugeraho wikoreye umutwaro bakubere uburuhukiro, Mbifurije umutima ugwa neza muyoborwe n'umwuka Wera kandi Mube umusemburo w'ibyiza.

Ernest Rutagungira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamayirese 6 years ago
    Muvandimwe Rutagungira Yesu aguhe umugisha, kwirijambo riramfashije





Inyarwanda BACKGROUND